Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Dore uko byari byifashe I Ngoma muri Guma Guma (mu mafoto)

ku munsi w’Ejo gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star kiri kuba ku nshuro yacyo ya gatandatu, cyabereye i Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba. abahanzi bararirimbye biyereka abafana babo dore ko bari bitabiriye ari benshi.

Umuhanzi Christopher yashoje igitaramo aririmbira indirimbo ze abafana kandi bamweretse ko bamwishimiye bifatika.

Abafana bamwishimiye

Bruce Melody yemeje abafana bo muri Ngoma. Abafana yabise ibitangaza nabo bamwereka ko bamwishimiye. Batumuye ivumvi karahava. Umuhanzi Bruce Melody yari yishimiwe pe, cyane cyane n’afana b’igitsina gore.

Abafana ba Bruce Melody barasimbutse ivumbi riratumuka

Itsinda TBB ryatumye benshi bazamura amaboko kubera indirimbo yabo yitwa Vuza ingoma.

Umuhanzi Danny Vumbi mu ndirimbo ze nka Ni danger na Ni uwacu, abafana bazisubiyemo cyane nk’abazizi.

JPEG - 90.9 kb
Uyu musore yari ari kubyina indirimbo ni uwacu ya Danny Vumbi

Umuhanzi Umutare Gabby nawe aririmbye indirimbo ze abantu baranezerwa

Ku mwanya wa gatanu haririmbye umuhanzi Allioni. Mu ndirimbo ye Pole Pole abafana be bayiririmbaga nk’abayizi.


Ku mwanya wa kane haririmbye Danny Nanone mu njyana ye ya Hip Hop, indirimbo ye Ikirori yaririmbye ikomeje kurwaza abatari bake, aho agenda aririmba hose.

JPEG - 94.7 kb
Indirimbo za Danny Nanone zarakunzwe cyane

Ku mwanya wa gatatu haririmbye umuhanzi Jules Sentore, mu ndirimbo ze ziri mu njyana Nyarwanda, Jules yashimishije abafana cyane cyane abakunda iyi njyana. Mu ndirimbo ye Kora akazi na Ngera, abafana bamweretse ko bamwishimiye.

Abafana be bamuzamuriye amaboko, ikimenyetso cy’uko bamwishimiye
.
Abahanzi bagize itsinda Urban Boyz indirimbo baririmbye wabonaga ko abafana bari i Ngoma bari babategereje.

Urban Boyz abafana barabishimiye babazamurira amaboko
baranasimbuka cyane. batumuye ivumbi stade iruzura cyane ko indirimbo zabo zumvikanaga mu bafana baziririmbira.

Umuhanzi Young Grace yashimishije abafana be mu ndirimbo Ataha he, n’izindi ze.

Young Grace abafana bamweretse uko bamufata

MC Anita Pendo na MC Buryohe bageze ku rubyiniro basusurutsa abafana, ari nako banabaha ibihembo.

Bageze kuri stade ahaberaga igitaramo bakomeje kugaragaza abo babaga bashyigikiye.

JPEG - 96.5 kb
Abafana bari benshi banamatse ibyapa biriho abo bashyigikiye

Abafana bari baje gutaramana n’abahanzi ku bwinshi. Imihanda yari yuzuye

JPEG - 96.8 kb
Abantu bari benshi mu muhanda bajya kureba Guma Guma

Live Report: Jean Pierre TUYISENGE
Photos:Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joyeuse - 22/06/2016 saa 09:04

Nicy Bruce
Kanda hano umusubize

Kongwe - 21/06/2016 saa 08:53

Courage ku basore bacu Urban Boyz NDABAKUNDA CYANE
Kanda hano umusubize

SIBOMANA MARC - 30/06/2016 saa 19:25

U B izabikora paka kugikombe
Kanda hano umusubize

omarion - 20/06/2016 saa 20:15

kizataha irubavu kuko uwomukobwa yanges arabizi bsz
Kanda hano umusubize

safil nizo hmbrl jizzo - 20/06/2016 saa 18:41

kbsa urban boys iragitwara naho ngo bruc melod wap aracyari umwana mugakino
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X