Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

RBC yemera ko yabijijwe icyuya imbere y’abadepite, igahakana ko itabuze ayo icira n’ay’imira

Nyuma y’uko mu kinyamakuru Imirasire.com hasohotse inkuru ivuga ko ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyabuze ayo gicira n’ayo kimira imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’imari n’Umutungo bya Leta (PAC) mu gutanga ubusobanuro ku bwa miliyari 3,5 zaburiwe irengero, iki kigo (RBC) cyasabye imirasire.com gukosora ibyanditswe kivuga ko ngo “batabuze ayo bacira n’ayo bamira”, ahubwo ngo ayo mafaranga asaga miliyari 3,5 yabijije icyuya abayobozi ba RBC mu gusobanura uburyo yakoreshejwe ariko hakaba hatagaragazwa inyandiko ziyasobanura.

Mu butumwa bwoherejwe na Julien Niyingabira Mahoro, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri RBC, yavuze ko RBC itabuze ayo icira n’ayo imira ku bwa miliyari 3.5 zaburiwe irengero" ahubwo RBC yasobanuye uko ayo mafaranga yakoreshejwe. Ngo niba ikibazo cyagaragaye ari uko ibisobanuro byatanzwe ari uko bitanyuze ababihabwaga, burumva ikiza ari uko babivuga muri ubwo buryo aho kuvuga ko yabuze ayo icira n’ayo imira.

Yagize ati: "RBC ntabwo yabuze ayo icira n’ayo imira ku bwa miliyari 3.5 zaburiwe irengero" ahubwo RBC yasobanuye uko ayo mafaranga yakoreshejwe. Niba ikibazo cyagaragaye ari uko ibisobanuro byatanzwe ari uko bitanyuze ababihabwaga, turumva ikiza ari uko mwabivuga muri ubwo buryo aho kuvuga ko yabuze ayo icira n’ayo imira. Ikindi kuvuga ko ayo mafaranga yaburiwe irengero ntabwo ari igisobanuro kigaragaza ibyabaye ahubwo twebwe turumva bisa n’uburyo butaziguye bwo gushinja ubuyobozi bwa RBC kuba inyuma y’irengero ry’ayo mafaranga kandi ako si akazi k’itangazamakuru."

Aha yagaragaje bimwe mu bisobanuro byatanzwe ku buryo ayo mafaranga mwanditse ko yaburiwe irengero yakoreshejwe, aho yavuzemo ko muri izo miliyari zisaga 3,5 yabijije icyuya RBC mu gusobanura uburyo yakoreshejwe ariko hakaba hatagaragazwa inyandiko ziyasobanura.

Yagize ati: "Dore bimwe mu bisobanuro byatanzwe ku buryo ayo mafaranga mwanditse ko yaburiwe irengero yakoreshejwe: "RBC yasobanuye ko 70% muri yo, ahwanye na 1,794,261,604 ari ayahawe Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ahwanye na 15% y’umusoro ku nyungu mu mafaranga yishyuwe mu masoko RBC yahaye ibigo byo mu mahanga.

Muri izo miliyari zisaga 3,5 yabijije icyuya RBC mu gusobanura uburyo yakoreshejwe ariko hakaba hatagaragazwa inyandiko ziyasobanura, PAC yatinze kumva ibisobanuro by’icyo kigo kuri 30% by’ayo mafaranga, cyavugaga ko ari ayishyuwe ibindi bigo bya Leta nka polisi yishyuwe 139,061,322 kugira ngo itware Imbabura z’abajyanama b’ubuzima.

Andi mafaranga Umugenzuzi w’imari ya Leta yagaragaje nk’ataragaragarijwe impapuro ziyasobanura, ni 702,637,768 RBC isobanura ko ari ayahawe ikigo MPPD cyahoze ari CAMERWA, yishyurwa Serivisi zo kugura, kubika no gukwirakwiza imiti mu bagenerwabikorwa bayo."

Aha ni ho iki kigo cy’igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC)gihera kivuga ko imvugo yakoreshejwe ngo babuze ayo bacira n’ayo bamira itari ikwiye gukoreshwa ngo kuko batabuze ayo bacira n’ayo bamira ahubwo babijijwe icyuya no gusobanura uburyo ayo mafaranga asaga miliyari 3,5 yakoreshejwe ariko hakaba hatagaragazwa inyandiko ziyasobanura.

Kanda hano usome inkuru RBC ivuga ko irimo amagambo ayisebya

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

David Rugiramigabo - 30/09/2016 saa 11:49

Ayo mafaranga ngo yaburiwe ibisobanuro bihagije kubera software idasobanutse bakoresha...
Kanda hano umusubize

Daniel Nshimirimana - 30/09/2016 saa 19:43

None Muruva Neza Ahomahera Hagiyehe? Ntabure Ayacira Nayamira Ahu Mbwo Nibahahige Kuko igihugu Coba gihovye
Kanda hano umusubize

Patrick Aimable - 30/09/2016 saa 08:54

Mwaramutse, birashoboka kubura piece isobanura ibyo wakoze igihe cyose udafite system cg software yabugenewe igezwe ho kdi yoroshye gukoresha. Ni mutugane tubahugure kdi tubageze ho QUICKBOOKS software kabuhariwe mu icunga mutungo. Nabandi mwese muyikeneye mwatuvugisha kuri +250781278118 cg mukatwandikira kuri kurangadigital@gmail.com
Kanda hano umusubize

Patrick Aimable - 30/09/2016 saa 08:54

Mwaramutse, birashoboka kubura piece isobanura ibyo wakoze igihe cyose udafite system cg software yabugenewe igezwe ho kdi yoroshye gukoresha. Ni mutugane tubahugure kdi tubageze ho QUICKBOOKS software kabuhariwe mu icunga mutungo. Nabandi mwese muyikeneye mwatuvugisha kuri +250781278118 cg mukatwandikira kuri kurangadigital@gmail.com
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 28/09/2016 saa 15:16

Nibaje bareka uburenganzira bw'umunyakuru. Umunyamakuru mwiza atangaza inkuru yataye,yahagazeho ntabwo yandika ibyo abashaka kwiyamamaza bifuza cyangwa guhishirwa bangiriza ibyarubanda.Hari abibeshya bakarega abanyamakuru munkiko ko babashebeje, amategeko nkayo ntakigezweho, atuma umunyamakuru atatavuga inkuru,tuzi naba tekinika ibirego kandi bagatsindwa bita inyandiko zukuri impimbano kubera inyungu zabo bakiyemeza kubeshya,bitwaje guha inzego za leta ruswa,ariko harabayanga bakarenganura abaturage ,umukobwa aba umwe agatukisha bose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X