Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ni iki gitumye urubyiruko rw’u Rwanda rutangira kwishora mu bikorwa by’iterabwoba?

Muri iyi minsi usanga imitwe yitwaje ibirwanisho n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, usanga urubyiruko ari rwo rukomeje kuyigaragaramo cyane. Ni ikibazo abatari bake bibaza impamvu yaba igitera, gusa abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko ubukene n’ubushomeri biri ku isonga mu bituma bishora muri ibi bikorwa.

Ni ikibazo cyakomeje kuvugwa hirya no hino ku isi, ndetse iyo mitwe ikomeza kugenda ihungabanya umutekano muri Afrika no ku Isi muri rusange. Aya matsinda atandukanye yakomeje kugenda atwara ubuzima bwa benshi ndetse b’inzirakarengane.

Muri Somalia hari umutwe witwa Al shabaab wayogoje icyo gihugu cyose ukaba utabura no kujya mu bihugu by’ibituranyi bya Kenya, Tanzaniya na Uganda guhungabanya umutekano. Ni abantu usanga bafite imyumvire ishingiye ku matwara akaze ya Islamu yitwa Shariya.

Aba ngo bashaka ko Isi yose yahinduka Abasilamu. Gusa iyi mitwe nubwo yakomeje kuvugwa kure y’U Rwanda, muri iyi minsi twabagejejeho inkuru ivuga ko Polisi y’igihugu yarashe umuntu wari uri kwandika bamwe mu rubyiruko ashaka kubinjiza mu mutwe w’iterambwoba wa IS ( Islamic State), ukomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwo hagati, ndetse inata muri yombi abandi benshi bashakaga kwinjira muri iyo mitwe.

Ni ikibazo abasomyi bacu bibajije bavuga ko bishoboka ko haba hari n’abandi baba baramaze kugezwa muri iyi mitwe y’iterabwoba cyane ko ubwo batoraga Mufti mushya w’abayislamu mu Rwanda Mufti ucyuye igihe Sheikh Kayitare yivugiye ko hari urubyiruko rw’abasilamu rwari rugiye gutwika kiliziya ebyiri zo mu karere ka gatsibo.

Abahanga mu mitekerereze bavuga ko ubuzima umuntu abayemo aribwo butuma akora ibintu runaka. Aha niho bahera bavuga ko iyo umuntu amaze imyaka myinshi mu bushomeri bituma atangira kumva ko nta hazaza heza agitegereje, bigatuma ajya gushakira ubuzima ahantu hashoboka n’ahadashoboka.

Aba bahanga mu by’imitekerereze bagira inama ibihugu gukora uko bishoboye bikagabanya umubare w’abashomeri mu rubyiruko, kuko ngo ari yo mvano nyamukuru yo kwinjira mu mitwe nk’iyi.

Ibi bigaragara ko mu gihe u Rwanda rutakora uko rushoboye ngo rugabanye umubare w’abashomeri barangiza amashuri yisumbuye na za kaminuza ngo bishobora gutuma abenshi bishora mu bikorwa by’iterabwoba nk’ibi.

Gusa mnisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fasil Harerimana yijeje abanyarwanda kutagira ubwoba no guhangayika kuko ngo umutekano mu Rwanda ubungabunzwe neza ndetse n’abashakaga kujya muri iyo mitwe ngo bamaze gutabwa muri yombi.

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

U.G. - 23/06/2016 saa 08:09

njyewe ndumiwe pe ubuse bizashoboka gusa icyo mbona kitari cyiza nuko abafite ubushobozi buke batabareka ngo bakore utwo bashoboye kuko kwirukana abanu bacuruza mumuhanda abagaca caguwa batitaye kubo itunze ibyo nukatamenya wamugani ko mugihe wariye ko harabandi baburaye ariko nano twiyibagize ko hari abandi barangije amashuri bakwitwaza ngo imyak bize nimyishi nibatakaza umwanya bakorera urusenda
Kanda hano umusubize

Barihema Jean Bosco - 18/06/2016 saa 13:32

Ubushomeri burababaza canene cane iyo hari abo ubona cangwa wumva bahembwa amafaranga meshi kandi ivyo bakora atariko vyiniriza igihugu. uwamenye imana ntaja muvyo ubwiyahuzi.nibaza ko atanyungu iriyo
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 19:22

