Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Perezida Paul Kagame yagize isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko

Ku wa 23 Ukwakira 1957 ni bwo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yujuje imyaka 59 y’amavuko mu gihe benshi mu Banyarwanda bishimira ibyiza, iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa 6 mu bayoboye u Rwanda.

Ku wa 25 Kanama 2003 ni bwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda kuri Manda ye ya mbere, aho yatowe ku ku majwi 95% y’abari batoye bose icyo gihe.

Yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda kiri manda ya 2 ku wa 9 Kanama 2010 nabwo abanyarwanda bamugirira icyizere kubera iterambere abagejejeho maze bamutora ku kigero cya 935.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/10/2016 saa 15:49

sinaceceka nubwo jye ntari nagera kuri iyo myaka arko nishimiye ko duhuza umunsi w'amavuko no kubw'ibyo nanjye ngize nti" isabukuru nziza nyakubahwa muyobozi mukuru w'igihugu cyacu imana rugira ikomeze ikongerere imbaraga n'ubwenge maze ukomeze uduhagararire turakwishimira ni Ngabo.
Kanda hano umusubize

Ben - 24/10/2016 saa 13:27

Urakarama wadukijije imihoro n'ubuhiri, Imana OK meze ikurinde!
Kanda hano umusubize

RWAGAJU Nicodeme - 24/10/2016 saa 10:46

Ni byiza ko dukunda abayobozi.Ariko kandi mujye musoma nuko Bible ivuga ibintu bizaza mu myaka iri imbere (the future).Urugero,musome inkuru ya Gahamanyi Joseph iri hasi.Bidufasha kwiga Bible kuko niyo yonyine itwereka uko ibihe biri imbere bizaba bimeze.Ntimukibwire ko isi izahora imeze gutya.Ibintu bizahinduka,isi ibe Paradizo (2 Petero 3:13).Ese ntabwo mubabazwa nuko tumara imyaka mike cyane ku isi?Ni bake barenza imyaka 70.Ariko imana yacu Yehova izaha ubuzima bw'iteka abantu bayishaka kandi bakayikorera.Mujye murebera kuli baliya bantu babwiriza mu mihanda.Ariko abibera mu byisi gusa,Bible ibita abanzi b'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Ariyo mpamvu batazabona ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

Celestin - 24/10/2016 saa 10:00

Excellence,ndakwemera pe!Uragahora udukamira!Uzahore mu rwuri,umufasha wawe ahore ku ruhimbi!
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 24/10/2016 saa 08:24

Long Live Mzee Kagame.Nawe yinjiye mu kigero cy'abasaza.Ariko mujye mumenya ko nta gushidikanya,imana izaha ubuzima bw'iteka abantu bakora ubushake bwayo.Mu myaka mike iri imbere,imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho abategetsi bose b'iyi si.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana ngo ubwami bwawe buze (let your kingdom come).Ubwo bwami nibuza ibibazo dufite byose bizavaho,ndetse n'urupfu ruveho burundu.Ni Bible ibivuga kandi ni igitabo cyandikishijwe n'imana.
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 23/10/2016 saa 20:54

Live up Mr President.Ese mwaba muzi ko abantu bakora ibyo imana idusaba bazabaho iteka (Eternal Life)?Ibyo ni YESU ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Murabona ko imyaka 59 ari mike cyane ku muntu nka President.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 17:31,imana yateganyije umunsi w'imperuka kugirango ikureho iyi mibabaro dufite.Kuli uwo munsi,imana izabanza ikureho ubutegetsi bwose bw'abantu ku isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,hanyuma ubutegetsi bw'isi ibuhe YESU nkuko tubisoma muli Revelations 11:15.Noneho isi ihinduke Paradizo (2 Petero 3:13).Ese mujya mwibuka gushaka ubwo butegetsi bw'imana dutegereje nkuko YESU abidusaba muli Matayo 6:33?Niyo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze".Nibuza,urupfu,ubusaza,uburwayi,ubukene,intambara,ubusumbane,etc...,byose bizavaho burundu.Abantu bazarokoka ku munsi wa nyuma wegereje,bamwe bazaba mu isi nshya nkuko YESU yabivuze muli Matayo 5:5,abandi bajye mu ijuru.Bazaba bakundana kandi bareshya.Nimushaka ubwo bwami mu gihe mukiriho,niyo mwapfa muzazuka nkuko YESU yabidusezeranyije.Ariko nimwanga,ntabwo muzaba muli iyo Paradizo dutegereje.
Kanda hano umusubize

emmanuel nkeshimana - 23/10/2016 saa 19:10

Umunsi mukuru mwiza nyakubahwi perezinda w urwanda uwugire mwibih evyiza mumuryango nomugihugu muyoboyi mugire nubuzima buhire buvakuwuhoraho murakoze
Kanda hano umusubize

mukecuru - 23/10/2016 saa 18:49

Isabukuru nziza mubyeyi mwiza
Kanda hano umusubize

ghyone - 23/10/2016 saa 18:00

isabukuru nziza Mutama,Imana ikomeze ikuturindire.
Kanda hano umusubize

Ms - 24/10/2016 saa 15:25

Imana ibagwizeho imigisha
Kanda hano umusubize

- 23/10/2016 saa 16:28

Happy birth day to youuuuuu, Happy birth day to youuuuuu, Happy birth day to youuuuuuuuuuuuu; Happy birth day to youuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 23/10/2016 saa 22:40

Imana ikomeze ikutulindire igihe cyose ndimubagukunda Idriss k.
Kanda hano umusubize

DUSABIMANA THERANCE - 23/10/2016 saa 16:03

NANJYE NIFURIJE PEREZIDA WIGIHUGU CYCU ISABUKURU NZIZA Y'AMAVUKO IMANA IKOMEZE IMUHE UBUZIMA BWIZA NOKURAMA.KANDI NDAMUSHIMARA IBYIZA BYOSE AZANIRA URWANDA BURI MUNSI IMANA IMUHE IMIGISHA
Kanda hano umusubize

Biber - 23/10/2016 saa 15:30

Happy birthday(Joyeux anniversaire)
Kanda hano umusubize

Kwihangana bernard - 23/10/2016 saa 15:23

Nyakubahwa president nkwifurije isabukuru nziza y'amavuko Imana ikomeze ikwagure inagukomereze amateka mezaaa "Isabukuru nziza "
Kanda hano umusubize

T Egide - 23/10/2016 saa 13:31

isabukuru nziza kuri H E Paul KAGAME imana ikwongerere indi myaka nkiyi imigisha muri family yawe nabo uyoboye boseeeeee
Kanda hano umusubize

Museruka Hermenegilde - 23/10/2016 saa 13:08

Happy Birthday for H.E Paul Kagame komeza uganze mu rwatubyaye
Kanda hano umusubize

mukecuru - 23/10/2016 saa 11:42

Nkwifulije isabukuru nziza imana ikulinde kandi ikube hafi mubyo ukora byose nshaje ngushima
Kanda hano umusubize

danny - 23/10/2016 saa 11:14

Imana yo mwijuru ikomeze ikube hafi uri umubyeyi wabanyarwanda turagukunda nyakubawa
Kanda hano umusubize

Claude - 23/10/2016 saa 10:54

Tumwifurije Umunsi Mukuru Mwiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X