Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

"Nta dini na rimwe ribaho ku isi ridashishikariza abayoboke baryo gufasha imfubyi n’abapfakazi"-Vice Mufti w’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016, ubwo umuryango w’aba Islam mu Rwanda (RMC) wageneraga inkunga abana b’imfubyi mu rwego rwo gusigasira uburezi bwabo no kubafasha mu mibereho ya buri munsi, Sheikh Nshimiyimana Sualeh, Mufti w’u Rwanda wungirije yatangaje ko igikorwa cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi nta dini na rimwe ritagikangurira abayoboke baryo ari yo mpamvu bahisemo gufasha abana b’imfubyi kuko ari igikorwa cy’urukundo Imana ikunda.

JPEG - 267.9 kb
Sheh Nshimiyimana Sualeh

Sheikh Nshimiyimana yavuze ko aho umuntu yajya hose nta ho yasanga idini ridakangurira abayoboke baryo gufasha imfubyi n’abapfakazi, ngo by’umwihariko bo muri Islam bahaye agaciro umwana w’imfubyi nk’uko intumwa y’Imana Muhamad yabibategetse.

Yagize ati: "Ngira ngo usibye na Islam n’iyo ugiye mu madini nzi imyemerere yose, nta dini nzi idashishikariza abayoboke bayo gufasha imfubyi n’abapfakazi."

Abana b’imfubyi basaga 70 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu ni bo bafashijwe, iki gikorwa kikaba cyatwaye asaga miliyoni 4, aho buri mwana yahawe ibahasha irimo amafaranga yo kumurihira ishuri.

Ababyeyi b’aba bana bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa ngo kuko kibafasha kurera aba bana ndetse no kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Uyu ni umwe muri abo babyeyi yagize ati: "Ni ugushimira Imana kuko baba bagize icyo batwunganira mu buzima busanzwe. Nubwo waba ufite ibintu ucuruza ayo baguhaye araza akagufasha mu bindi."

Iki gikorwa cyo gufasha abana b’imfubyi Umuryango w’aba Islam mu Rwanda (RMC) giterwa inkunga n’umushinga w’Abadage witwa IGMG/PCV, kikaba gikorwa buri gihembwe, gusa cyari kigiye kumara umwaka kitagikorwa bitewe n’uko umuterankunga yari yarahagaze ariko Sheikh Nshimiyimana Sualeh akaba yatangaje ko bafite icyizere ko kitazongera guhagarara ngo kuko umuterankunga yabijeje ko kizakomeza nta mbogamizi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/08/2016 saa 09:01

Uwo sheh aratahura neza abizera bi dini sibo basabwa kwitaho abatishoboye ivyo bikorwa nidini yakobo 1:27 mbega kobatanga ifashanyo bahawe ayatanzwe na bizera babo ajahe? Kobadafashijwe bica bihagarara?
Kanda hano umusubize

- 25/08/2016 saa 08:59

Uwo sheh aratahura neza abizera bi dini sibo basabwa kwitaho abatishoboye ivyo bikorwa nidini yakobo 1:27 mbega kobatanga ifashanyo bahawe ayatanzwe na bizera babo ajahe? Kobadafashijwe bica bihagarara?
Kanda hano umusubize

BITARIHO James - 16/08/2016 saa 18:05

Bible isaba ivuga ko idini ryiza ari irifasha imfubyi n'abapfakazi.Ariko Bible ikongeraho no KUTIVANGA mu byisi.Nibyo koko amadini afasha imfubyi n'abapfakazi.Ariko yivanga cyane mu byisi kandi YESU yarabitubujije (Yohana 17:16).Kubera gushaka amafranga n'ibyubahiro,amadini yivanga cyane muli politike.Imana ishaka ko abakristu nyabo baba "neutral".Ntibajye mu ntambara z'isi no muli politike.Ahubwo bakabwiriza ubwami bw'imana,nukuvuga ubutegetsi bw'imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw'abantu nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X