Yewe nagye mundangire aho iyo mitwe iri kuko nabuze akazi kuko ntamwenewacu ukomeye mfite ngo anshakire akazi doreko murwanda hakora ikimenyane.
Kanda hano umusubize

- 18/06/2016 saa 16:37

Hera. Nyabarongo wiroheyo kuko nayo harabo itwara nubushomeri burashira tuzakwibuka nki kigwari kuko ntacyo wimariye cg ngo ukimarire igihugu
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 11:45

Ntimubeshye ahubwo bagebareba hano abakora ubushakashatsi habuze uhakana ibivugwa , hano ndabona bitoroshye
Kanda hano umusubize

JACQUES - 16/06/2016 saa 11:06

Abatanyuzwe bagakabivamo hakajyamo nabandi kuko harimirimo ihemberwa amafaranga menshi kdi hari abayikora kdi neza igihugu kigasagura frw yakora nibindi, muzagerageze murebe ko bitakunda,utazi uburyo ubushomeri buryana yakareka sawa n,inama natangaga gusa nibikomeza guta umutekano twari tumaze kugira hari abumva ko uhagije gusa mugihe harinza uretse IMANA abantu ntibashobora kurinda umutekano uturutse kunzara.
Kanda hano umusubize

JACQUES - 16/06/2016 saa 11:00

NJYEWE IKIBAZO NKIBONA KUBANTU BAMWE BIGWIJEHO IMITUNGO YIGIHU,IMIHANDA IHABWA BAMWE,UMUSHAHARA KUMUNTU UHEMBWA HEJURU YA MILIYONI NUHEMBWA IBIHUMBI 50000FRW BAGASORA KIMWE,,MUTUEL UHEBWA MILIYO NUWINJIZA IBIHUMBI 30000 BAGASHYIRWA MUKICIRO KIMWE,MURI BANK UFITE AMAFARANGA NIWE UBONA ANDI,ABAKENE BARARUSHAHO KWIYONGERA ABAKIRE BABAVOMAMO NA DUKE BAFITE,MBESE RUBANDA RUGUFI NTA JAMBO RUFITE,HARI AGAKINGIRIZO KO KWIGA KURI BOSE ARIKO BIDAFITE UMUSARURO, INZARA MURUBYIRUKO NIYOSE,RUSWA ISHINGIYE KUBITSINA NA GITSINA GABO KIKIBONA IMIRIMO,IBYIZA BYIGIHUGU BIRI MURI BAMWE,KUBA UFITE NGO AKAZU BIVUGA KO UKIZE KUBURA UBWISHYU BWUBUKODE NABYO BIZATEZA IBIBAZO,INAMA NATANGA NUKUGABANYA IMISHAHARA NIBURA NKA PEREZIDA AGAHEMBWA NKA MILIYONI 3,ABAMINISITIRI NTIBARENZE IBIHUMBI 800 NABANYAMABANGA BABO,ABADEPITE 600,ABASENATEL 700 BA MOYOR BINTARA 600 ABUTURERE 400,IMIRENGE 250,UTUGALI 150,ABAGANGA HAGATI YA 200 NA 500 BITEWE NURWEGO ARIHO ABARIMU PRIMAIRE HAGATI YA 7O NI 100 SECOND HAGATI YI 120 -160 ABASIRIKARE KUVA 80
Kanda hano umusubize

U.G. - 23/06/2016 saa 07:58

erega twetubona ko ari urwanda ryonyine rufite abashomeri oya ryose no muri America niburaya barahari kandi umuti sukwica inzira karengane kuko iyo ugiye kwiturikirizaho igisasu nawe urapfa kandi kwica suwo muti no kwiyahaura nawo sumuti
Kanda hano umusubize

gatoya - 16/06/2016 saa 08:10

Bavandimwe banyarwanda by'umwihariko abafatanya kuyobora urwanda,mushakire igisubizo abashomeri naho ntibiri bworohe.kuko kumva umuminista ahembwa miliyoni irenga hari nutabona ijana bigoye kubishishyira mu mitekerereze.ikindi ugasanga umuntu umwe akora imirimo itatu hari abashomeri buzuye igihugu.urugero murebe Vincent karega ibihugu abereye ambasadeur .musaranganye mwo kabyara mwe.ejo tutitana ibisambo kandi tuzabisiga.gusangira ni ingenzi mu muco nyarwanda.none umuco wabaye ico
Kanda hano umusubize

