Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Padiri Nahimana Thomas yasubijwe i Paris nyuma yo kurara rwantambi iminsi ibiri

Nyuma y’uko Padiri Nahimana Thomas wari mu rugendo rwo kuza mu Rwanda mu bikorwa byo gutegura uburyi yaziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe kuzaba mu mwaka utaha wa 2017, ndetse no kwasndikisha ishyaka abereye umuyobozi, we n’abari bamuherekeje bangiwe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda ku bw’ibyangombwa bari bafite bituzuye, nyuma bakarara rwantambi amajoro abiri yose ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, kuri ubu bamaze gusubizwa iyo bari baje baturutse.

JPEG - 34 kb
Padiri Nahimana Thomas n’abo bari kumwe barimo n’umwana muto cyene bararaga mu ntebe zo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta

Amakuru atukura i Nairobi aravuga ko muri uru rukerera ku wa Gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo 2016, Padiro Nahimana Thomas n’abo bari bazanye bamuherekeje bari banze kuva ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport) byarangiye burijwe indege asubizwa iyo yaturutse, i Paris mu gihugu cy’ubufaransa.

Ubusanzwe nta muntu ugenda mu gihugu runaka ngo arenze amasaha 72 ari muri “Transit”, hakurikijwe iyi ngingo, byaje gutuma abashinjwe gucunga ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta banzura ko Padiri Nahimana n’abaje bamuherekeje basubizwa i Paris.

Nk’uko byari byatangajwe na bamwe mu bakozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Kenya ngo Padiri Nahimana Thomas yabujijwe kwinjira mu Rwanda kubera ibyangombwa byashidikanywagaho.


Uyu mupadiri mu myirondoro ye yari yatangaje ko atahutse mu Rwanda ariko afite ibindi byangombwa bigaragaza ko aje gusura u Rwanda nka mukerarugendo wagombaga gutangira ubukerarugendo bwe ku itariki ya 26 Ukwakira 2016 ikazarangira tariki ya 27 Mutarama 2017.

Ibi byatumye atemererwa gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, ariko yanga kwemera ngo asibore iyo avuye ku mahoro dore ko yari afite ubwenegihugu cy’Ubufaransa bituma arara rwantambi amajoro abiri yose.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

masokubona - 3/12/2016 saa 11:30

hhhhhhhh mubuzima kwambarira ururimi nibyambere! nsomye ibitekerezo byabamwe kuru rubuga nibaza ibyaribyo! ninde wavutse aremewe gutegeka? ikindi! ninde wumva azaruyobora imyaka 100? iyo wayoboye neza wishimirako bagusimbura ugusimbuye nawe ukishimirako ugusimbuye yayobora neza icyonicyo gihugu twakwishimira! kd gutukana sumuco! padiri sumu nya Rwanda? wowe ubona atayobora urwanda? ubwo yiyamamaje agatsinda wajyahe? cg ntabyemerewe? nyabuna mujye mutubwira! kuko harigihe twamutoradaa! wenda iyinza yiswe amazina nkayishoka igashira! murakoze ntabyonzi muzajye mudusobanurira! mbifurije umwaka mwiza!
Kanda hano umusubize

cameroun - 2/12/2016 saa 15:41

Yewe poltique wowe civil ntukayivangemo ngo uhubuke uvuge ibyo utazi uwumvishe discour ye avga ntago ahakana ko genocide yabaye ntanahakana ibyo leta yagezeho ahubwo nawe yifuza gutanga umusanzu we turi abanyarwanda tujye tureka amatiku yamafuti
Kanda hano umusubize

Riki Michael - 29/11/2016 saa 14:12

Ese Paris hamunanije Iki arashaka igihekane pfa ngaho azagaruke mwite umugabo
Kanda hano umusubize

