Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe drones

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri koranabuhanga wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 mu Karere ka Muhanga ahari ikibuga cy’izi ndenge nto zizwi nka drones.

Umuyobozi wa Zipline,ikompanyi yashyize mu bikorwa uyu mushinga ifatanyije na Leta y’u Rwanda, Keller Rinaudo, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona amaraso mu buryo bworoshye kuko izo ndege nto zizaba zifite ubushobozi bwo kwihutisha ayo maraso zikahagerera igihe.

Yemejeko iri koranabuhanga ryizewe ndetse ngo nta ngaruka mbi zatera abantu bari ku butaka ndetse no mu kirere aho izi ndege zigendera kuko zujuje ibisabwa byose.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibyo abantu benshi batekerezaga ko bidashoboka byabaye impamo kuri uyu munsi wo kuwagatanu.

Ku itangiriro , Zipline igiye kuzajya igeza amaraso ku bigo nderabuzima 21 biri mu Majyaruguru, mu Majyepfo no mu Burengerazuba by’uRwanda .

Perezida Kagame yavuze ko izi drones zizafasha ‘mu gukemura zimwe mu mbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe.’

Tubabwireko u Rwanda aricyo gihugu cyambere ki isi kigiye gukoresha iryo koranabuhanga hifashishijwe izon ndege nto zizwi nka drones.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayishimye Francois - 16/10/2016 saa 16:01

Kabisa Zije Zikenewe,ziragabanya Ipfu Zaterwaga Ntibura Ryamaraso.
Kanda hano umusubize

gracien - 15/10/2016 saa 20:17

tura byishimiye niba izo ndege ntakibazo zagirira mukirere
Kanda hano umusubize

Mukapa - 15/10/2016 saa 11:07

U Rwanda rurakataje!
Kanda hano umusubize

- 16/10/2016 saa 17:48

kuba ku isi ni ukwihangana
Kanda hano umusubize

Mukapa - 15/10/2016 saa 11:07

U Rwanda rurakataje!
Kanda hano umusubize

Mukapa - 15/10/2016 saa 11:05

U Rwanda rurakataje kbsa!
Kanda hano umusubize

LAURENT - 15/10/2016 saa 02:33

JE ME POSE UNE QUESTION, POURQUOI LES DRONES AU RWANDA? IGIHUGU NIGITO,IMIHANDA IGERA MUTURERE HOSE,ESE IZO DRONES NI ZUBUNTU,ESE ABAGANGA BAHEMBWA NEZA,ESE KUBERIKI TUGOMBA KUBA ABAMBERE KWISI MURI ESSAI ET ERREUR.NSUBIZA.
Kanda hano umusubize

Gakwaya - 14/10/2016 saa 22:47

Niba ntacyihishe inyuma yabyo ntako byaba bisa rwose
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 19:51

Bagiye kuyamara mubaturage barushye hhhhh urwandaa a hhhhh nzabanumvadaa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X