FDREL - 16/06/2016 saa 00:46

Bagize Imana namutwe winyeshyamba urwanya ubutegetsi dufite nahubundi niwabona umangiriwe hari abari kuva kumishahara ya milioni2 barya kuri eshatu twari tumenyereye ko abashomeri beshi ari abize gusa none ari abacuruzaga,abakarani bo muri CAGUWA bararyahe koko?
Kanda hano umusubize

Ndahiro - 15/06/2016 saa 23:20

Reta mbona ntabushobozi,ifite bwogufasha,abashomeri.gusa harigitekerezo mfite Leta yakora.mugihe ingabo zurwanda zigiye kubungabunga amahoro,byibuze hajya hagenda abashomeri 200,muri batayo.bizatuma abo bashomeri babona umutahe.ikindi ndagira abashomeli,aho kwiba,ko bakwerekeza mubindi bihugu gushaka ubuzima ko harubuzima.akanyoni katagurutse ntikamenya aho bweze.
Kanda hano umusubize

Hakizimana J de Dieu - 15/06/2016 saa 19:16

Kujya muri iyo mitwe twitwaje ubushomeri njye siko mbibona ahubwo ni kamere muntu mbese abayikuriye (ndavuga iyo mitwe )amafaranga yo guha ababaganye bayakurahe kandi bakorera mubwihisho rubyiruko baradushuka batubeshyeshya imishahara yumurengera kandi ari urupfu badukururira nzarya duke ryame kare ufite amaboko ntacyo abura.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 18:08

ni higwe uburyo bagabanya ubusumbane bukabije MU Bantu(capitalism)
Kanda hano umusubize

miweto - 15/06/2016 saa 17:32

Ibyo byose biterwa na politiki mbi ya Capitalisme ituma abantu bakurura bishyira,bakarya abandi baburaye,bakaba mu bitabashwa abandi baba hanze bakumva nta kibazo!hakenewe politike nziza iri hagati ya capitalisme na communisme aho abantu bashyirirwaho uburyo bwo kubaho busobanutse,hashyirwaho imisoro ihanitse ku bigwijeho imitungo,hanasonerwa abadafite uko babayeho,noneho ya misoro igakoreshwa mu kugenera agashahara ka buri kwezi umuntu wese urengeje imyaka 18 bityo byatuma abantu bumva batekanye mu mutima aho kugirango babeho bumva ko ubukire bwa bagenzi babo ntacyo bubamariye k'uburyo bifuza kuba ibyihebe ngo babusenye cg bice benebwo,ahubwo bumve ko bubafitiye akamaro,bumve ko abantu ari magirirane.Muri macye hashakwe uburyo bwo kugabanya intera ihanitse iri hagati y'abakire n'abakene,kandi bive muri rusange bigere k'umuntu ku giti cye kuko ibya rusange nka girinka,ubudehe,VUP,FARG n'ibindi bigo bigaragara ko nta musaruro byatanze ahubwo byabaye ibyo kongerera abasanzwe bafite.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 15/06/2016 saa 17:24

Amafaranga i Bihugu by'ibihangange bimarira mu muntambara no mumukino wo kwigaturira isi baramutse bayashoye mumibereho myiza y'abayituye abantu bose babona ibibatunga n'ubushomeri bwaba umugani.
Kanda hano umusubize

?! - 15/06/2016 saa 16:28

Ibyo muvuze byose nta mpamvu n'imwe irimo pe! Nonese iyo ufashe igisasu ukakiturikirizaho uba ukize ubushomeri nk'uko wabyifuzaga? Ko mbona abenshi bajya mu masoko hahandi haba hari babandi twita rubanda rugufi bagateramo ibisasu baba bishe babandi bahembwa menshi kugirango babasimbure ku kazi bakoraga? Niba wowe wumva udakeneye kubaho wakwimanitse mu mugozi, wakwihanuye ku musozi muremure, wakwiroshye mu mugezi n'ahandi hose hashobora kuguhuta vuba kandi wenyine ariko ukareka abandi batakubwiye ko musangiye ubwo bukunguzi! So, kuba Ikihebe nyine ni ukuba icyihebe. Iyo wihebye uba wiyanze wenyine byaba byiza rero unagiye wenyine. Ibi byose murabiterwa n'uko mwataye UWITEKA kandi bizajya bibagaruka pe!
Kanda hano umusubize

