Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe mu mikwabu itandukanye

Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu ku itariki 17 Nyakanga uyu mwaka mu duce dutandukanye two mu turere twa Huye, Kicukiro na Gicumbi, maze ifata ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.

Iyo mikwabu yafatiwemo litiro 3385 z’inzoga z’inkorano zitemewe, ibyifashishwaga mu gukora izo nzoga , amacupa 23 y’inzoga itemewe yitwa Eagle n’amakarito 273 ya Chief Waragi.

Mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Cyumba, mu kagari ka Rwankonjo, hafatiwe imodoka Toyota Hiace RAC 916 L, yari itwawe na Bizimana Gaspard w’imyaka 33, yari ipakiye amacupa 23 y’inzoga ya Eagle n’amakarito 273 ya Chief Waragi.

Litiro 2785 z’inzoga y’inkorano itemewe ndetse n’ibyifashishwaga mu kuyikora byafatiwe mu kagari ka Rango B, mu murenge wa Tumba, mu karere ka Huye, mu gitondo cy’ejo hashize, zifatanwa abitwa Ukobukeye Philippe w’imyaka 49, Mukandebe Charlotte w’imyaka 35.

Muri icyo gitondo kandi, Mahoro Jean Bosco uri mu kigero cy’imyaka 43 na Uwibereyeho Jeanne batuye mu kagari ka Buhimba, mu murenge wa Rusatira, mu karere ka Huye, bo bafatanywe litiro 600 z’inzoga y’inkorano itemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo , Chief inspector of Police (CIP), André Hakizimana yavuze ko uwo ari umusaruro w’imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage kuko ibyafashwe byose byavuye ku makuru Polisi yahawe nabo.

CIP Hakizimana yagize ati:"Buri muturarwanda akwiye kumenya ko ingaruka z’ibiyobyabwenge ari mbi cyane akabirwanya yivuye inyuma. Nta n’umwe ukwiye kwifatanya n’inkozi z’ibibi cyangwa se ngo azikingire ikibaba, ahubwo mukwiye gukomeza gukorana neza n’inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze kugira ngo abo bose babyishoramo bamenyekane, biranduke burundu.”

CIP Hakizimana yibukije Iteka rya Minisitiri w’ubuzima nº20/35 ryo kuwa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk‟ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, abasaba kubyirinda kuko bihindura imitekerereze y’uwabinyoye bikanatuma ntacyo yimarira ku giti cye n’igihugu muri rusange.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IRADUKUNDA JADAMAS - 31/07/2016 saa 11:01

abobase nzi bagomba gufugwa
Kanda hano umusubize

Nzasingizimana Felicien - 6/08/2016 saa 12:13

Kwigisha Ntibirangira Nk'ukokwiga Bitarangira, Uwuvutse Uyumunsi Cg Uwutabizi Akenera kumenyeshwa Ibibi.
Kanda hano umusubize

dudu - 24/07/2016 saa 13:52

ariko bazigisha bageze ryari ?nagobumva rwose
Kanda hano umusubize

Peter - 31/07/2016 saa 10:55

Urabona babaho bate?
Kanda hano umusubize

VEDASTE - 24/07/2016 saa 07:19

Dushimiye polisi yacu ikomeje kurwanya ibyo biyobyabgenge nokudahwema kuducungira umutekano nikomereze aho natwe ahotubonye amakuru yabyo tuzajya tuyabaha murakoze.
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA JADAMAS - 31/07/2016 saa 11:00

NDIFUZA KO ABAGIZI BANABI KOBAFUGWA
Kanda hano umusubize

Mike - 20/07/2016 saa 08:48

Nta cyiza cyabyo. Dukwiye kubyirinda kandi tukagira uruhare mu kubirwanya dutanga amakuru y’ababyishoramo.Ibiyobyabwenge bifashwe bijye rwose byangizwa kugira ngo hirindwe ibikorwa by’ababinyoye nko kurwana, gusambanya abana, n’ibindi.
Kanda hano umusubize

Mike - 20/07/2016 saa 08:32

Bijye rwose byangizwa kuko ababinywa bakora ibikorwa bibi nko kurwana,gufata ku ngufu, n'ibindi.Nta cyiza cyabyo.Tubyirinde.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X