Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

REB yariye iminwa mu gusobanura uburyo amafaranga yashyizwe mu ideni kandi yarishyuwe

Kuri uyu wa Gatatu, ubwo abayozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) bitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta, PAC, bananiwe gusobanura iby’amafaranga asaga miliyoni 50 yashyizwe mu ideni kandi yarishyuwe.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016 yagaragaje ko iki kigo cyerekanye ko gifitiye rwiyemezamirimo wagihaye ibikoresho, umwenda wa miliyoni 50 z’amanyarwanda ariko atari afite aho yanditse.

Ubuyobozi bwa REB bwavuze ko ayo mafaranga ari mu yo bwari busigaje kwishyura rwiyemezamirimo ariko bibagiwe kuyandika.

Abagize PAC babajije REB icyari kigamijwe ndetse ntibiyumvisha ukuntu mu icungamutungo umuntu ashobora kwibagirwa.

Perezida wa PAC, Juvenal Nkusi yagize ati: "Mu icungamutungo uzi kwibagirwa icyo ari cyo?"

Muri iyo raporo kandi hagaragaye andi mafaranga agera kuri miliyoni 268 zarenze ku yo REB yagombaga kwishyura ba rwiyemezamirimo batandukanye, hakaba hari aho umwe muri ba rwiyemezamirimo yasabye REB ko idakwiye kumwibisha (kumwifashisha mu kwiba),biganisha ku kuba baranditse amafaranga arenze ayo bamurimo.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier yemeye amakosa yakozwe ariko avuga ko bagiye kwikosora.

Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bavuze ko bitumvikana uburyo Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko bafashe ingamba zo kwishyuza abarihiwe Kaminuza na Leta, nyamara atazi umubare wabo.

Depite Juvenal Nkusi uyobora PAC yabajije Gasaba Janvier uyobora REB gusobanura uburyo hagaragaye amakosa mu myirondoro y’amazina y’abagombaga kwishyuzwa, bamwe amazina akagaragara atuzuye n’ibindi.

Gasana yavuze ko ibyo byakosowe,ku buryo nta muntu n’umwe uzishyuzwa ugifite ikibazo cy’imyirondoro.

Depite Nkusi yakomeje abaza umubare w’abarihiwe na Leta bazishyuzwa, maze Gasana avuga ko atawuzi, ko byasaba kujya kugenzura neza aho byanditse ngo atibeshya.

Nkusi yahise avuga ko bitumvikana ati: "Ntibyumvikana uko umuyobozi yaba atabizi, Ubwo se ko utazi umubare w’abo banyeshuri, umubare w’abatuye u Rwanda wo urawuzi?"

Kuva muri 2015 kugeza mu mpera za Kamena 2016, abantu 12 500 nibo bari batangiye kwishyura inguzanyo bahawe na Leta ubwo bigaga Kaminuza.

Muri uko kwezi BRD yari imaze kugaruza miliyoni 830 z’amafaranga y’u Rwanda, muri miliyari zisaga 80 igomba kwishyuza mu myaka itanu iri imbere.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gentil - 14/10/2016 saa 10:11

reb nikosere amakosa ifite ireke kwihumurira kubasigaye iha inguzanyo bacye
Kanda hano umusubize

bashayija emmanuel - 13/10/2016 saa 11:16

bamwe twujuje forms muri 2012, nibyiza ko bashyiraho urutonde rwabatangiye kwishyura naho ubundi bamwe bari no mugihirahiro pe.
Kanda hano umusubize

Anastase - 13/10/2016 saa 06:57

Uwandusha kumenya aho urwo rutonde rw'abishyuye n'abatarishyuye yandangira.
Kanda hano umusubize

kana - 12/10/2016 saa 21:12

Ariko uwabaha akazi ko.muri REB nkareba uko mukora. Agahwa kari kuwundi karahandurika. REB irarengana
Kanda hano umusubize

UKURI - 12/10/2016 saa 19:10

Ariko iyi mikino isobanura iki?Intambara y'amasasu twarayitsinze ariko iy'amabandi yo;inzira iracyari agatereranzamba pe!@Kwisubiraho.com.
Kanda hano umusubize

narumiwe - 12/10/2016 saa 17:58

ariko Rwanda weeee!!!! abantu barya amafaranga bakarengwa kugeza naho bayatera inyoni ngo rwiyemezamirimo bamwongereyeho amamiriyoni batamurimo
Kanda hano umusubize

John - 12/10/2016 saa 13:53

Iyo REB ahubwo inakosore urutonde rw'abantu batishyuye amafaranga barihiwe muri KAMINUZA kuko hari benshi yashizemo kandi bararangije kwishyura. Urwo rutonde Rwashikirijwe BRD ariko rwuzuyem oamakosa menshi, ibi binagaragaza ko hari abandi bashobora kuba batararushizweho kandi batarishyura nkuko hari abishyuye barushizweho. Thx so much IMIRASIRE.COM
Kanda hano umusubize

Jean Kumiro - 13/10/2016 saa 14:15

REB na BRD bateye umujinya gusa ! Gusaba umuntu kwishyura kandi yarishyuye ! Batangaze liste y'abamaze kwishyura. Agatsinda nagiyeyo kubasaba kumpa icyemezo cy'uko nishyuye mbereka za OP umukoresha wanjye yishyiriyeho (byari bikitwa SFAR), uwo nsanze ati jya aha, uyu na we ati jya hariya, bamaze kuntera nk'agapira ari bane nditahira, noooone, ejobundi mbona no kuri liste y'abatarishyuye ngo baaaa !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X