Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ni iki gituma umuntu atitaba telefone atazi?

Iki ni ikibazo kibazwa n’abantu batari bake bibaza impamvu hari bamwe mu bantu batajya bitaba telefone baba batazi cyangwa se telefone adafitiye izina.

Nk’uko isi yihuta mu iterambere ni nako ikoranabuhanga rikataje aho usanga ibintu byinshi bisigaye bikorerwa kuri telephone zigendanwa aha twa tanga ingero nko mu bucuruzi, aho usanga umuntu yicaye iwe mu rugo agatumaho imari ku kindi gihugu hakoreshejwe telephone kandi ibyo yatumijeho bikamugeraho uko byakabaye.

Si ibyo gusa iterambere ry’itumanaho rigeze kure aho umuntu asigaye avurwa hakoreshejwe terefone, ni gake gashoboka kubona aho umuntu wasanga akigendana amafaranga ku mufuko w’ipantaro cyangwase ku bagore udushakoshi bakunze kugendana mu ntoki tuzwi nka Sakame.

Nubwo hari byinshi kandi byiza byaba bifasha abantu kwihuta mu iterambere hakoreshejwe telephone, hari n’ibindi twakwita ko ataribyiza bijyanye no kubeshya ku matelefone aho umuntu aguhamagara akubaza aho uherereye ukamubwira umubeshya kandi rimwe na rimwe ugasanga yaguhamagaye arihafi yawe ariko utamubona,ndetse n’ibyo bita ubuteka mutwe kuri bamwe batari inyangamugayo.

Si byiza cyangwa se ibibi byogukoresha telephone twashatse kubagezaho, ahubwo n’ikibazo abantu batari bake bakunze kwibaza ndetse bamwe bakanabyinubira, Ikinyamakuru imirasire.com cyabajije bamwe mu baturage by’umwihariko abakorera mu mujyi wa Kigali, ku mpamvu ituma hari bamwe mu bantu usanga batajya bitaba telephone zabantu batazi cyangwa se badafitiye amazina.

Bamwe mu bacuruzi batashyatse ko imyirondoro yabo ijya mu bitangazamakuru bavuze ko abantu batitaba telephone z’abantu batazi baba bafite ibyo bikeka.

Umwe muri abo bacuruzi yagize ati: "Ngewe mbona biterwa nuko haba hari ibyo bikeka baba barakoze, “urugero”.nk’ubwambuzi, ubuhemu nibindi byaba biganisha ku kutiyizera."

Abandi nabo bavuzeko abantu batitaba telefone byaba biterwa n’ubwirasi, aha cyane cyane batanze ingero ku bantu b’abakire aho usanga avuga ko atakwitaba telefone atazi kuko ngo baba ari abamutesha umutwe gusa, umunyamakuru yashatse no kumenya kuri bamwe mu bayobozi bavugwaho ku titaba telefone batazi maze abo baturage bavuga ko ku kibazo cy’abayobozi batitaba telefone ahanini ari ababa batuzuza inshinganozabo uko bikwiye neza,, aha batanze urugero nk’aho ugera kubiro by’umurenge cyangwa ahandi hatangirwa serivise usanga hari nomero ziba zaratanzwe ngo niba utanyuzwe na serivise uhawe wa hamagara kuri izi nomero.

Ariko abaturage bavugako izo nomero uzihamagara ntugire ukwitaba, bityo ku bayobozi bakaba banga kwitaba nomero batazi bitewe no kuba batubariza zimwe mu nshingano baba bariyemeje ikindi nanone biterwa n’amwe mu manyanga akorwa na bamwe mu bayobozi arimo nko kwaka ruswa, nk’aho byagiye bivugwa muri gahunda ya girinka,ndetse na gahunda y’ubudehe.

Ariko aha umuntu yakwibaza inyungu umuntu aba afite mu kutitaba telefone utazi.

Urugero nko ku bayobozi ushobora gusanga ari umuturage utewe n’abagizibanabi agahita ahamagara umuyobozi ngo amutabare ariko bikarangira umuturage bamwambuye utwe cyangwa bikaba bya muviramo no kubura ubuzima kandi ya kabaye yatabawe iyo uwo muyobozi azakwitaba telefone y’uwo muturage.

