Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Basuhutse bahunga inzara ariko ubuyobozi bw’akarere burabihakana

Nyuma y’uko imiryango igera kuri itandatu (6) yose igizwe n’abanyarwanda baturutse mu gihigu cya Tanzania nyuma bakaza gutuzwa mu karere ka Rubavu isuhutse bikaza kuvugwa ko iyo miryango yasuhutse kubera inzara, ubuyobozi bw’akarere bwamaze guhakana ko nta munyarwanda wavuye Tanzania mu batujwe Rubavu wigeze usuhuka.

Mu miryango 24 yatujwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu ntangiriro za 2014, imiryango 6 ntikibarizwa muri uyu murenge, bamwe mu basigaye bakavuga ko abagiye babitewe n’inzara, ibintu Akarere gahakana kavuga ko bagomba kujya aho bashaka kuko batazirikiwe i Rubavu.

Usengimana Perusi yabwiye itangazamakuru ko bajya kureba bagasanga umugabo yigendeye bwacya n’umugore n’abana bakaba bigendeye.

Yagize ati: "Tujya kubona tukabona uyu munsi umugabo aragiye, hashira icyumweru tukumva ngo n’umugore n’abana baragiye kandi ugasanga ni babantu basa n’ababayeho nabi kurusha abasigaye, twe duhita dutekereza ko ari inzara ibajyanye kuko hano ntiduhinga abantu batunzwe no guca inshuro gusa."

Muvandimwe Silas we yagize ati: "Nta gushidikanya bari gusuhuka kandi ndumva nta mategeko abahana, mu kwezi gushize njye umwe mu bagiye yari inshuti yanjye, agiye kugenda yambwiye ko imibereho ya hano imunaniye kuko hari ubwo arya rimwe ku munsi, ubundi ntibanarye, yambwiye ko yimukiye mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze"

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace avuga ko kuba iyi miryango yaragiye nta kibazo kirimo kuko batazirikiwe mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati: "Ntabwo bagiye kubera inzara, mu Karere ka Rubavu ntabwo bahazirikiwe bashobora no kujya gushaka imibereho ahandi nk’abandi banyarwanda bose."

Uyu muyobozi avuga ko nta cyo ubuyobozi budakora ngo bufashe aba baturage, kuko ngo babishyurira mituweli ndetse na gahunda za VUP zose zibageraho.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere twatujwemo Abanyarwanda birukanwe muri tanzania, ku ikubitiro hakaba haragombaga gutuzwa imiryango 32.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SAMANTHA LINDSAY - 18/11/2016 saa 07:03

Yanjiji Yize isobanukirwe Amapfa Ninzara Nugukina Kumubyimba Abantu Gusa Nubundi Ngo Umusonga Wundi Nukubuza Gusinzira Arihanukira Ngo Ntanzara Hari Amapfa!!!! Imana Izamufashe Ntizamugereho Ninamugeraho Azapfe Mbere Yabo Yashinyaguriye
Kanda hano umusubize

Niji Zakayo - 17/11/2016 saa 19:16

Hakwiye Amasengeshomenshiubundibwoisi Irugarijwe pe!
Kanda hano umusubize

yamuraga - 18/11/2016 saa 10:51

Amasengesho y'iki?? Ugiye kuba nka babandi bashyira amazi ku mbabura ngo Imana irabaha ifu ???
Kanda hano umusubize

ayisha - 17/11/2016 saa 18:28

n' abanya kigali vuba aha bazasuhuka. ubushomeri burakabije
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 16/11/2016 saa 21:58

Nabatarabo baragenda umuntu asaba uwo yimwe,abandi bajya muri kongo niyo baba bahafite imiziro baragenda,ko ahokwicwa ninzara azicwe nundi muntu.Ibibazo bihari nukutagira imirima nti bagire ni mirimo,abihangiye imirimo nabo usange benshi baragiye bafata inguzanyo za banki bezeye kuzabona aba client,ndavuga abubatse amahoteli,planing yabo ikaba kongo kandi arikindi gihugu batagomba gushyira muri gahunda,abandi naho bagiye gushyira imishinga batayize,ingwate zikagurishwa babahenda,ntibite kugaciro kumutungo,hakazamo zaruswa zabagiye kugura nabahesha binkiko bumwuga,bakiyungukira abandi bagakena,bikaba byabindi ko akaruruta akandi karakarya,si mumagambo ingero zirahari,urwanda ruri mubihugu bwambere bifasha abashoramari kwinjira mu mugihugu,ese ibyo bashora nibyo basahura ibyinshi nibihe.DOING BY BUSINESS.Kureba production tutitaye kuri producteur ari wamuturage,wamukozi ukomeza gukena.Kutagira urukiko rwumurimo nabacamanza bumwuga,waruziko umukoresha akwirukana ukamwishura ibyo birahari kuko wamureze.
Kanda hano umusubize

- 17/11/2016 saa 20:00

anicetp icecekere uwakugeza kumayaga na shirumuteto yaridunze bayamaganye
Kanda hano umusubize

- 18/11/2016 saa 19:27

Mukashyaka 0785467258 Nikuri.uvuze.ukuri Natwe Murugerero Rurakinga Bane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X