Toto - 16/06/2016 saa 11:37

Wowe wiyise ?! ndakumenyesha ko ubwo bwishongozi bwanyu n'ubwirasi ari bwo muzazira. Ubwo na we wasanga uri muri abo barya bakamena abandi bicira isazi mu jisho (kurya ibyawe ntacyo bitwaye mu gihe wabikoreye ukaba ubikwiye) ariko umenye ko mu gihe akazi gatangwa hatabaye umucyo, amasoko akikubirwa, abazunguzaji bakirukanwa kandi bakambura utwabo n'ibindi burya rubanda baba babireba. Nta yindi ntwaro bafite yo gukoresha, nta rundi ruvugiro bafite nta wundi wabarengera mu gihe ubishongoraho mu bugome bungana n'ubwo nkumvanye. ntibazimanika mu mugozi bagusize, ntibazita mu ruzi bagusize, ntibaziyahura mu modoka yawe ngo ubagonge ahubwo bazagushaka aho muzahurira nyine muzabonana. Ntawe ushyigikiye ubwihebe ariko mu gihe hari factors zatuma bugabanuka zari zikwiye kwitabwaho zigashyigikirwa twese tugasangira ibyiza by'igihugu. Menya ibi" NK'UKO UWARAYE ARIYE ATAMENYA KO HARI UWABURAYE UBABAYE NI NAKO IBITEKEREZO BIBI BITABURA MU BWONKO BW'UMUSHONJI" Twubahane kandi aho bishoboka dusaranganye!!!
Kanda hano umusubize

Ndikumana MARTIN - 15/06/2016 saa 15:57

Nibatagabanya ubushomeri burihanzaha murubyiruki bazafunga barambirwe iyo ubona umuntu wize ashoma akagera ahoyiba abaturage nimutagiravuba ngomubagarure mumagurumashya muzabikenera bitagishoka
Kanda hano umusubize

js - 15/06/2016 saa 19:33

ibyo ni ukuri umuswayiri yaravuze ngo : usipo ziba ufa utajenga ukuta. nibakomeza kugaragaza ko urwanda rukataje nyamara hakirengagizwa ubukene bwishe abaturage mubyaro n'urubyiruko rukenye kurenza Urundi mukarere kose bazabibona.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 13:01

Nawe ariwowe wabigenza ute? ahubwo musenge cyane. kuko haje abadutwara twese twagenda cyanecyane nihereyeho siby musaz
Kanda hano umusubize

kalisa - 15/06/2016 saa 11:10

Mussa wowe uravuga ngo Umutekano urarinzwe! Wibwirako Urinzwe kuruta uwa USA,Paris, Belgiqwe,etc,,, mushake Igisubizo cy;Ubushomeri butugeze habi! Naho ubundi abenshi kubaho ntacyo bitubwiye rwose!
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 13:47

Bom ni kobimize nubesha
Kanda hano umusubize

Meme - 15/06/2016 saa 10:58

Njye mbona leta yakagombye kugabanya umushahara kubayobozi amaf make akajya agenerwa abashomeri kko nkumuntu uhembwa 700000frs umukuyeho 40000frs ntabwo byamuhungabanya kdi hari nabarenza ayo cg se abo bantu bifite bagakusanya inkunga zo guhangira umurimo abo bashomeri.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 10:42

ibyo,uvuze,nukuri,ubushomeri,,buratwishe,imbamvu,niko,abaturage,aho bahingaga,bahateye,ibiti,idabyo,ngewe nabaho,nubwambere,ikiro,kifu,kigura,400,icyangugu,umurenge,wakarengera,noneho,go,ufite,ahorya,azabura,kuea
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 14:18

Imana itabare urubyiruko ibereke ibyiza ibateganyiriza
Kanda hano umusubize

nizeyeyezu mwamidukunda - 15/06/2016 saa 14:48

Kkkkkk.nonese abashakashatsi bati biterwa nimiberehomibi umuntu ababayemo.minisitri ati umutekano urarinzwe. Ubwosebirahura?nyamaragewembona abayobozi bisi bashatsebahindurisi.arikobiracyarikure kuko buriwese akurura yishyira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X