Safari Francois - 29/11/2016 saa 07:43

Erega umunyabyaha ahunga ntawe umwirukanye,w 'abandi aziko u Rwanda rwa 1994 arirwo tukirimo. Gusa ageze Kenya yahumuriwe n 'amahoro,umutekano,iterambere na gahunda nziza ziri i Rwamda asanga nta cyicaro cye cyahaboneka. Najye kwa papa amutere icyuhagiro amweze abone kuza nduzi ko musenyeri atamubonera isabuni ngo acye.
Kanda hano umusubize

cameroun - 2/12/2016 saa 15:31

Mbere yo kuvuga wowe wanditse gutya jyubanza utekereze ibyo ugiye kwandika umunwa wawe ntugahubuke mubyo uvuga urakoze
Kanda hano umusubize

Safari Francois - 29/11/2016 saa 07:43

Erega umunyabyaha ahunga ntawe umwirukanye,w 'abandi aziko u Rwanda rwa 1994 arirwo tukirimo. Gusa ageze Kenya yahumuriwe n 'amahoro,umutekano,iterambere na gahunda nziza ziri i Rwamda asanga nta cyicaro cye cyahaboneka. Najye kwa papa amutere icyuhagiro amweze abone kuza nduzi ko musenyeri atamubonera isabuni ngo acye.
Kanda hano umusubize

u.f - 28/11/2016 saa 19:21

ariko njye ubu narumiwe.umva ngo iyo abavandimwe bavumbitse akarenge wowe uvumbura akawe.ubwo c shahu uravugira kuki.wowe utinyuka ukavuga ngo ni igisambo nibindi bibi.ubwo ukeka ko ejo baguha burse wagera france ugasanga niee ugufite mu nshingamo.wagira ute.kd igitangaje kurusha.ibi byose mwiyahiza nuwo muvugira nranabimenya byibura ngo azanabagire ba mudugudu.ahahhhh!!!politiki nzayibamo ndi inyoni mu xindi mbega nzafana ikipe itsinze
Kanda hano umusubize

citoyen - 28/11/2016 saa 09:22

Harya uyu ngo ni padiri? Ubu se akorera iyihe paruwasi mwo kabyara mwe? Hari ibisazi bitera umuntu akibona yabaye perezida! Uyu nawe bigaragara ko arizo nzozi arimo ariko abamwoma inyuma bakwiye kumugira inama rwose bene Juppé baramushuka nabi nk'ibyo bakoze ya nkotsa yitwa Ingabire. U Rwanda rwa none si rwa rundi basize mu mivu y'amaraso.
Kanda hano umusubize

Narumiwe - 28/11/2016 saa 08:45

Hari uwagize ati umuheto ushuka umwambi bitazajyana. Ubwo rero abafaransa bati genda tukuri inyuma! nawe ukagenda ukarara ku ntebe Nairobi bisinziriye! Umuntu ukuze udashobora kwigira inama ngo arashaka kuyobora igihugu! Igihe cyose uzakomeza kuryoherwa na Biscuit abazungu bakujugunyira uzakomeza ubure ubwenge. Njye ndi wowe ibi byambera isomo nkicara ngaceceka cyangwa ngatahuka nk'abandi banyarwanda ngatanga inkunga zo kurwubaka. Hari abo numvuse ngo u Rwanda rwaragutinye!! Rugutinya se kuko ushoboye iki?? Kandi nawe urabizi kuko ntiwakabaye uca mugikari ngo uje kwiyamamaza! Ese kuki witwaje ubukerarugendo kandi uzi ko uje kwiyamamaza!! Ikibazo cyambere wagize gikomeye utazanabonera igisubizo nukuba waragiye kuba Padiri udafite Vocation
Kanda hano umusubize

