Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa 616 zari zaraburiye ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu ariko iperereza kuri izo mudasobwa rikaba rikomeje.

Iri perereza ririmo gukorwa rigamije kugaruza mudasobwa 2700 zatanzwe na Leta y’u Rwanda muri gahunda yiswe “mudasobwa imwe kuri buri mwana”; izi mudasobwa zikaba zaraburiwe irengero mu mashuri ku buryo zimwe muri zo zibwe.

Iri perereza kandi rinagamije guta muri yombi abari bashinzwe izi mudasobwa nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa.

Yagize ati:" kugeza ubu, iperereza rirerekana ko mudasobwa 613 zaburiye mu mujyi wa Kigali, muri zo hakaba hamaze kugaruzwa 238 naho abantu batanu bakwekwaho kugira uruhare mu kubura kwazo bamaze gufatwa."

Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru ho habuze mudasobwa 371, Polisi igaruza 41, abantu 81 barimo gukorwaho iperereza. Mu Ntara y’i Burengerazuba habuze mudasobwa 157 hamaze kuboneka 44, abantu 8 barimo gukurikiranwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko no mu zindi Ntara nk’iy’u Burasirazuba naho mudasobwa 1049 zabuze, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba imaze kugaruza 293, abantu 41 bakekwaho ubujura bwazo barafashwe; mugihe mu Ntara y’Amajyepfo habuze mudasobwa 548 mu mashuri 53 yo muri iyi Ntara.

ACP Twahirwa yagize ati: "Nubwo igikorwa cyo kugaruza mudasobwa zabuze kirimo gukorwa, byumvikane neza ko zose zitibwe; zimwe zabuze kubera uburangare bw’abazishinzwe ku mashuri kuko batakurikiranaga neza imikoreshereze yazo, ku buryo abazigenewe batandikwaga mu bitabo byabugenewe ko bazihawe."

Yakomeje avuga ko aho byagaragaye ko izi mudasobwa zibwe, Polisi yafashe abakekwaho ubu bujura ndetse n’iperereza rikaba rikomeje.

Yagize ati: "Hari ubwo umunyeshuri yatahanaga mudasobwa iwabo mu rugo hanyuma ntayigarure ku ishuri kubera ko n’ubuyobozi bw’ishuri butabikurikiranaga. Iyi ni intangiriro, turizera ko ku musozo w’iki gikorwa turimo tuzaba tumaze kugaruza umubare munini."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimiyimana.xavier - 24/10/2016 saa 17:16

erega abantutureke kwibeshya. Ibyodukora bira garagara.! Kwiba ntabwo aribyiza. Cyane nkabobarigisa imfashanyigisho zabana bahanwe. Ababifitemo uruhare kuko birakabije.!!
Kanda hano umusubize

hagenimana .cyriaque - 25/10/2016 saa 17:12

ababikoze .bazahantwa .byinangarugero.eeeeee?birakabije, abonibo batumatudatera ,imbere?heeeee,ungasangaturikubakorera?twebakozi ,bohasi?bitwazagomwazibye?
Kanda hano umusubize

nshimiyimana.xavier - 24/10/2016 saa 17:16

erega abantutureke kwibeshya. Ibyodukora bira garagara.! Kwiba ntabwo aribyiza. Cyane nkabobarigisa imfashanyigisho zabana bahanwe. Ababifitemo uruhare kuko birakabije.!!
Kanda hano umusubize

nshimiyimana.xavier - 24/10/2016 saa 17:16

erega abantutureke kwibeshya. Ibyodukora bira garagara.! Kwiba ntabwo aribyiza. Cyane nkabobarigisa imfashanyigisho zabana bahanwe. Ababifitemo uruhare kuko birakabije.!!
Kanda hano umusubize

nshimiyimana.xavier - 24/10/2016 saa 17:16

erega abantutureke kwibeshya. Ibyodukora bira garagara.! Kwiba ntabwo aribyiza. Cyane nkabobarigisa imfashanyigisho zabana bahanwe. Ababifitemo uruhare kuko birakabije.!!
Kanda hano umusubize

habimana jean - 24/10/2016 saa 09:07

Nk'uko umuvugizi wa polisi yabivuze iperereza ni rikomeze kabisa abagize uruhare mw'ibura ry'izi mudasobwa bazigarure banabihanirwe kuko aba nabo bari mu badindiza ireme n'iterambere ry'uburezi bw'abana bacu. Naho ibi byo kuvuga ngo hari abagize uburangare mw'itangwa ryazo bigenzurwe neza kuko nkeka ko mu kuzitanga hari amarisiti bakurikizaga kandi ko yabikwaga, ayo marisiti rero nakoreshwe zigaruke. biriya bi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X