Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyabihu: Barakangurirwa kuboneza urubyaro

Umuyobozi wa karere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste arakagangurira abaturage kuboneza urubyaro kuko ariyo nzira yonyine yo kwirinda indahekana, ibi akaba yavivugiye mu murenge wa Jomba ubwo basozaga igikorwa cy’umuganda rusange wababaye kuri uyu 26 Ugushyingo 2016.

Mu gikorwa cy’umuganda rusange ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu gihugu hose kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2016, abaturage bo mu karere ka Nyabihu by’umwihariko abatuye mu murenge wa Jomba, babyukiye mu muganda rusange wo gutunganya ishyamba ry’ibiti, aho barikumwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze ndetse hakaba hari n’umuyobozi w’ako karere Uwanzwenuwe Theonetse.

Nkuko bisanzwe nyuma y’igikorwa cy’umuganda haba hari ubutumwa bwagenewe abaturage kuri uwomunsi. Mu butumwa umuyobozi w’aka karere yageneye abaturage ba Nyabihu by’umwihariko abo mu murenge wa Jomba, bwari bukubiye mungingo eshatu, Kwita kubafite ubumuga, Kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kuboneza urubyaro.

Aha umuyobozi wa karere akaba yasabye abaturage ko bagomba guha agaciro abafite ubumuga babarinda ku bahohotera cyangwa kubaha akato, aho usanga hakiri bamwe mu baturage ba gifite inyumvire yo kunena abafite ubumuga ndetse nabandi ba kibita amazina abatesha agaciro.

Naho ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge Mayor yavuze ko ibiyobyabwenge biri mu kibazo gihangayikishije urubyiruko by’umwihariko akaba yasabye buri wese gutunga agatoki ahagaragaye ikiyobyabwenge.

Ku ngingo yo kuboneza urubyaro Mayor yasabye abaturage ko bagomba kuboneza urubyaro kuko ariyo nzira yonyine yo kwirinda indahekana, ikindi ngo ni uko bifasha kubyara abo ushoboye kurera.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUGABE - 29/11/2016 saa 08:16

IGIKORWA NIKIZA WARAKOZE
Kanda hano umusubize

NDABABONYE Jean Baptiste - 26/11/2016 saa 20:51

mudukosorere amafoto mwakoresheje ku nkuru ivuga kuri NYABIHU!!
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 19:44

Izonama Turazishimiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X