Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’mwiherero w’abayobozi bakuru abanyereza umutungo w’igihugu barageraniwe

Mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda uherutse kubera I Gabiro kuwa 12-14/3/2016, wari uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hagarutswe ku buryo butandukanye umutungo w’igihugu ugenda unyerezwamo, n’abawunyereza bakaba badakurikiranwa.

JPEG - 31.3 kb
Abanyereje umutungo wa Leta bahagurukiwe n’inzego zitandukanye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yaranenze bikomeye uburyo umutungo w’igihugu n’abaturage, ugenda unyerezwa na bamwe mu bakozi ba leta ariko kubakurikirana ntibikorwe nk’uko byakagombye, akaba yaranahwituye abayobozi mu nzego zose, yihaniza imikoreshereze idahwitse y’umutungo w’igihugu.

Zimwe mu ngero yagiye atanga z’imikoreshereze idahwitse y’umutungo wa leta, harimo amasoko atangwa mu buryo budasobanutse, aho avuga ko hirengagizwa uburyo amasoko atangwamo, akenshi agahabwa abadafite ubushobozi bwo kuyakora, ari naho havuka ibibazo nyuma akazi bahawe ntibagatunganye kandi amafaranga y’igihugu aba yaramaze gutangwa.

Mu magambo atomoye Perezida Kagame ati ".....n’ejo bundi aha muri Minisiteri ya Sport niba nibuka neza, abantu bitwa ngo banyujije ibintu muri Tender process (inzira zo gutanga isoko) ngo ni ihoteli bubaka ni iki?.., ariko ntago bari bayiboneye na permit(uruhushya) , ahubwo aho haziye ibindi bibazo bivutse bagiye gusuzuma, bafite ukuntu babyirukankije, nicyo kibazo.., ngira ngo hari abantu bafunze ni ko numvise.., ni byo?.., ahaaa, bafungiye ibindi kuko numvise ko ari corruption(Ruswa)[..], ariko babonye bigenze gutyo sinzi n’umuntu wababwiye ngo n’ibyo mwubaka nta burenganzira barirukanka bajya gushaka permit."

Gucunga nabi umutungo

Ikindi ni ingendo za buri gihe za bamwe mu bayobozi bakuru nyamara zidafitiye akamaro igihugu, ntibabashe no gusobanura impamvu zazo bakitwaza ko ababa babatumiye aribo bishyura, aha Perezida Kagame atebya yagize ati “menya bafite imirimo ya consultancy (Ubugenzuzi)bakorera hanze y’igihugu” akaba yaravuze ko byaba byiza bagiye bakaba abakozi b’abo babatumira kuko ngo iyo bagiye baba batakaza umwanya wakabaye ukoreshwa mu bifitiye igihugu akamaro.

Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ku ngengo y’imari ya 2014-2015, yagaragaje ko hakiri igihombo cya Miliyari hafi umunani (8,000,000,000 Frw) usanga yaraguze ibikoresho byo gukoresha hatangwa Serivise ku baturage, ariko ntibikoreshwe, ndetse bikarangira binangiritse. Aya makosa ngo aragaragara mu bigo nka RSSB haguzwe ibya Miliyoni 978 ntibikoreshwe, miliyoni 714 muri MINISANTE (Imiti), Mudasobwa z’abana 1,425 Ikigo REB cyatanze muri gahunda ya ‘One Laptop per child’ zikaba zidakoreshwa n’ahandi.

Bwana Biraro Obadia, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi yavuze ko hari ubwiyongere bw’amafaranga ya Leta yagiye akoreshwa mu buryo budasobanutse, agera kuri Miliyari 19. Muri yo, Miliyari 12 na miliyoni 785 ntizifite inyandiko zizisobanura, Miliyari 3 na miliyoni 838 zifite inyandiko zizisobanura zituzuye, harimo kandi abakozi bihaye miliyoni 443 zidafite gikurikirana (accountability) mu buryo busobanutse, hari na Miliyoni 173 zasesaguwe. Aha yatunze urutoki ibigo nk’icyari EWSA, RBC n’amashuri ashamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Ahandi hagaragaye imicungire mibi y’umutungo ni gahunda ya girinka, Ubudehe, VUP, ifumbire, ibigo nderabuzima, hakaba hamaze gufungwa abatari bake mu bakozi b’ibigo bya leta bikomeye, za minisiteri, kaminuza, ibitaro bikuru, ibigo by’imari, n’ibigo by’ubwishingizi.

