Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nta muntu ugomba kwitwa umunyabyaha urukiko rutabimuhamije

Hari bamwe mu bakekwaho cyangwa bakurikiranweho gukora ibyaha mu Rwanda bafatwa n’inzego za polisi y’igihugu zikabereka itangazamakuru, bimwe mu bitangazamakuru bigatangaza ko ari abanyabyaha bakoze ibyaha runaka, bikerekana amasura yabo ndetse n’imyirondoro yabo. Nyamara ibi binyuranije n’amategeko y’igihugu cy’u Rwanda kigenderaho ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 29, ku gika cyayo cya 2 hagira hati: “Buri muntu wese afite uburenganzira ku butabera burimo: uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha.”

Amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda yashyizweho kandi akemezwa kuwa 5 Mata 2014, ingingo yayo ya 18, igika cya 1 haravuga ngo “umunyamakuru yubahiriza ihame ry’uko ukurikiranweho icyaha ari umwere mu gihe inkiko zibifitiye ububasha zitaramuhamya icyaha ku buryo budasubirwaho."

Mu gika cya 3, aya mahame avuga ko iyo amafoto y’ukekwaho icyaha atangajwe mbere y’uko urubanza rwe rucibwa, umunyamakuru wabigizemo uruhare agomba gukurikirana urubanza kugeza rurangiye, agatangaza umwanzuro w’inkiko zibifitiye ububasha.

Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko mu Rwanda Bwana Itamwa Mahame Emmanuel, atangaza ko bidakwiye ndetse binyuranije n’amategeko, kuba Polisi y’igihugu yakerekana abo yita abanyabyaha, mu gihe bataraburana ngo bakatirwe n’inkiko zibifitiye ububasha.

Akomeza avuga ko n’itangazamakuru ritagomba kubita abanyabyaha, akaba asaba abatangaza bene izi nkuru ko bakwiye kujya bamenya amagambo akwiye gukoreshwa, ngo kuko amagambo akenshi bakoresha atuma uburenganzira bw’abakurikiranweho ibyaha butubahirizwa.

Umuvugizi wa polisi ACP Theos Badege yagize icyo abivugaho, aho yasobanuye impamvu batangaza ababa bakekwaho ibyaha mu itangazamakuru, ngo kuko ari uburyo bwo gufasha abaturage kumva uburemere bw’icyaha kugirango abandi barusheho kugitinya no kukirinda, ndetse bukaba n’uburyo bwo gufasha abaturage kumenya ko abakoze ibyo byaha hari igikorwa ngo bakurikiranwe, ibi bikaba bikorwa mu nyungu z’umutekano w’igihugu n’abaturage.

Yagize ati: "Ni ingamba zo guhashya abanyabyaha, ni umutekano w’abaturage."

Umunyamategeko Me Karake Theogene we atangaza ko umuntu wiswe umunyabyaha n’urwego cyangwa umuntu uwo ariwe wese urukiko rutaramuhamya icyo cyaha, ashingiye ku itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda n’andi mategeko, afite uburenganzira bwo gukurikirana urwo rwego cyangwa uwo muntu mu butabera.

Umuvugizi wa police atangaza ko atari abakekwaho ibyaha bose bafatwa ngo batangazwe, ko iteka berekana abakoze ibyaha bikomeye cyangwa by’urukozasoni, bakanamenyesha itangazamakuru ko abo bantu bagikurikiranwaho ibyo byaha, ndetse bakanasaba abanyamakuru kuzakurikirana kugeza imanza z’abo bantu zirangiye bakamenyesha abaturage bakurikira ibitangazamakuru byabo umwanzuro ubucamanza bwafashe kuri izo manza.

Umuyobozi w’agateganyo wa RMC (urwego rw’abanyamakuru bigenzura) Bwana Chreophas Barore kuri iki kibazo, atangaza ko kuba abanyamakuru berekana amasura y’abakekwaho icyaha bagaragaza ubunyamwuga bucye.

Yagize ati: "Mujye mureba mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bakoresha amashusho asanisha n’ibyo uwo muntu ukekwaho icyaha, berekana gusa ifoto iyo ari nk’icyihebe kugirango n’umuturage wagira aho amubona atange amakuru."

Yaboneyeho gusaba abanyamakuru bagenzi be, kwitonda mu gihe batangaza inkuru nk’izo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jadugara - 19/11/2016 saa 08:52

kurya ruswa ugatanga umutungo Wamuntu akoreye imyaka irenga 20byo birarebze usanga hari babatakigira ubumuntu
Kanda hano umusubize

BOSCO - 17/11/2016 saa 10:47

IMVUGO YA WA MUPADIRI NU MUPASITORO IKWIYE GUCIKA MU RWANDA NUBWO NUMUCO MUBI WOKUTAVUGISHA UKURI WAHAWE INTEBE'MWUMVE IBYOMVUGA NTIMUREBE IBYO NKORA.RUSWA SE NA KARENGANE HARURWEGO NARUMWE RUTAYAMAGANA,HARUTAYIFATA USIBYE KO BENSHI BATAZI IBIGIZE RUSWA,IYO HAKOZWE UBUSHAKASHATSI IKIGARAGARA NUKO INZEGO ZOSE ZIGARAGARAMO RUSWA KANDI BABABAVUZE IYA MAFARANGA GUSA,NIGITSINA,HARIZINDI RUSWA NYINSHI,GUTONESHA ,ICYINEWABO,SOLIDALITE NEGATIVE,IMPANO ,ENRICHISSEMENT SANS CAUSE,AGACUPA,AGAKARITA,TRANSPORT,KUGABIRWA INKA,GUKORESHA ABANDI IZO NIZIMWE MUNGERO,KWIGWIZA HO IMITUNGO,AMASHYIRAHAMWE YANDINDUTSE IBIGO BYIGENGA BIKA IBYA BAMWE ABANDI BAKIGIZWA YO,KUBA LETA ISHYIRA IMBERE ABASHORAMARI IKIGIZAYO LES PRODUCTEURS NA RUBANDA RUGUFI,BENEVOLANT,GUHEMBWA MAKE IBYO BYOSE BITERA GUTANGA RUSWA KURENGANYA NIBINDI.
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 16/11/2016 saa 22:25

Ubuse ibyo muvuga mwabibweye abanyamukuru bacu nka ba rux2 babigize umwuga wo gusebya abantu mubinyamakuru byabo bashyimisha ababahaye amafaranga,izo case zirahari.Ubutabera bwacu sebwo nimiseke igoroye,iyo ngingo 29 ivugako bagomba gutanga ubutabera buboneye,iyacumi(art 10)igika cyakane ko amahame yu rwanda rwiyemeje kugendera kumategeko,iyi 151 ko imanza zicibwa zishingiye kumategeko banagaragaza icyo bashingiyeho baca urubanza,ko abantu bose bareshya imbere yamategeko(art 15),ko ntawakwemera ibyavuye mumanza zidashingiye ku mategeko(art 49),ko itegeko nshinga ririhejuru yandi mategeko (art3),ariko tubona imanza zaciwe zinyuranyije namategeko bahuza ikirego gihabanye nitegeko,kandi uwo mucamanza ariwe warukwiye gufata iyambere arengera itegeko,ko umucamanza atavuguruzwa bafite ubwigenge ariko ubwigenge bwabo subwo kwica amategeko,ahandi nkuwo arabiryozwa,dufite ikibazo cyumucamanza umwe,umuswa mu mategeko cyangwa urya ruswa,abategetsi nabaturage batita kumategeko bakabiharira uwo mucamanza,ingero ninyinci.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X