Rwanamiza Charles - 28/11/2016 saa 08:38

Bavandimwe, Dusubije amaso imyuma nko mu myaka 25 ishize, birumvikana hari abari bakuru babirebaga, ntabwo abanyarwanda bakwemera nagato kuyoborwa n,umuntu udafite icyerekezo cyiza abaganishamwo. Uwashaka kuzana ingengabitekerezo ya Genocide ngo ayikoreshe nk'iturufu ngo akunde ayobore abanyarwanda n'ukwibeshya. Ese U Rwanda batekereza ko ari igihugu kiyobora? Abanyakavuyo bose bakoramwo ibyo bashatse? Baza uko bashatse? Ntituzabyemera. Ndimwo ndatekereza ukuntu yasubiye I Paris nikimwaro nkaseka.Ngaho ngo umwe ngo yasubiye Canada, Ngaho undi Malawi, ngaho ndi Paris, ibyaribyo byose mwasubiyeyo mwigaya kabisa. Abo Bafaransa baragushuka ukagenza inda nk'uruyuzi ngo uje gutegeka Abanyarwanda. koko nk'imyaka wamaze wihishe inyuma y'ijambo ry'imana yapfuye iki kandi uri ikirura cyabaye igikogoto? Genda ubwire abagutumye uti U Rwanda si urugo rwitaha, ntirunavogerwa.
Kanda hano umusubize

kagame - 27/11/2016 saa 21:25

Nigisambo kibi cyaneeee ahubwo .
Kanda hano umusubize

kagame - 27/11/2016 saa 21:23

Nonese arabeshe nigisambo nyine ,
Kanda hano umusubize

Mucyo - 27/11/2016 saa 18:45

Njyewe njya mbabazwa no kubona umunyamakuru Wize itangazamakuru akora inkuru ibogamye bene aka kagene. Ngo ntabyangombwa!!! Njya mu itangazamakuru muzamahanga nka BBC, ijwi ry ' America.....,icyo tuzi tudashidikanyaho nuko Leta ya Kigali ya yavuzeko Atemerewe gukandagira ku butaka bw ' urwanda hanyuma Kenya nayo mu rwego rwo kuhashaka ko byahungabanya umubano w ' ibihugu byombi bamusaba gusubiza yo. Arko se uretse imikino umunyarwanda ujya iwabo ni byangombwa ki akwiye kwaka? Arko ko tuvuga ko turi muri democracy mwamuretse akiyamamaza yatsindwa akemera.
Kanda hano umusubize

bigabo - 28/11/2016 saa 16:22

Wowe uburanira iyi njiji ngo nipadiri, kuki we yahisemo kwitwa umufaransa kandi ari umunyarwanda ? ok affaire yanze gucamo ubutaha azanyura ibijumbura ahingukire mu Cibotoke ariko azaze yasezeye ku nshuti zose !
Kanda hano umusubize

NGOMAYAKAGA - 2/12/2016 saa 22:00

WOWE WITA ABANTU INJIJI NI UKO UTAZI UMUNSI POLISI IZAKURASIRA SHA. REKA INZARA IKWICE. UMUPOLISI URASA UMUTURAGE UDAFITE IMBUNDA, NIWE UKWIRIYE KWIYAMAMAZA AGATORWA MU MWANYA WA PADIRI NAHIMANA????
Kanda hano umusubize

BEN - 1/12/2016 saa 10:03

YEGO nibamureke azeyiyamamaze natsinda ayobore natsindwa ayoberwe nkabandi
Kanda hano umusubize

Mugwaneza jean d’Amour - 27/11/2016 saa 17:10

mukosore amakosa y'imyandikire kuko ni menshi
Kanda hano umusubize

umuhire clémentine - 30/11/2016 saa 13:00

ndashaka kubaza ubundi umuntu utashye mû gihugu cye akoresha ibihe byangombwa kandi ari umunyarwanda?ese Niba padiri nahimana yaratashye agakumirwa kujya mû gihugu cye ubwo ministre séraphins azongera guta igihe inyuma yimpunzi azikangurira gutaha? cg hari izitemerewe kugaruka mû gihugu zavukiyemo?
Kanda hano umusubize

umuhire clémentine - 30/11/2016 saa 13:00

ndashaka kubaza ubundi umuntu utashye mû gihugu cye akoresha ibihe byangombwa kandi ari umunyarwanda?ese Niba padiri nahimana yaratashye agakumirwa kujya mû gihugu cye ubwo ministre séraphins azongera guta igihe inyuma yimpunzi azikangurira gutaha? cg hari izitemerewe kugaruka mû gihugu zavukiyemo?
Kanda hano umusubize

