Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Umuryango wa Nzabonimana Jean de Dieu uherutse kuraswa agapfa urashyira mu majwi polisi mu gikorwa cy’ubwambuzi

Nyuma y’uko ku wa 24 Ugushyingo 2016, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda umugabo witwa Nzabonimana Jean de Dieu arashwe n’abashinzwe umutekano agapfa nyuma yo gufatanwa mudasobwa zari zibwe ku kigo cy’amashuri cya G.S Gahima, byakekwaga ko ari we wazibye, ariko we akavuga ko yaziguze, kuri ubu bamwe mu bagize umuryango we barashyira mu majwi Polisi kuba yaratwaye amafaranga yari afite, ngo kuko araswa yari afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri (120000frw), ariko nta numwe mu banyamuryango be bayahawe.

JPEG - 44 kb
Uyu ni Nzabonimana Jean de Dieu uherutse kuraswa agapfa

Uyu mugabo Nzabonimana Jean de Dieu yarasiwe ahitwa Kukarutaneshwa, mu karere ka Ngoma, akaba yari atuye mu murenge wa Cyasemakamba.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwo kwa muganga ikinyamakuru Imirasire gifitiye kopi, ngo uyu mugabo yari yibye za mudasobwa, azifatanwe ashaka kurwanya abashinzwe umutekano babanza kumuha gasopo aranga baramurasa aherako arapfa.

Gusa ku ruhande rwa bamwe mu baturage babibonye ngo polisi yafashe uyu mugabo kuko yari yafatanwe izo mudasobwa kandi zibwe, ariko ngo bamujyanye aho izo mudasobwa zari zibwe haje undi muntu utambaye impuzankano ya polisi nk’uko abandi bari bazambaye, maze abwira uyu Nzabonimana ko yamucitse kenshi ariko ko uwo munsi baribubonane, ari ko gukurayo imbunda nto ahita amurasa amasasu atatu agwa hasi abona kumurasa akaguru.

Aha kandi abo mu muryango we bavuga yari yamaze gusubiza ibyibwe, ndetse ngo akaba yari afite mu mufuka amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri, ariko ngo yararashwe amaze no gupfa amafaranga bamwatse ntibayasubiza abo mu muryango we.

Aha bakaba basaba ko polisi yabasubiza ayo mafaranga, ndetse ngo hagakorwa iperereza ryimbitse ku cyaba cyaratumye uyu mugabo araswa ngo kuko yari yanaze gusubiza mudasobwa zari zibwe kandi atari we wazibye yari yaziguze n’abazibye, bakavuga ko nta cyari gutuma ashaka kurwanya inzego z’umutekano kandi yari yamaze gusubiza ibyibwe. Aha kandi bavuga ko uwamurashe ashobora kuba hari ikindi yamuhoye, ari nayo mpamvu basaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse.

Polisi ntacyo iratangaza

Ikinyamakuru Imirasire.com cyifuje kumenya icyo polisi ivuga kuri aya makuru maze gihamagara umuvugizi wa polisi mu ntara y’u Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi
IP Emmanuel Kayigi yabwiye imirasire.com ku munsi w’ejo ko ari mu modoka ari kumwe n’abantu ari butuvugishe mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 1 Ukuboza 2016.

Kuva mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cy’uyu munsi, ikinyamakuru Imirasire.com cyagerageje kuvugana n’uyu muvugizi wa polisi ariko ntibyashoboka kugeza hafi saa saba kuko atabashaga kwitaba telefoni.

Hafi saa munani, ikinyamakuru Imirasire.com cyongeye kuvugisha umuvugizi wa polisi IP Emmanuel Kayigi maze akibwira ko ahuze ari kumwe n’abapolisi.

Uyu muvugizi ntiyatangaje igihe ashobora kubonekera akavugana na Imirasire.com. Gusa Imirasire.com iracyagerageza kuvugana n’uyu muvugizi nibishoboka izabagezaho icyo polisi ibivugaho.

Nzabonimana Jean de Dieu yapfuye ku wa 24 Ugushyingo 2016 asize umugore n’abana babiri bakaba batuye mu murenge wa Cyasemakamba, ho mu karere ka Ngoma.

Gilbert-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndabarasa - 3/12/2016 saa 13:18

bakurikirane Utica muolisi wamwishe ashobora Kuba ari umufatanyacyaha Ababa yashatse kurangiza affaire
Kanda hano umusubize

nteturuye nicodeme - 3/12/2016 saa 12:01

Ahaaa! I burundi dukunda kuvuga ngo: akari mu mpene niko kari no mu ntama .abasenga dusenge satani niwe ariko atuma abantu bicana.
Kanda hano umusubize

nkurunziza john - 3/12/2016 saa 11:02

ntimukajye mutubeshya umuntu wambaye amapingu ntashyobora kurwanya police,ahubwo bakurikirane icyatumye bamurasa cy nabobapolisi ni abajura,urwanda rutandukanye niburundi,
Kanda hano umusubize