Si ku bayobozi gusa kuko no ku bandi baturagye cyane cyane ku bakire bakunze gutungwa agatoki nabo umuntu ya kwibaza inyungu baba bafite, kuko ushobora kuba telefone yakuzimanye cyangwa yagize ikibazo, ugakoresha indi telefone ushaka kugira ngo umubwire hanyuma n’icyo umushakira bikarangira atakitaye kandi hari imari wamushakagaho.

Ese kuri izi mpamvu zatanzwe n’abo baturage haba ku bakire cyangwa kuri bamwe mu bayobozi batitaba telefone batazi byaba bifite ishingiro?

Ise ubundi namwe mubona koko ari byo, dore ko bamwe banavuga ko kwitaba umuntu cyangwa kutamwitaba kuri telefone biri mu burenganzira bwe kuko nta cyaha aba akoze.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Djuma Hussein Mugisha - 5/11/2016 saa 01:02

This days, like in Dubai, United Emirates people use phones for spiritual missions especially on whatsApp unknown calls. Its recommended well by United Emirates ICT control, that anybody receives unknown WhatsApp call is on higher risk. Other people like in Nairobi and Uganda us unknown phone calls as konemode (deceiving tactics) I would like to inform everyone to be careful while receiving unknown phone calls. Thanks!
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 05:15

ABOBANTUBAGEBABAFUNGA
Kanda hano umusubize

BOSCO - 26/10/2016 saa 05:13

Iyo utarumuyobozi,ntube numucuruzi, ntampamvu yo kwitaba itelefone utazi kuko aruburenganzira bwawe,harabateka mutwe,abajura na bandi bagizi banabi,wamwitaba ukazabiryozwa. Itelefone iyo uyiguze niyumuryango wawe siyakazi,nabakora imirimo bajye bagira izakazi nikarangira bazifunge,can you imagine umuntu uguhamagara minuit akubaza ibijyanye na service.Hari nabandi biyemeje kwitaba telefone za bose,isaha zose nawe nuburenganzira bwe,uretseko ashobora kwiteza ibibazo binyuranye mu muryango we.Cyangwa agahura nabatekamutwe bazabiyitirira inshuti ze yabakingurira bakamuhitana.Ndetse hari na banyamakuru aguhamagara ejo ugasanga bagushoye mu manza ko wamuhaye inkuru ,kubera yamategeko dufite aho fredom usanga iri limited,wavuga kumuntu ibyo akora birimo amanyanga ukabiryozwa, agatanga ruswa,ugafungwa ugatanga nindishyize ko wamuharabitse, abacamanza bacu imikorere yabo irazwi bahuza ibihabanye nitegeko kubera inyungu abifitemo.Telefone ninziza kubyiza,hari na telefone wizeye ikagutera ibibazo wagambaniwe.
Kanda hano umusubize

Theogene - 25/10/2016 saa 20:34

Njye ahubwo mfite ikibazo cya za sim zifite 8 umwe zaje bazita manoyinga.uzi ko mperutse guhamagara mayer inshuro nyinshi nyikoresheje akanga kuyifata ariko nakoresha 0788 tukabona kuvugana?
Kanda hano umusubize

Theogene - 25/10/2016 saa 20:33

Njye ahubwo mfite ikibazo cya za sim zifite 8 umwe zaje bazita manoyinga.uzi ko mperutse guhamagara mayer inshuro nyinshi nyikoresheje akanga kuyifata ariko nakoresha 0788 tukabona kuvugana?
Kanda hano umusubize

Eddy - 26/10/2016 saa 18:37

Kwitaba abaguhamagaye bose!!!!! Ahaa!!! Mubigerageze, muzambarira!: , abo uzi n'abo utazi, igihe icyaricyo cyose, waba uri mu nama, uryamye, uri busy, uri kwa ntawutuma undi, ect... witaba abantu bagufitiye akamaro, abo ugafitiye, abatekamutwe bakubwira ko watsindiye za.miriyoni utazi iyo biva n'iyo bijya, abagizi ba nabi, ect... Njye mbere narabikoraga, ariko nabishingutsemo kuko narabizize, ndafungwa! Shwi da!!! Sinzongera rwose, nibashaka bazanyite umwirasi cg ibiki, sinzongera kwitaba uwo ntazi!! Shwi da!!! Telephone ni iyanjye, nayiguriye kugirango imfashe mu mibereho yanjye, si iyo kunkururira.ibibazo. Aha, nababwira iki! Njye narakanzwe, navuye mu kibuga pee!! Abazi kuwukina neza nimukomeze, muzaba mumbwira. Turi kumwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X