umuhire clémentine - 30/11/2016 saa 13:00

ndashaka kubaza ubundi umuntu utashye mû gihugu cye akoresha ibihe byangombwa kandi ari umunyarwanda?ese Niba padiri nahimana yaratashye agakumirwa kujya mû gihugu cye ubwo ministre séraphins azongera guta igihe inyuma yimpunzi azikangurira gutaha? cg hari izitemerewe kugaruka mû gihugu zavukiyemo?
Kanda hano umusubize

ndaba emmanuel - 27/11/2016 saa 14:44

Nunva uyu mupadiri yarafite iterabwoba ryishi chane .kuba atahutse kandi ari mukirarugendo deux choses differentes ;kuba mukirarugendo no gutahuka?
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/11/2016 saa 12:48

Umva uwo mugabo natahe nkabadi bose areke ibyo atekereza naho arimo kwishuka, ari, abafaransa ntibaturusha ubwenge naho ibyo gukinisha Padiri nkiturufu ngo aze yiyamamaze baribeshye ntibyabaho imibanire yacu nubufaransa turayizi naho baribeshye
Kanda hano umusubize

sarah - 27/11/2016 saa 10:54

bamwinye visa yomurwanda ese kuza mugihugucye agomba gusaba uburenganzira?bitangaje abanyabwoba babaho wararu sanze uzarusiga nuwariwewose wumunyarwanda azarusiga
Kanda hano umusubize

john - 27/11/2016 saa 13:55

uzarusiga ninde? uwo ngo ni Padiri ntazi amategeko? nabanze agende ayige azabone kugaruka
Kanda hano umusubize

john - 27/11/2016 saa 13:55

uzarusiga ninde? uwo ngo ni Padiri ntazi amategeko? nabanze agende ayige azabone kugaruka
Kanda hano umusubize

sarah - 27/11/2016 saa 10:54

bamwinye visa yomurwanda ese kuza mugihugucye agomba gusaba uburenganzira?bitangaje abanyabwoba babaho wararu sanze uzarusiga nuwariwewose wumunyarwanda azarusiga
Kanda hano umusubize

- 28/11/2016 saa 06:39

ibyo uvuze nukuri rwose gusa akanakarima k'umwihriko kahindutse inkongoro ya Dede
Kanda hano umusubize

tt - 27/11/2016 saa 10:45

None Ko byari byavuzwe Ko ashakishwa N ubutabera bw u Rda Ngo afungwe ,Ni kuki banze Ko aza mugihugu?
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/11/2016 saa 12:29

Ibyo hari ingingo zikurikizwa sugupfa kumufata naho ibyo yakoze azakurikiranwa nubwo yiyita umukerarugendo w'umufaransa kandi arumunyarwanda wa ruhozemo agahunga, kand niba ashaka kwiyamamaza, sukuza nkuko abishaka agomba no kubisaba bizwi kandi ubu sicyera yitonde abanze atekereze neza ibyajemo gukora nkatwe abanyarwanda ntidukeneye abatwangiriza igihe.
Kanda hano umusubize

obed - 27/11/2016 saa 10:36

sigisambo ahubwo numusazi kuko murwanda abafite ibitekerezo nkibye ntamwanya bateze kuzongera kuhabona
Kanda hano umusubize

Sanani - 27/11/2016 saa 10:26

Abakuru b' ibihugu biki gihe bose ni bamwe, nukumenya yuko Urwanda ari rw' Abanyarwanda bose ata numwe arinda kwankira uwundi kwitoza ngo azabe President, kandi Umu President wese arinda kumenya ko yaje asanga urwanda ruhari kandi azapfa aruhasinga
Kanda hano umusubize

