Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS 6: Mu mafoto, uko igitaramo cya 5 cyabereye i Huye cyagenze

Nk’uko ku ngengabihe y’ibitaramo abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 6 bazakora iteye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2016 iri rushanwa ryakomereje mu mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho bakoraga igitaramo cya 5 cy’iri rushanwa.

JPEG - 249.8 kb
Abahanzi bari muri iri rushanwa baririmba indirimbo bahuriyemo bose bise Ryoherwa

Iki cyari igitaramo cya 3 cya Live, kikaba igitaramo cya 5 muri rusange aba bahanzi bamaze gukora. Nyuma y’ibitaramo byabereye mu Turere twa Gicumbi na Karongi bataramiye mu buryo bwa semi-live, na Nyamirambo na Ngoma baheruka gutaramira mu buryo bwa live.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ibyamamare muri muzika nyarwanda bitandukanye birimo Producer Pacento, Producer Clement, TMC na Arstide bari baje gushyigikira abahanzi babo.

JPEG - 183.9 kb
Producer Pacento hamwe n’umukunzi wa Humble Jizzo
JPEG - 188.1 kb
Producer Clement, TMC na Arstide

Mu gihe muri ibi bitaramo bya live, abahanzi bari basanzwe baririmba indirimbo ebyiri gusa, kuri iyi nshuro buri muhanzi yaririmbye indirimbo eshatu. Itsinda rya Urban boys niryo ryavuye i Huye rihagaze neza dore ko abafana bagaragaje ko nta muhanzi n’umwe mu bari muri iri rushanwa bashobora kurutisha iri tsinda ryatangiriye umuziki muri uyu mujyi.

Abafana bari baje ku bwinshi gusa bagaragaje kwizigama bikomeye kugeza ubwo babonaga Urban boys ku rubyiniro bakirekura bakabyinana bikomeye n’aba basore.

Umutare Gaby wabimburiye bagenzi be mu gususurutsa abakunzi ba muzika. Uyu musore abifashijwemo n’ijwi rye rihogoza akaba yashimishije abafana mu ndirimbo Ayo bavuga, Ntunkangure na Mesa kamwe.

Dany Vumbi, ni we wakurikiyeho mu kuza ku rubyiniro, aho yataramiye abakunzi be mu ndirimbo Ni danjer, Baragowe na Uwacu.

Jules Sentore yahise aza ku rubyiniro, aho yahereye ku ndirimbo Udatsikira yamumenyekanishije cyane, akurikizaho Kora akazi. Nyuma yahise aganiriza abafana abibutsa ko bari mu kwezi igihugu kibohoyemo bityo bagomba kubyishimira ahita atera agace gato k’indirimbo ’Mwiriweho neza’, asoreza kuri Angela.

Bruce Melody niwe wakurikiyeho, uyu musore ukomeje kugaragaza ko afite inyota yo kweguka iki gikombe yashimishije abafana be mu ndirimbo ‘Ndakwanda’, ‘Umutwe’, asoreza ku ndirimbo ‘Ndumiwe’ yabyinishije imbaga y’abafana.

Dany Nanone niwe wakurikiyeho, uyu musore rukumbi ukora injyana ya rap uri muri iri rushanwa akaba yataramiye abafana mu ndirimbo Njye ndarapa yahereyeho, akurikizaho Imbere n’inyuma, asoreza kuri ‘Ikirori’ yishimiwe bikomeye n’abafana.

TBB igizwe na Bob, Benjah na Mc Tino ni bo bahise rikurikiraho. Aba basore bahereye ku ndirimbo Biramvuna, bakurikizaho Mbwiza ukuri, basoreza kuri ‘Vuza ingoma’.

Christopher ni we wakurikiyeho, uyu musore ufite ijwi ryahogoje abatari bake yataramiye abakunzi be mu ndirimbo .Ndakbya, Abasitari na Agatima.

Young Grace yakurikiyeho, aririmbira abafana b’umuziki b’i Huye mu ndirimbo Super fly, Ataha he na Sweety Poupou.

Buzindu Allioni wiyita umwamikazi wa DanceHall niwe wakurikiyeho. Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo Ni uwanjye, akurikizaho Pole pole, asoreza ku ndirimbo yise ‘Impinduka’.

Itsinda rya Urban boys niryo ryasoje igitaramo cyabereye i Huye. Mu gihe abantu bibaza ku bafana b’I Huye bari bagaragaje ubukonje bukomeye kuva ku muhaqnzi wa mbere, ubwo abasore batatu bagize itsinda rya Urban boys ryageraga ku rubyiniro abafana babaye nkabakangutse ibintu birahinduka bashimangira ko i Huye ari iwabo.

Abashinzwe gutanga ibinyobwa ndetse no gutanga serivisi zinyuranye mu bitaramo bya PGGSS6 nabo bahawe inama igitaramo kirangiye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mr jean d’anour - 8/07/2016 saa 20:01

Urban boyz Izayirwara irashoboyeee!!!
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 20:05

URBAN BOYZ NICYAYO
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 20:06

URBAN BOYZ NICYAYO
Kanda hano umusubize

- 11/07/2016 saa 16:40

Yewe abavuga ko igikombe aricya aban baribesha bacyirecyere umusaza Bruce melodie aragikwiye
Kanda hano umusubize

irakiza emmy moise - 13/07/2016 saa 21:23

umva ni duteremensh niko ubyu thankx
Kanda hano umusubize

TUYISHI MIRE BOSIKO - 11/08/2016 saa 12:22

PIRIMUS GUMAGUMA NIYAMERO DI KOWEZA UBAHIGE MUSAZA
Kanda hano umusubize

- 5/07/2016 saa 18:14

Ahaaaa Ubutaha SG Man ntaza bure na Bull Dog
Kanda hano umusubize

Ni uwayisaba - 3/07/2016 saa 19:48

Kuki buru doge atarimo birababa je ntaribi danyy nanone ni umusaza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X