Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso

Polisi iragira abaturage inama kwitondera abantu baha imyirondoro yabo irimo irangamuntu , ibyangombwa mpamo by’ubutaka n’izindi mpapuro z’agaciro kuko bishobora kwiganwa nyuma bigakoreshwa mu buryo butemewe nko mu igurisha ry’imitungo n’ibindi.

Ubu butumwa buje nyuma y’uko Polisi itereye muri yombi agatsiko k’abantu biganaga ibyangombwa bagambiriye kugurisha imitungo itari iyabo.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege avuga ko Polisi yakiriye ibirego bitandatu byo muri ubu bwoko mu mezi atatu ashize.

Kugeza ubu, hakaba hamaze gufatwa abantu 10 mu iperereza rinakomeje kandi ryashoboye kuburizamo uburiganya mu igurisha ritandukanye ry’imitungo.

Aba bakekwa bibanda ku mitungo, yaba ubutaka , ibibanza cyangwa amazu akodeshwa gigaragara ko benebyo bamaze igihe badakoresha cyangwa badahora hafi, bagashaka uko bahimba ibyangombwa biyita benebyo kugirango babigurishe.

Akomeza atanga urugero rwa bamwe mu bakora ubwo buriganya batandatu barimo n’umugore baherutse gufatirwa mu karere ka Kicukiro.

Uwo mugore yiyitaga umugore w’umwe mu bo bari bafatanyije agatsiko, bakaba na ba nyir’ubutaka bwagurishwaga, abandi batatu bakaba abatangabuhamya mu gihe uwa gatandatu akora nk’umuranga cyangwa komisiyoneri.

Polisi itangaza ko buri gihe bibasira imitungo yiganjemo ubutaka n’ibibanza bigurishwa cyangwa bidakoreshwa na bene byo.

ACP Badege agira ati:”Twamenye amakuru ko mu bantu tumaze iminsi dushakisha, hari nkabo benda kugurisha ikibanza, twahise twohereza abashinzwe kubatahura babafashe banabasangana izindi mpapuro mpimbano zitandukanye.”

Yagize kandi ati:”Bigana icyangombwa cy’ubutaka cyitwa UPI(Unique Parcel Identifier) kikaza gisa n’icy’umwimerere kandi ubusanzwe kigira umubare rukumbi ukiranga udashobora kuranga ibibanza bibiri; ukaba ijyana n’akarere, umurenge n’akagari giherereyemo.

ACP Badege yongeyeho bigana impapuro zose zikenerwa mu igurisha n’ihinduranya ry’ibyangombwa by’icyagurishijwe.

Ku myirondoro y’imyiganano, bakoresha iya nyayo iba iri ku makarita ndangamuntu baba baribye cyangwa baratoye, ariko bagahindura ifoto iba iriho bagashyiraho iyabo.

ACP Badege yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kuba maso no gutungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo bakeka ko bari mu bikorwa nk’ibi.

Yanasabye buri wese gufata no kubika neza ibyangombwa byabo, byaba ibibaranga n’iby’imitungo, ndetse n’izindi mpapuro z’agaciro ngo bidatwarwa n’abashobora kubiba imitungo yabo.

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ngo imenye niba hari bamwe mu bakozi b’ibiro by’ubutaka ku rwego rw’imirenge n’uturere bafatanya n’aba bajura mu bikorwa nk’ibi.

Amazina y’abakekwa muri ibi bikorwa ndetse nay’abibwe akaba yagizwe ibanga kugirango bitica iperereza.

ACP Badege yavuze ati:”Dufite icyizere ko iperereza ryacu rizagaragaza ibimenyetso bizafasha ubushinjacyaha, mu minsi micye aba bakekwa mukazababona imbere y’ubutabera”.

Yasoje asaba abagura imitungo itandukanye, buri gihe kujya basuzuma neza ko ibyangombwa bahawe ari umwimerere, bakabanza bakabaza mu nzego zibishinzwe.

Aba bakekwaho ibi byaha bashobora gukurikiranwaho ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano nk’uko biteganywa n’ingingo za 318, 323, 609 na 610 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sentore - 17/11/2016 saa 22:03

Baraahishikaye da! ngewe banyibye imodoka bayishakira ibindi byangombwa bashyiraho nindi plaque bibye, hanyuma ikajya igenda mumuhanda. nyuma rero yaje gufatwa afite na permis yimpimbano afungwa ho gato nyuma twaje guhura arimo kumpepera. rero imbaraga zishyirwa mukubafata bazishyire no mukubahana.
Kanda hano umusubize

man power - 17/11/2016 saa 18:17

Nanjye mfite ibibazo nibyo nahaye umuntu amafanga angurire ubutaka nyuma azakubwirako nyirubutaka yarafite ibyangombwa bibiri birangira ambwirako azansubiza amafaranga imyaka niko ishira agahimba ibindi nimungire inama kuko nasubiyinyuma na abavandimwe na rabibabwiye banteye utwatsi kandi nabikoze mbona atampemukira kuko harinandi mafaranga namugurije amaso yaheze mukirere iyo mubajije ati mukwezi gutaha nayobewe aho nzahera kuko bamfata nkumwanzi wabo ntibashaka kobijya aha bona mbaye mbashimiye polisi yu rwanda mukora akazi neza IMANA ijye barinda amajya na maza murakoze na banyamakuru bi mirasire
Kanda hano umusubize

man power - 17/11/2016 saa 18:16

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X