vyisi nubusa - 27/11/2016 saa 09:31

Budya nuko kwisi abenshi tudatahura ivyayo ,abantu bubu uwiswe ngwararanvye ntarenza imyaka 120 none dukiranira iki!?umusiguzi yakivuze neza,Ivyisi ninkuguhahamira umuyaga None ndababaze uwoba yibuka aho Sekuruza yafiriye nimyaka yaramaze kwisi myinshi niyihe? Muyo amaze munda yisi niyo yamaze kwisi?!Rero abatware kuva kubimidugudu kugera kubatwara ibihugu ,bunve ko ari uguhahamira ubusa,umuyaga,kandi ikintu cose kirahava kikabisa ikindi
Kanda hano umusubize

nazenawearebe - 27/11/2016 saa 06:26

nta perezida w'urwanda witwa nahimana Thomas wabaho abafaransa bari bamushutse kdi umuheto woshya umwambi bitari bujyane urwanda ntidukeneye nka thomas
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/11/2016 saa 12:34

Nuko ntakuri hafi ngo nkore muntoki uvuze neza cyane ubundi biyamamaza baturutse hanze baziko batorwa bagende ntitubakeneye
Kanda hano umusubize

Habanabakize - 27/11/2016 saa 03:32

Ntimugakabye namwe none niba nta byangombwa yari afite kuki Kenya itamufunze cg ngo u Rwanda rumufatishe ko muvuga ko afite ibyaha byinshi??Nyamara mujye mwitonda isi ntabwo isakaye!!!!!!
Kanda hano umusubize

kevin - 27/11/2016 saa 12:06

Wandusha uwo mu andimwe niba yarafite ibyangombwa byahe? Motif/reasons z'urugendo? Ibyo ubidusangije byasubiza kandi Bigakuraho urujijo, mukava muri speculations
Kanda hano umusubize

ruhogo - 27/11/2016 saa 12:34

Bwana HABANABAKIZE, nyuma y'imyaka 22 u Rwanda ruvuye muri Genoside si buri muntu wese ukwiye kuruyobora!!Byagera kuri NAHIMANA ho bugasya bitanzitse! Wowe wumva umuntu ukigendera ku macakubiri yakugeza he koko? Iki gihugu s'impano y'abazungu, cyavuye mu menyo ya Rubamba kandi byaraharaniwe! Abatekereza ko baza bakagitoba uko bishakiye basubize amerwe mu isaho!!!Ntibizakunda ingoma ijana!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/11/2016 saa 12:37

Umva nshuti hari Method zikoreshwa sugupfa gutwa ariko azafatwa ibyo yigira byose
Kanda hano umusubize

eric - 27/11/2016 saa 13:56

umuntu udafite ibyangombwa ntabwo bamufunga ahubwo asubizwa iyo yaturutse, sibyo nshuti!?
Kanda hano umusubize

Yohani - 26/11/2016 saa 23:47

Kubera bishitse kuri opposition yo mugwanda muravugako ari igipadiri ariko iyo bishika kuri opposition yo muburundi aha mwari gutyoza president wacu akambara ibara. Yemwe akari mumpene kari no muntama. Burakeye tuzoyabona
Kanda hano umusubize

bobo - 26/11/2016 saa 22:47

Yashakaga kwimenyekanira abatamuzi bamumenye niyihe amashi! Gusa icyo akwiye kumenya iki sigihugu akwiye gukoreramo igaragaza.
Kanda hano umusubize

kamo - 26/11/2016 saa 18:08

Aba faransa bagushutse
Kanda hano umusubize

HATARI James - 26/11/2016 saa 16:47

Binyibukije nanjye ndara ku kibuga cy'indege cya DUBAI.Nagirango mbwire NAHIMANA ko politike ari mbi.Ituma uhangayika.Abayijyamo akenshi bagira ibibazo.Niba yemera Bible,nasome Yohana 17:16,aho YESU abuza abakristu nyakuri kutajya mu byisi.Nkuko tubisoma muli Yohana 12:31,iyi si iyoborwa na SATANI.Politike izana urwangano,intambara,gucura abandi ibyiza by'igihugu,etc...Umukristu nyawe ashaka Ubwami bw'imana,aho gukeka ko politike ariyo izakemura ibibazo dufite.Aho kubikemura,politike itera ibibazo.Ariko umunsi Ubwami bw'imana buzategeka isi,ibibazo byose bizavaho.Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana (Matayo 6:33). Mwita igihe mwibwira ko abantu aribo bazazana amahoro ku isi.Soma Zaburi 146:3,4 wumve icyo imana ivuga ku bayobozi b'iyi si.
Kanda hano umusubize