Haba - 3/12/2016 saa 08:54

Umuti wabyo ni ugushaka n amapingu yo mu maguru, nta police yakongera kwitwaza ko umuntu yasimbutse akiruka, cyangwa yabarwanije. Ariko rero n abajura nibasigeho.
Kanda hano umusubize

omega - 3/12/2016 saa 08:25

barabura gukaza gukumira ibyaha'ahubwo bakica abantu!abica abagabo cg abagore babo kobataraswa?ayomaraso ameneka
Kanda hano umusubize

omega - 3/12/2016 saa 08:25

barabura gukaza gukumira ibyaha'ahubwo bakica abantu!abica abagabo cg abagore babo kobataraswa?ayomaraso ameneka
Kanda hano umusubize

pap - 3/12/2016 saa 06:32

Ahaa!!nahangahatugeze? ark ntabwobintunguye!
Kanda hano umusubize

ana - 2/12/2016 saa 21:01

arko mana nigute wabwira konumuntu wazirutse mumapingu ukamushorera muraba police barenze batatu ndimbunda maze ukabwira ko yabarwanyije koko bakamurasa mucyiciro nibura iyo bamurasa mukaguru ko wumva yari yanasubije ibyo yaguze nabajuru
Kanda hano umusubize

dudu - 2/12/2016 saa 20:58

Ariko se abapolisi bacu bize kurasa mucyico gusa. Ko buri gihe twumva ngo barashe umuturage ahita apfa!
Kanda hano umusubize

siyasa - 2/12/2016 saa 19:40

analyses zanjye ziranyereka ko izi computers zari zaribwe n'umwe cyangwa kubufatanye n'umwe muri aba bapolisi bakanga ko azatanga amakuru.
Kanda hano umusubize

fuck - 2/12/2016 saa 19:39

ase ari nkumwana wawe bishe gutya akaba ari mugitaka innyo zimujya umubiri ubora ubwo nubumuntu numwana wikirara yaratahutse ababyeyi barongera baramwakira kuki mutwangisha igihugu cyacu numuyobozi wacu
Kanda hano umusubize

Al Islamu - 2/12/2016 saa 17:19

Police,y'urwanda,irutwa,ni,ya Congo,ariko,ntaho,itaniye,niyi,burundi.Barahubuka,nabanyabwoba.Musubize,ayomafaranga,yanyakwigendera
Kanda hano umusubize

cod - 2/12/2016 saa 16:43

Umuntu asigaye apfa nki sazi
Kanda hano umusubize

Etienne - 2/12/2016 saa 15:30

none se Hari umurenge wa Cyasemakamba ubaho? ni Akagali gusa pole sana ku muryango wasizwe
Kanda hano umusubize

saidi - 2/12/2016 saa 11:56

Tuzajya tubarasa kumanywa y'ihangu!
Kanda hano umusubize

titi saya - 2/12/2016 saa 11:48

HAKWIYE KUREBWA CYANE IMPAMVU POLISI ITANGA Z'UKO UWO IRASHE AGAPFA WESE ABA YAYIRWANYIJE NAHO UBUNDI ABANTU BARAHARENGANIYE KABISA
Kanda hano umusubize

nizeyimana - 2/12/2016 saa 11:46

kwicaa umuntu udafite intwaro ntibikwiriye ntamakuru yandi mwamukuyrho ahubwo muhita mwica iryo tegeko ryasubiyeho ryari
Kanda hano umusubize

eugenie - 2/12/2016 saa 19:17

Ntawamenya niba byarasubiyeho
Kanda hano umusubize

Tim - 2/12/2016 saa 11:40

Mujye mukura aho amatiku.iyo aba arimwe mwibwe nawe ntimuba muvuga ibi murimo.Police nikomeze irengere inzirakarengane.
Kanda hano umusubize

pap - 3/12/2016 saa 06:25

uziko usetsa woe wacyemura icyibazo utera icyind? ayomasasuyose! naweyari afite imbund?
Kanda hano umusubize

jiji - 2/12/2016 saa 11:10

yego ntawashyigikira ubujura ariko ioerereza rirakwiye kuruyu mugabo none ko igihano cyurupfu cyavuyeho uyu yishwe yishe nde koko?harya NGO ntawe uburana na leta uyu muporisi azakorweho iperereza
Kanda hano umusubize

man power - 2/12/2016 saa 10:24

Abantu kuki mirengagiza iminsi igisambo ni mirongo inne mwekurenganya polisi umuryango we mwihangane kuko nimwe yashigaje kuzabahitana polisi mukomeze kuducungira umutekano ni bintu tura biziye ni kangahe polisi isubiza amamilliyoni nkanswe ibihumbi ijana na makumyabiri 120000 mwaramutse kubeshya ntayo yafite
Kanda hano umusubize

fuck - 2/12/2016 saa 19:58

keretse ariwowe bakurikijeho
Kanda hano umusubize

fuck - 2/12/2016 saa 19:59

keretse bakwishe urwo yapfuye
Kanda hano umusubize

nakaga Robert - 3/12/2016 saa 08:00

Nuko bitarakugeraho ari uwawe barashe kumaherere ubu induru waba wayihaye umunwa . Umujura wafashwe yambikwa amapingu none yakurahe imbaraga zo kurwana
Kanda hano umusubize

