Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Kurikira igitaramo cya gatanu cya PGGSS6 kiri kubera i Huye Live

Nkuko twakomeje kubagezaho ibitaramo byose bya PGGSS6 uko byagiye bigenda, uyu munsi tugiye kubagezaho igitaramo kiri kubera i Huye. Ni igitaramo kiri Full live aho abahanzi bari kuririmba mu majwi yabo bwite.

Itsinda Urban Boyz bitewe n’uko i Huye ariho batangiriye umuziki, bahageze abakunzi babo batangira gusakuza cyane baranabyina. Babibukije za ndirimbo zabo babaririmbiye bagitangira umuziki. Mu bigaragara abafana b’I Huye bari babategereje abana babo.

Ikibuga Urban Boyz igihinduye ivumbi gusa gusa

Umuhanzikazi Allioni mu ndirimbo ye Pole Pole arahatwitse, arasa n’aho abafana be bari bamutegereje i Huye. Barishimye cyane kandi banamufasha kubyina.

Abafana ba Huye bamwishimiye

Umuhanzikazi Young Grace mu ndirimbo ye Ataha he, abafana bamweretse ko bamwishimiye.

Umuhanzi Christopher akigera kurubyiniro ijwi rye ryashimishije abafana ndetse bamwereka ko banezerewe kubera we.

Nyuma ya Danny Nanone haririmbye itsinda TBB, ni itsinda riririmbye indrimbo zabo kandi amajwi yabo ashimishije abafana.

Danny Nanone mu ndirimbo ye Ikirori akoze ibintu bidasanzwe kuko abafana bazamuye amaboko nk’ikimenyetso cyo kumwishimira.

ku rubyiniro hakurikiyeho Umuhanzi Bruce Melody. Hari ukuntu yise abafana be Ibitangaza nabo babisubiramo ku buryo ubona abafana babyishimira cyane.

Nyuma ya Danny Vumbi haririmbye umuhanzi Jules Sentore. Ni umuhanzi uririmbye injyana ya Kinyarwanda abo ku gicumbi nkuko abivuga baremera, yaririmbye Ngera abafana barishima pe.

Nyuma ya Umutare, umuhanzi Danny Vumbi yishimiwe n’abakunzi be bari i Huye. ndetse indirimbo ye Baragowe yemeje abatari bake kuko bagaragaje ko bamwishimiye.

umutare Gabby yamaze kugera ku rubyibiro. Mu ndirimbo ye Nyabuna abafana bagaragaje ko bamwemera.
MC Anita Pendo na MC Buryohe bageze ku rubyiniro.

Live Report: Jean Pierre TUYISENGE
Photo: Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/07/2016 saa 14:40

Ibitangaza Turi Inyuma Ya Bruce Melody Igihembo Ni Gwiw Kabs
Kanda hano umusubize

- 3/07/2016 saa 20:02

Anitha Narakwemeye Sana.Urban Boys Twakubye Urukweto Ivumbi Riratumuka.
Kanda hano umusubize

Alpha - 2/07/2016 saa 18:55

urban boyz bagakwiye kuyiha igikombe namarushanwa atararangira kuko igaragaza difference peee yambara na neza aho igeze baremera
Kanda hano umusubize

Jimmy - 2/07/2016 saa 18:47

Rekana na Christopher sha!!uyumwaka PGGSS6 NI gwiwe PE!
Kanda hano umusubize

yadufashaje - 2/07/2016 saa 17:14

eeeeeee urban boys iratwitse kbsa
Kanda hano umusubize

nkengurukiyimanaj b sco - 2/07/2016 saa 15:42

turabakeneye mukirori nkicyo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X