Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

RSSB iratangaza ko yizeye ko serivisi z’ubuvuzi zigiye kujya zitangwa neza mu minsi iri imbere

Nyuma y’uko hari amakuru yagiye avugwa ko iyo bamwe mu baturage bagiye kwivuriza mu mavuriro ndetse n’ibigo nderabuzima bya Leta mu Rwanda ufite amafaranga ahita yishyura yakirwa vuba kuruta ufite ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB), ari na cyo kuri ubu cyahawe mu nshingano zacyo gukurikirana ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, kiratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 ibi bitazongera kugaragara, ngo kuko abanyarwanda bose bazaba babona serivisi z’ubuvuzi ku buryo bushimishije.

Ibi byatangajwe na Dr. HAKIBA ITULINDE Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe inyungu (Deputy DG Benefits) muri RSSB ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kamena 2016, aho yavuze ko ikibazo cyo kuba hari amavuriro amwe wasangaga atakira neza abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) ngo bitewe ahanini n’uko imicungire n’umusanzu babaga baratanze yari mibi ugasanga n’amavuriro atarishyuwe.

Gusa Dr. HAKIBA ITULINDE Solange, avuga ko kugeza ubu ibibazo bijyanye n’imyenda ya Mutuel de santé leta yari ibereyemo ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima yarangije kuyishyura ngo ibi bikaba bizanafasha abarebwa na gahunda yo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage bazitanga neza nta kurobanura.

JPEG - 230.7 kb
Dr. HAKIBA ITULINDE Solange

Yagize ati: "Nubwo tutavuga ko byabayeho, ariko wenda byarabaye ko umuntu ajya kwivuza ntibamufate kimwe n’uzanye amafaranga akishyura Cash. Ubundi icyabiteraga ni uko imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yanyerezwaga, indi igacungwa nabi.

Ikindi ni uko amavuriro menshi atishyurwaga amafaranga ya mutuelle. Ariko ubu amadeni yose Leta yari ibereyemo amavuriro n’ibigo nderabuzima yamaze kwishyurwa. Aya nyuma yishyuwe ku wa gatatu. Twizeye ko mu minsi iri imbere abantu bazajya babona serivisi z’ubuvuzi neza."

Dr. HAKIBA ITULINDE Solange yavuze ko imyenda yari imaze iminsi ivugwa ko leta ifitiye ibitaro n’ibigo nderabuzima yarangije kuyishyura yose, aho iya nyuma yishyuye ku wa gatatu ingana na miliyari 3,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuva RSSB ihawe inshingano zo gukurikirana no kwakira umusanzu wa Mutuel de Sante ibintu bizajya bigenda neza ku buryo nta muntu uzajya aba yatanze umusanzu ngo abure serivisi yagiye shaka kwa muganga.

Yaboneyeho kandi gukangurira abanyarwanda bose kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ndetse anabibutsa ko uyu musanzu uzajya utangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe bishya biherutse gushyirwa ahagaragara.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

valens - 11/06/2016 saa 20:48

Rwose ibintu byo kubeshya mu itangazamakuru, abo ubeshyera bakumva birababaza. Uwo mudogiteri ngo barangije kwishyura ideni ryose rya mituweri kubitaro n'ibigo nderabuzima, kandi twambuwe ibirarane byose mubigo nderabuzima? Hishyuwe gusa ibitaro nta kigo nderabuzima na kimwe cyigeze kwishyurwa. Rwose mujye mukoresha ukuri imbere y'abayoborwa. Murakoze.
Kanda hano umusubize

SUDI - 11/06/2016 saa 00:40

None ko mbona atavuga ibirarane bya Mutuelle na za Poste de sante Privee (Private HEALTH POSTS) zo hirya no hino mu gihugu zitishyurwa kandi zari zatangiye gukora zifite amasezerano? Ese izo numvise za BURERA zo zitishyurwa.....izindi ntizifungurwe.... wabona RSSB ahari iracyabikuikirana???!!!1
Kanda hano umusubize

mabano - 10/06/2016 saa 22:29

Ariko rero politic na technic bijye bijyana,niba se Dr Solange avuga ko bishyuye aya nyuma kuwa gatatu ejobundi ,Uzziel mu minsi ishize we yavuze ko bishyuye yose,dufate iki tureke iki? Muduhe umuntu ubishinzwe tuzabibaza kuko amavuriro yarasenyutse kubera amadeni,ariko ntimube mutubeshye.
Kanda hano umusubize

Umukundwa Alice - 10/06/2016 saa 21:38

Ibyo byose n'intera ishimishije ariko babanze bakemure ikibazo cyabakozi bahoze ari aba mitiweli ariko aho mitiweli ishyizwe mu maboko ya RSSB bakaba baraheze mu kangaratete, bahembwa imishahara itandukanye kdo poste ari imwe, nta kiruhuko bagenewe babonye, nt barwa ibagira abakozi. mbese nyakubahwa wacu we mubyeyi yabarenganura. aho niryo mfundo. murakoze
Kanda hano umusubize

GASORE - 10/06/2016 saa 17:15

NYUMVIRA NAWE: "Solange yavuze ko imyenda yari imaze iminsi ivugwa ko leta ifitiye ibitaro n’ibigo nderabuzima yarangije kuyishyura yose!!!!!" NONE IBYO BYABYARA IKI???????
Kanda hano umusubize

Umukundwa Alice - 10/06/2016 saa 21:40

ihangane azaza ari mu nzira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X