Umutungo wa Leta ugomba kugaruzwa

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero harimo gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uyu mwiherero cyabaye kuwa 16/3/2016 mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Venantie Tugireyezu, yavuze ko banaganiriye ku guca umuco wo gucunga nabi ibya rubanda.

Yatangaje kandi ko haganiriwe ku birebana no kwihutisha kugaruza amafaranga ya leta, hafatwa imyanzuro ivuga ko hagomba gufatirwa imitungo y’abakekwaho ibyaha kugira ngo itanyerezwa mu gihe ibyaha bigikorwaho iperereza. Yagize ati “Ikindi ni ukwirinda ko abakekwaho kunyereza umutungo wa leta, mu gihe batangiye gukurikiranwa imitungo yabo bayandika ku bandi.”

Iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bukuru rigaragaza imibare ikurikira: umwaka wa 2014-2016, leta yatanze ibirego 751 birebana n’inyerezwa ry’umutungo. Arenga miliyari cumi n’umunani n’igice yaranyerejwe muri 2014-2015, naho asaga miliyari umunani aranyerezwa muri 2016.

Hatangiye kugaragara umusaruro, Kamonyi bamaze kugaruza agera kuri miliyoni zirindwi muri gahunda ya girinka. Abakozi 10 bo mu bitaro bya Kirehe, Nyanza na Kibogora (barimo abayobozi b’ibitaro, abacungamutungo, abashinzwe abakozi ndetse n’abagenzuzi) batawe muri yombi bazira kunyereza umutungo ungana na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda. Abayobozi mu bitaro bya Kibuye nabo batawe muri yombi,

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro nawe yashyikirijwe ubutabera akurikiranyweho kunyereza miliyoni 25 z’amafaranga y’ u Rwanda, n’abari bagize akanama gashinzwe gutanga amasoko barasimbuzwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, akaba yaratangaje ko abafitiye imyenda Leta bagiye gukurikiranwa nyuma y’igihe kinini bihanganirwa.

Mukase Francine Andrew-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Youssouf - 11/06/2016 saa 23:53

Hahahaha kobakurikirana aya leta harya abanyereza ayabayoboke babo muma dini ntibireba leta? Kandi ari abaturage bayo babanje bakareba ibikorerwa muli ADEPR aho bagujije za miliyali yokubaka hotel abayobozi muli exectif bakaba bujujemo imitulirwa. Abayoboke baravuze ariko ntawe ubumva wagirango ntibatuye murwanda
Kanda hano umusubize

turumwe - 10/06/2016 saa 18:50

Buriya rero hari ahantu badaterera akajisho kandi sha barayarya cyane ku buryo hari na minister umenye ibanga ribayo yakwemera na ministry akayireka akigirayo kuyarya yicecekeye aha nt'ahandi ni mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye aho ba deregiteri batanga imibare y'abanyeshuri itabaho ubizi yumve icyo mvuze.
Kanda hano umusubize

katurame - 10/06/2016 saa 16:58

leta yacu nikomerezaho turayishyigikiye, abo banyereza amafrws ya reta nibo batuma ubukene bwiyongera mugihugu kuko baba bafite menshi cyane abacuruzi bakagirango nabandi niko bimeze bakazamura ibiciro uko bishakiye abarya ayo bakoreye bakabihomberamo kuko abiba baba bafite menshi cyane batavunikiye.
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 10/06/2016 saa 12:52

Ariko na none nta bya bifi binini tubonamo.Ni abakozi bo hasi gusa.Ba ministers,ba directors bali hehe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X