Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yafashe amapaki 5, 700 y’itabi ry’iryiganano

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Muhanga na Huye, ifatanyije n’ishami rishinzwe imiti muri utu turere, ku wa 26 Nzeri yafashe amapaki 5, 700 y’itabi ry’iryiganano ritujuje ibisabwa na Minisiteri y’ubuzima birimo inyandiko ziburira zivuga ububi bwaryo.

Iryo tabi ririmo amapaki 5394 yafatiwe mu maduka y’abagabo babiri mu kagari ka Gahogo, ho mu murenge wa Nyamabuye (Muhanga) n’amapaki 356, arimo 208 yo mu bwoko bwa Premier Filter n’148 ya Filter Star yafatiwe mu duka rya Mutabaruka Theophile mu kagari ka Kabutare , ho mu murenge wa Ngoma (Huye).

Ayafatiwe muri Muhanga arimo 5250 yo mu bwoko bwa King Premium yafatanwe uwitwa Byukusenge Jack, naho asigaye 144 ya King Filter Star akaba yarafatanwe Rukundakuvuga François.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko iryo tabi ryafashwe ritubahirije Iteka rya Minisitiri N° 20/34 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibijya mu nyandiko ziburira zishyirwa ku ipaki y’itabi n’ibirikomokaho n’uko ziteye.

Izo nyandiko ziburira zitari kuri iryo tabi ni izigira ziti: "Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima: Kunywa itabi birica, biteza indwara ya Kanseri, indwara z’umutima, n’izindi ngaruka mu buzima; nk’ubugumba, kubura urubyaro, kuvamo kw’inda , n’indwara z’ubwonko."

CIP Hakizimana yavuze ko iryo tabi ryinjijwe mu gihugu ricishijwe mu nzira zitemewe, kandi yongeraho ko igikorwa cyo kurifata gikomeje.

Yashimye abatanze amakuru yatumye iryo tabi ry’iryiganano rifatwa, kandi asaba abacuruzi kugura no gucuruza ibyujuje ubuziranenge, kwirinda magendu no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kaberuka eugene - 29/09/2016 saa 09:12

turashima police y,urwanda kubwo gufata iryo tabi nokwita kumagara mazima yabanyarwanda, abacuruzi nibacuruze ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kuko bifasha babikoresha kutagerwaho ningaruka mbi ziterwa no kutuzuza ubuzira nenge
Kanda hano umusubize

SHYAKA CRAVER - 28/09/2016 saa 11:39

TURABAKUNDA CYANE BIKAZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X