Nsanzumuhire Alexis - 26/11/2016 saa 20:05

Nimushakashake ubwami bw 'Imana bigishoboka ko bubonwa, mubwire bose ko Yesu ari hafi kuza. Bityo tuzaba twibikiye izahabu nyinshi mu ijuru, kd Imana izaba hafi yacu.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 26/11/2016 saa 23:11

Wakwimutse muvandimwe ukajya kuba ahayoborwa n Imana, amadini arabayobya namwe mugashaka kuyobya nabandi, dufite uyumubiri dutegerezwa kuba mwisi imeze itya kandi tugakora kugira ngk tuyigire nziza, ijuru ntabwo tuzaribamo tumeze gutya, igihe tukiri mwisi tugomba kubaho nkabatuye kwisi, basonza barwara bagirana amakimbirane bahigana ubutwari nibindi nibindi.
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/11/2016 saa 12:41

Shahu abo nabanyamitwe bage bareka kwishuka bavane ubuswa aho biyise abanyabolotike ariko siko biri
Kanda hano umusubize

igisambo - 26/11/2016 saa 16:18

icyo gisambo cy'igipadiri bagombye kugifata kikishura iby'abandi kimaze igihe cyambura giteka imitwe ndetse kikanoherezwa muri 1930 Rwanda
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 18:01

Nimumureke nawe yigeragereze AMAHIRWE agihumeka.
Kanda hano umusubize

kamonyo - 26/11/2016 saa 18:45

Abagerageje we no yabonyr narageze kuki ikubiseukeba uyirenza urugo ubwo azi ikimugenza kdi azakibona mtabwoba gusa nareke keangiza izina RYA padiri hhhde faire attation politic we itandukanye nubukera rugendo kabishye bamusubijeyo nukubera kubeshya kwiye ngo asuye igihugu
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 19:56

Na trump nuko byatangiye ariko ndabona.......
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 20:02

Na trump nuko byatangiye ariko ndabona....... Uyazi ibyo uvuguruzwa no amateka yahindire amakuru kuko ntabwo Uzi show ukuye ibyo uvuze
Kanda hano umusubize

- 27/11/2016 saa 10:02

gembona.arumugabo..wogushyigikirwa
Kanda hano umusubize

nzabandor - 26/11/2016 saa 21:31

wowe umwise igisambo yarakwambuye mwagiye mutanga ibitekerezo byubaka ko abantu nkabariya batungurana nubwo ataba umukuru wigihugu bukeye ukisanga ariwe ukuyobora mukazi usazwe ukora wabyakira gute ahaaaa vuguziga numwana wumunyarwanda
Kanda hano umusubize

Hakizimana Jean Bptisite - 26/11/2016 saa 21:49

Ntugatukane Chuti Kandi Abandika Imana Bakosore i Yikoreye Akabuye Isobanura Ikigirwamana I Nkuru Bisobanura Imana Rurema
Kanda hano umusubize

baraka - 26/11/2016 saa 22:06

uti igisambo ni iki yaba yaribye uzi se nshuti?mwiteshaguzwa muvuga ubusa kuko ni hahandi imyero ni ibiri.magayane ati
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 22:34

ariko ubu mubyo uvuze igitekerezo kirimwo nikihe? mujye mureka kuvuga ubusa
Kanda hano umusubize

- 27/11/2016 saa 11:07

Iyaba yarazi icyamuzanye yarigukomeza i Rwanda ariko kuko Umuntu w'umugabo akora ubusa!Philosophy yize rwose ayitesheje agaciro nahindure imvugo ningiro kuko Urwanda twateye Intabwe idasubira inyuma.ngo ni padri? Imana ntikinishwa kd Ikunda Urwanda ntiyakwemera ko hazamo akavuyo nkuko bamwe mubitekereza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X