Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

RBC yabuze ayo icira n’ayo imira imbere ya PAC ku bwa miliyari 3,5 zaburiwe irengero

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2016 bamwe mu bayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) barimo Umuyobozi wacyo Dr Condo Jeannine, James Kamanzi, umuyobozi wungirije w’iki kigo na Usta Kayitesi, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RBC basobanuriraga abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’imari n’Umutungo bya Leta (PAC) iby’amakosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, bananiwe kwerekana irengero ry’amafaranga angana na Miliyari 3.5 ivuga ko yakoresheje ariko ntigaragaze neza uko yakoreshejwe, bariye iminwa mu kubura ubusobanuro.

Muri ako kayabo, RBC ivuga ko miliyari ebyiri zakoreshejwe ariko ntigaragaze neza icyo yazikoresheje ndetse n’andi miliyari imwe n’igice icyo kigo kigaragaza icyo yakoze ariko ntikigaragaze inyandiko zibihamya.

Gusa aha RBC yiregura ivuga ko impamvu izo nyandiko zitabonetse ngo ari uko hari ibyo batumvikanyeho neza n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bitewe n’uko ngo habaye igenzura inshuro ebyiri, abasaba bimwe bumvikana ko ibindi atazabibabaza mu rindi genzura, ariko ngo agarutse yarongeye arabibabaza asanga batarabiteguye.

Babwiye abadepite ko izo nyandiko bageze aho barazimuha ariko azibona igenzura ryararangiye, ibintu abadepite bakemanze bavuga ko n’ubundi nta cyakwemeza ko izo nyandiko atari incurano.

Mu bindi bibazo abadepite bagarutseho byagaragaye muri iki kigo, harimo icy’iyangirika ry’imiti ndetse n’indi yasaziye mu bubiko bwacyo mu gihe ibitaro n’amavuriro anyuranye bitaka ibura ry’imiti.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015, igaragaza ko Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC cyahombeje miliyari 48,3 yagendeye mu miti yagiye yangirika kubera kubikwa mu buryo butujuje ubuziranenge.

Ibi byose Abadepite bagize PAC babifata nk’amakosa akomeye ndetse bakemeza ko ibyo iki kigo cyakoze ari ukunyereza umutungo w’igihugu.

RBC yemeye amakosa yakoze cyane ku bijyanye n’ibaruramari, ivuga ko kuri ubu yabikosoye ndetse ngo ikaba yaranongerewe abakozi babikora.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bucyekabili - 28/09/2016 saa 09:43

Nimubareke birire umushumba akama izo aragiye ejo tuzatanga mitiwere babone ayandi rubanda rugufi nitwe tubipfiramo
Kanda hano umusubize

bucyekabili - 28/09/2016 saa 09:38

Nimubareke birire umushumba akama izo aragiye ejo tuzatanga mitiwere babone ayandi rubanda rugufi nitwe tubipfiramo
Kanda hano umusubize

fg - 28/09/2016 saa 06:48

Nimwicecekere babuzwaniki sekuyarya mubonabubaka imiturirwase mukagirango bayakurahese? Abobagabiwe ibigobayobora ngobibakize ukobabona iyomyanya turabizisha mujyerero mwicecekera!
Kanda hano umusubize

aimeen - 27/09/2016 saa 18:52

Ntakundi nyine reta sinumva ngo numubyeyi mukanya barivanaho bigire mubucuruzi bagende muri za vigo igishoro barakibonye bashine zafarumasi nibyo nyine
Kanda hano umusubize

martha - 26/09/2016 saa 19:56

twakoriki? Nugusenga!
Kanda hano umusubize

AMANI - 26/09/2016 saa 17:10

Abo bantu bikubite agashyi kdi iyo ngeso irandurwe pe!
Kanda hano umusubize

isaa - 26/09/2016 saa 15:11

ninde wabaryoza ko bagabiwe se shahu abarya ibya leta niba Gitifu b utugari kuko barya 30milles,50 milles ariko abarigisa za milliard iyo hejuru ntibafatwa
Kanda hano umusubize

Katsa - 26/09/2016 saa 14:47

Turarya tukimara haraho birengera!!ngo igihungu kirakenye kdi cash hari abazirigisa so babiryozwe kbs,apana imvungo yaje ubu ngo tuzikosora!! cg ngo twarabikosoye!! arko bikaragira andasubijwe kdi nababayazana bagakomeza kugororerwa.agaruzwe
Kanda hano umusubize

alias - 26/09/2016 saa 19:44

katsa aravuga ukuri babibaryoze kuko natwe twarabivunikiye; sakwe sakwe muvandimwe wange: Turavahe, turajya he? kimpe, ngicyo, INZARA ya NZARAMBA MURWANDA
Kanda hano umusubize

cyprianos - 28/09/2016 saa 11:10

Nigute wanyereza amafaranga angana Kuriya ngo habayeho kwibeshya yatarasohokeye icyarimwe? Ubumenyi ngo nibuke kandi barize icungamutungo?Mbona ikibazo Aruko ntawebirukana cyangwa ngo ayarutswe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X