Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyabihu: Abanyeshuri bari mu biruhuko basabwe kwirinda ihohoterwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yakoze igikorwa cyo gukangurira urubyiruko rwo mu murenge wa Mukanira ruri mu biruhuko kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Aganiriza urubyiruko rugera ku 100, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Nyabihu Assistant Inspector of Police Aliane Muhorakeye yarusobanuriye amoko y’ihohoterwa akunze kugaragara mu Rwanda, abasobanurira ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka kanyanga, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Yababwiye kandi nomero za telefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nomero akaba ari: 112, 3512, na 3029.

Yakomeje anabasobanurira uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, aho yagize ati:”Umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura, uburenganzira ku mutungo. Kandi umwana wese agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye.”

Yababwiye ko imirimo mibi ikorereshwa abana ikunda kugararagara mu Rwanda, harimo gukora mu birombe by’amatafari, iby’amategura, imicanga n’ibisimu by’amabuye y’agaciro, kurindishwa imiceri, imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya n’indi.

Yabasobanuriye ko mu Rwanda, gukoresha abana imirimo mibi, ahanini biterwa n’ubujiji bw’ababyeyi, aho baba nabo ubwabo badasobanukiwe n’akamaro ko kohereza umwana ku ishuri, ubukene bw’imiryango imwe n’imwe, n’ibindi.

AIP Muhorakeye yasabye urwo rubyiruko kutazapfusha ubusa igihe cyabo cy’ibiruhuko bajya mu biyobyabwenge, ahubwo bakazagikoresha neza basubiramo amasomo, bakanafasha ababyeyi imirimo yoroshye.

Nyuma y’ibiganiro, umwe muri urwo rubyiruko witwa Umutesi Chantal yagize ati:”Sinari nsobanukiwe amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda; nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira."

Yakomeje agira ati:"Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ahubwo bikwiriye kuba ibya buri wese kuko ibyo byaha bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange."

Yasoje avuga ko bashimye inyigisho bahawe, maze avuga ko nta nyugu yo kwishora mu biyobyabwenge kuko bituma batsindwa mu ishuri, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 18/08/2016 saa 12:54

dgrhjbnmcsxfd
Kanda hano umusubize

RWAMPABUKA BATSITA - 1/08/2016 saa 21:53

TWAMAGANYE IBYOBYOSE BIGENDANYE NIBIYOBYA BWENGE MUKARERE KACU
Kanda hano umusubize

Amamara - 31/07/2016 saa 20:41

Ese Kuki Mutugiraaa Inama Mwebwe Mutazigira Bagenzi Banyu Cyangwa Kunywa Ibayobyabwenge Mubapolice Biremewe Nimba Byemewe Natwe Mutureke Urugero Ahangaha Hafi Yabose Banywa Itabi Cyane Cya Bimwe Bita Isegereti Kuberiki ???
Kanda hano umusubize

Numukobwa florence - 3/08/2016 saa 00:25

ntamu nyarwanda wemerewe kunywa ibiyobya bwenge.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X