Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame asanga impamvu ibyiyemejwe bitagerwaho ari abayobozi baharanira inyungu zabo bwite

Kuri uyu wa gatanu, ubwo Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yari mu muhango wo kwesa imihigo y’umwaka wa 2015/2016 no guhiga iya 2016/2017, yabwiye abayobozi ko nta gisobanuro gifatika gihari cyatanga impamvu hari aho usanga ibyiyemejwe bitagerwaho, ashimangira ko abona biba byatewe n’abayobozi baharanira inyungu zabo bwite bakirengagiza iza rusange.

Ubwo yagezaga impanuro ku bayobozi batandukanye nyuma yo gusinya imihigo y’umwaka wa 2016/2017, Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’aho usanga inzego y’ubuyobozi zitagira imikoranire ya hafi myiza.

Yagize ati: "Hari ikintu kigenda kigaruka cy’imikorere mibi yo kudakorana hagati yanyu, iyo ugiye kureba ntabwo ari ikibazo cy’uko minisiteri runaka itakoranye n’izindi ahubwo usanga no muri izo minisiteri ufashe imwe, yakorana ite n’indi no muri yo abayirimo badakorana? Birumvikana ko iyo minisiteri itazakorana n’izindi kuko ikibazo cy’imikoranire kiyirimo."

Yagarutse kandi ku mihigo idashyirwa mu bikorwa mu gihe abandi baba bakoze inshingano zabo avuga ko biterwa n’abayobozi baharanira inyungu zabo bwite.

Yagize ati: "Igisobanuro cyonyine nakumva ni ukuvuga ngo aho bitagenda neza, abayobozi bareba inyungu zabo gusa, ntibarebe iza rusange, iz’abo bayobozi, iz’igihugu kandi nibyo dushinzwe twese."

Yavuze ko abayobozi bakoze bishyira mu mwanya w’abo bayobora, ibintu byahinduka.
Perezida Kagame yavuze ko kandi aho ibintu bitagenda neza biba byigaragaza biboneshwa amaso ku buryo ashobora gufata imodoka akagenda aho ageze agahagarara agatanga amanota.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIZIMANA asman Mandela - 20/09/2016 saa 09:27

Ndashimira president Paul kagame mbere na mbere!nkifuzako uwakwitwa umuyobozi wese bagiriye ikizere yazamutegeka kugera ikirenge mucye byamunanira akegura cg yabinyura inyuma agahanwa bihanukiriye.ikibazo fite bwitwe nicyukuntu twazajya dusorera ubutaka kd ari nkakaruri ababyeyi badusizemo kugira tutandagara cg twandavure?murakoze
Kanda hano umusubize

BIZIMANA asman Mandela - 20/09/2016 saa 09:27

Ndashimira president Paul kagame mbere na mbere!nkifuzako uwakwitwa umuyobozi wese bagiriye ikizere yazamutegeka kugera ikirenge mucye byamunanira akegura cg yabinyura inyuma agahanwa bihanukiriye.ikibazo fite bwitwe nicyukuntu twazajya dusorera ubutaka kd ari nkakaruri ababyeyi badusizemo kugira tutandagara cg twandavure?murakoze
Kanda hano umusubize

Turinumuremyi oliviye - 17/09/2016 saa 07:35

abobayozi nibisubireho natwe Nasho menabo barahari
Kanda hano umusubize

rudomoro - 11/09/2016 saa 17:51

yewe nubwo gasabo turi aba mbere imirenge yacu myinshi ntamazi . turifuza ko umuyobozi wacu wakarere adufashije tukabona umuhanda wa kaburimbu mu murenge wa ndera byadufasha maze tugatera imbere ,,,,,,,,,,,,,,imana izabidufashe
Kanda hano umusubize

- 14/09/2016 saa 13:16

urumva mwaragombaga kuba nkabakangahe nimba ntamihanda iri indera byumwihariko tuhafite ibitaro byifashishwa muhigu none uriya mwanya mwara wutoraguye?
Kanda hano umusubize

johnson - 11/09/2016 saa 13:32

Oh my President Kagame I love uuu so smart ideas
Kanda hano umusubize

umuzigaba - 11/09/2016 saa 07:53

nubwo gasabo turi aba1 muri nduba ntabwo hitaweho kuko biratangaje kubonanta mazi ahaba,umwanda wikimoteri aha ndavuga amasazi,abitwaza icyo baricyo bakarenganya rubanda rugufi,munyangire yewe ni byinshi gusa his excellence azahasure yirebere kd yiyumvire.gutekinika.com
Kanda hano umusubize

Serugendo - 11/09/2016 saa 07:27

Usanga Abayobozi Bicara Bakimpangira Ibizahingwa Kuburyo Muri Musanze Hari Ibihingwa Bizanyuranya N'igihe Byahingwagaho. Kujya Inama Ni Kare Batarahinga
Kanda hano umusubize

rufonsi - 10/09/2016 saa 15:51

Mutubwirire minister wubuhinzi nubworozi akurikirane ibibazo biri muri RAB mubijyanye no gutera intanga nta organization irimo.
Kanda hano umusubize

Ngabonziza J Bosco - 10/09/2016 saa 14:12

Ndumva Abo Bayobozi Bita Kungu Zabo Aho Kwita Kunyungu Rusange Bakurwa Kubuyobozi Hagashyirwaho Abandi Nabo Bakabanza Gukorerwa Igenzura Mugihe Cyamezi Atandatu Kugira Ngo Nibura Umunyarwanda Yigizwe Imbere
Kanda hano umusubize

value - 10/09/2016 saa 20:40

MUMURENGEWAMUKAMA DUKENEYEUMURIRO
Kanda hano umusubize

NIYONSABA - 11/09/2016 saa 06:22

ABO,BAYOBOZI,BAZABAHANE
Kanda hano umusubize

- 10/09/2016 saa 06:26

nibyo rwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X