Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Uko igitaramo cyabereye I Musanze cyagenze (Mu mafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeli 2016 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatandatu yakomereje mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igitaramo gifie icyo kivuze ku bahanzi 10 bahatanira iri rushanwa dore ko ari cyo kibanziriza icya nyuma mu bitaramo bigomba kubera mu Ntara.

Nk’uko ku ngengabihe y’ibitaramo abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 6 bazakora iteye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16Nyakanga 2016 iri rushanwa ryakomereje mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bakoraga igitaramo cya 6 cy’iri rushanwa.

JPEG - 274.5 kb
Mico The Best n’inshuti ze bari bitabiriye iki gitaramo
JPEG - 174.4 kb
Dj Zizou, Tom Close n’umugore we Tricia bari baje gushyigikira Christopher

Cyatangiye Aba MC Anita Pendo na Mc Buryohe bashyushya urugamba. Abantu batari bake byasaga naho bajyaga babumva batarababona kuko babishimiye cyane.

JPEG - 182.9 kb
Bidatinze abakemurampaka bahasesekaye
JPEG - 159.4 kb
Abakemurampaka Lion Imanzi, Tonzi na Twahirwa barimo gukurikirana imyitwarire ya buri muhanzi ku rubyiniro

Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Jules Sentore. Yabaririmbiye indirimbo Ye Ngera barishima cyane cyane abakunda injyana nyarwanda, maze batangira gucinya akandiho.

Hakurikiye umuhanzi Christopher waririmbye indirimbo ze cyane cyane izo yajyaga aririmba agitangira umuziki abatari bake barazishimira, dore ko yanageza aho agafata na gitari akereka abafana be ko indirimbo aririma ashoboye no kuba yazicurangira.

Haje gukurikiraho umuhanzi Danny NANONE waririmbye mu njyana ya Hip Hop wenyine. Afashijwe n’incuti ye Khalfan wamufashije kuririmba banejeje abafana.

Danny Vumbi mu ndirimbo ze zirimo ni Danger zatumye abafana benshi bamwereka ko banezerewe kubwe.

Umuhanzi Bruce Melody yaje gukurikiraho nawe yambaye mu buryo butoroshye. Yita abafana be ibitangaza ku buryo bamwishimiye.

Itsinda Urban Boyz bashimishije abafana mu buryo budasanzwe. Ryawubyinnye cyane cyane abafana baranezerwa cyane.

Haje gukurikiraho umuhanzikazi Young Grace washimishije abafana mu ndirimbo zirimo Hang Over, na Hello Boss. Abantu batari bake bamushimiye ukuntu yari yambaye.

Nyuma ya Young Grace hahise hakurikiraho itsinda TBB. Bemeje abafana babo mu ndirimbo baririmbye.

Alioni yaje ku rubyiniro abafana be bamwiteguye cyane, aho yaririmbiye abafana be bavuza Vuvuzera cyane bamwishimiye.
Umuhanzi Umutare Gabby ni we waje ku rubyiniro nyuma y’abandi, aho yaririmbye indirimbo Ntunkangure igashimisha abafana be.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Pakimaya - 8/08/2016 saa 17:57

Njye mbona igikombe ari icya urban boys(swagger boys)
Kanda hano umusubize

mpayimana jacques - 25/07/2016 saa 11:08

mbona ubarn boys ibafite kabisa nicyayo 2
Kanda hano umusubize

- 24/07/2016 saa 11:52

Ntabyabarundi bazabanze bamenye man martin na alupha rwirangira
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 18:31

byari byiza cyane I musanze muri PGGSS6
Kanda hano umusubize

Masomo - 18/07/2016 saa 17:30

Ntibavuga Musanze bavuga Ruhengeri
Kanda hano umusubize

Nsenga - 24/07/2016 saa 03:14

Nibyiza Iwanyu
Kanda hano umusubize

DUSENGE EMMY - 24/07/2016 saa 05:23

NIMUSANZE KUKO NIYOYAHINDUNSE RUHENGERI YAKERA
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 13:03

abanyarwanda muraririmba ariko nta muhanzi wurwanda azwi hanze!ariko abahanzi bi Burundi nka ba fariaz,kidum,lolilo nabahanzi bazwi cane!'kubera baririmba ikirundi nigiswahili!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X