Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riratangaza ko ryatangiye gufatira ibihano abatwara ibinyabiziga batarashyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yemeje ko gushyira utu twuma tw’utugabanyamuvuduko mu modoka ari ngombwa kuko byemejwe n’itegeko ndetse bikaba bigomba kubahirizwa.

Yagize ati: "Polisi y’u Rwanda yagiranye inama na RURA,Minisiteri y’ibikorwa remezo, ndetse n’abatwara abagenzi; kubirebana n’uko utugabanyamuvuduko twaboneka, uko twashyirwa mu modoka; ku buryo ubu twabonetse. Ariko birababaje kuba hari bamwe mu batwara abagenzi banze kudushyira mu modoka zabo ;tugeze igihe rero cyo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya."

Iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’akagabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu batari bake.

CP Rumanzi yakomeje agira ati: "Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera hirya no hino ku mihanda minini, batangiye gushyira mu bikorwa itegeko no gufata ingamba zagenwe. Ibigo bisuzuma ubuzirarnenge n’imiterere y’ibinyabiziga nabyo byatangiye kureba ko utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi, hanarebwa ko utwo twuma dukora neza."

Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza kilometero 60 mu isaha ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri kilometeo 25 mu isaha ; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe ako kagabanyamuvuduko kabyerekana.

Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.

CP Rumanzi yagize ati: "Guhera umwaka ushize habayeho inama nyinshi, ziganirirwamo ibintu bitandukanye, ku buryo abo bireba bose bemeranyije gushyira mu bikorwa iteka rya Perezida. Ubu rero nta rwitwazo, ntawe twifuzaga guhana; ariko iyo bibaye ngombwa turabikora kugira ngo turengere ubuzima bw’abantu, turinda ko habaho impanuka; tubungabunga umutekano wo mumuhanda."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 31/10/2016 saa 06:19

ariko ntibirengagizeko imihanda yomurwanda izamuka kandi mibi umunsi imodoka izananirwa kuzamuka umusozi bizagenda bite kinci kabiri twatumodokac twambaye plaque zi siville twarananiwe ubwose amafranga yaziguze iyo akora ibindi?
Kanda hano umusubize

Emmanuel uwiringiyimana - 30/10/2016 saa 15:19

ebn kabisa utwo twuma twari dukenewe cyane, murakoze.
Kanda hano umusubize

mak - 29/10/2016 saa 07:35

ARIKO INGAMBA ZIFATIRWA IBINYABIZIGA BURIGIHE NDAGIRAGANGOMENYE NIBABIGABANYA IMPANUKA ESE CONTROLE AHOYAZIYE KOMBONA NIMPANUKA ZARIYONGEREYE HAZAGIRE UDUHA UBUHAMYA MERE YIMYAKA ICUMI HAMAZEGUFATWA INGAMBANYISHI NONEHOTUNAMENYE NIBA IMPANUKAZIGABANUKA CYANGWA NIBABIGAMIJE KWINJIZA AMAFARANGA MURI POLISE GUSA IKINDI ARIYAMAFARANGA BACA UMUSHOFERI WAGONZE UMUNTU AGAPFA KUKI BATAYAHA UMURYANGOWE AKABAFASHAKUMUSHYINGURA
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 05:49

ndumva ari byiza cyane ahubwo mutubwire uko kagura
Kanda hano umusubize

manirafasha Jean-baptiste - 28/10/2016 saa 20:46

ibyomwashyizeho turabishima kuko nukuturengera koko !!arkose izomodoka zubucuruzi ni nkizihe? ubwonkimodoka zibazikuze uyishyizemo ako kagabanya muvuduko ikananirwa nkumusozi ihetse ibintu?byagendabite?
Kanda hano umusubize

- 1/11/2016 saa 08:02

Ibyo Twahut Tubyemera Nibyo.
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 20:36

Izi ngamba nizo kuko iyo abashoferi bamaze kurenga abapolisi cg iyo babajije aho baherereye bagendera ku muvuduko wo hejuru
Kanda hano umusubize

Dukundane Hubert - 28/10/2016 saa 19:43

Ni byiza kurebera rubanda nyamwishi kuko mugani hari abachoffeur benshi batwara ibinyabiziga basanabiyahura bityo igitekerezo police yagiye gifite akamaro ninayo mpamvu twasabaga police yacu kureba uburyo yashyira nomuntara abakozi bashinzwe gushyira utwo twuma mumamodoka ahogukorera ikigal gusa
Kanda hano umusubize

munyandekwe - 28/10/2016 saa 14:37

polisi nigenzure neza kuko impanuka nyinshi zituruka ju muvuduko ukabije.utwo tugabanyamuvuduko rero nibashishikarire kudushyira mu modoka zitwara abagenzi.eregango amagara arsseseka ntayorwa!murakoze.
Kanda hano umusubize

munyandekwe - 28/10/2016 saa 14:35

polisi nigenzure neza kuko impanuka nyinshi zituruka ju muvuduko ukabije.utwo tugabanyamuvuduko rero nibashishikarire kudushyira mu modoka zitwara abagenzi.eregango amagara arsseseka ntayorwa!murakoze.
Kanda hano umusubize

Jado - 28/10/2016 saa 14:13

Nimushyiremo Ingufu Mukubisuzuma Kuko Impanuka zirahangayikishije Byibuze Harebwe Niba Zagabanuka
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 20:23

ahubwo amategeko areba abasiviri ntareba abayishiraho iyo mbona mumuhanda imidoka za police zicya amategeko nzarebera kurinde nduhaguruka Ruhengeri aho ntarir muri mirongwine no batwarira 90km nzakurahe kitegerezo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X