the role - 3/12/2016 saa 11:03

wowe uvuga gutya ubanza nawe uri umupolisi kuko utariwe watekereza ibyamubayeho biramutse bibaye kuri murumuna wawe,uko wabyakira,gsa Wenda ashobora kuba yaguze ibyibano arko ntumbwireko yarakwiriye Gupfa ESE wigeze wumva bavuga ko yafashwe yiba aho byaba byumvikana arko bikomeje. gutya buri wese yazajya apfa arashwe bakamushinja ubujura.birakabije
Kanda hano umusubize

man power - 2/12/2016 saa 10:23

Abantu kuki mirengagiza iminsi igisambo ni mirongo inne mwekurenganya polisi umuryango we mwihangane kuko nimwe yashigaje kuzabahitana polisi mukomeze kuducungira umutekano ni bintu tura biziye ni kangahe polisi isubiza amamilliyoni nkanswe ibihumbi ijana na makumyabiri 120000 mwaramutse kubeshya ntayo yafite
Kanda hano umusubize

- 3/12/2016 saa 11:14

Ariko mwajya muvuga ibintu mwabanje gutekerezaho!!! Nayahe maperereza wakoze cg wumvishe yakozwe atuma uvugako arigisambo? Icyo numvishe nuko yafatanywe ibyibwe. None kuba yarigisambo bidusobanurire. None wibwirako urwanda arirwo rifite ibisambo byinshi? Cg nuko ibisambo byiwacu aribyo bizi kurwara na polici yacu kuburyo upfuye wese abazize kurwanya police? Genda rwanda!!!
Kanda hano umusubize

USA - 2/12/2016 saa 09:55

ariko police yacu ifite ikihe kibazo? kurasa ikica abaturage. kwambura Ubuntu ibisambo ntibisubizwe banyirabyo, nibindi.nonese bamutwaye ntamapingu bamwambitse? warwana wambaye amapingu? cyakora nshimiye imirasire.com Naho ibintu byogutwara amafaranga yumuturage nibisanzwe kuri bamwe mubapolice bacu batitwara neza.gusa sibose.umuryango we nujye munkiko.hakorwe iperereza.
Kanda hano umusubize

Rwanda nziza - 4/12/2016 saa 12:55

police iba irimukazi kayo namahanga yiyambaza police yacu rero ntabwo yarenganya abaturage buRwanda
Kanda hano umusubize

citoyen - 2/12/2016 saa 09:49

Igisubizo kirambye kuri ibi byose ni uko abantu bamenyera gukora bakarya ibyo bavunikiye aho gutakaza igihe bapanga aho baziba. Ibi bisambo bitabayeho no kuraswa bya hato na hato byahagarara. Ariko polisi nayo ikwiye kwirinda imikorere nk'iyi iyishyira mu bibazo.
Kanda hano umusubize

nzabandora - 2/12/2016 saa 09:43

umuntu byakwitwa ko yarwanyije police ari uko afite intwaro umupolice warashe uwo muntu akwiye kugawa cyane ndetse n,abamushyigikiye muri icyo gikorwa afatwe acirirwe urubanza akatirwe naho ntaho tugana
Kanda hano umusubize

Mbaze - 2/12/2016 saa 08:43

Ibi ni ibiki? Uyu mwana w'u Rwanda yazize iki? Ese noneho kuri polisi mudasobwa irusha agaciro ubuzima bw'umuntu? Uwibye ahanishwa kwicwa kuva ryari? Ko abishe miriyoni y'abatutsi batabarashe? Wa musore wishe umwana witwaga Bella ko batamurashe? Twari twabishimye duti koko amategeko ni ngombwa atari ibyo abaturage bari kumwiyicira? None? Maze iminsi numva mu nama polisi ivuga ko itazatinya kurasa, simenye ibyo ivuga none ni ibi? Jye nagirango bazajya barasa abanzi b'Igihugu! Aba bapolisi bakwiye kubikurikiranwaho ku mugaragaro, bakabihanirwa tukabibona, kuko ndizera ko atari byo Leta iba yabatumye. Ese Leta ibahembera kwica abaturage b'Igihugu cyangwa kubarinda? Aha nibigaragare ko Igihugu gifite amategeko, kandi ko ntawe uri hejuru yayo. None se gukuraho igihano cyo kwica mu mategeko byaba bimaze iki?
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 2/12/2016 saa 08:08

Ntabwo aribyiza kurasa mucyico kumuntu udafite ikintu gishobora kugukomeretsa. Uburyo yarashwemo ndumvahabaharimo amakosa. Kandi nkabayobozi begere umuryango babasobanurire babwizanye ukuri.
Kanda hano umusubize

joma - 2/12/2016 saa 07:35

Ntacyo yavuga! Aramuzura se? Umuntu akurwanya ate nta mbunda afite kandi wowe uyifite? Umurashe akaguru se yakomeza akakurwanya! Bimaze kuba akamenyero ariko ibi byakagombye kugira iherezo! Kurasa abaturage ku manywa y'ihangu!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X