Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rulindo: Babiri bahitanwe n’impanuka y’ikamyo yagonganye n’ivatiri

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2016 mu Kagari ka Kirenge, mu Murenge wa Rusiga Akarere ka Rulindo ikamyo yagonganye n’ivatiri abantu babiri bahasiga ubuzima

Aya makuru yanemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yavuzeko ikamyo ifite purake RL 0348/RAB 749 R yari itwawe na Bizimana Steven yagonganye na Toyota Corolla ifite purake RAC 576 Z yari itwawe na Nshimiyimana Ayimani yakoze impanuka agahita ahasiga ubuzima .ubwo yarikumwe n’uwitwa Sudadi Sibomana nawe waje guhita yitaba Imana ubwo yari ageze ku bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke.

JPEG - 55.3 kb
CIP Emmanuel Kabannda umuvugizi wa polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda

Polisi ikaba yavuzeko uwari utwaye iyo kamyo n’uwo barikumwe kugeza ubu imyirondoro yabo itaramenyekana bakaba bakomeretse bidakabije.

CIP Kabanda Emmanuel yavuzeko icyaba cyateye izo modoka kugongana kigikorwaho Iperereza kuko hahise hoherezwa abagenzacyaha ahabereye impanuka.

Iyi mpanuka ije ikurikira iherutse kuba tariki ya 30 Ukwakira 2016 mu gihe cya saa tanu mu Murenge wa Rusororo, aho yahitanye abanyamaguru 4.

Polisi y’igihugu ikaba ikangurira abashoferi kugenda mu muhanda bagendeye ku muvuduko mucye.kandi bagerageza kubahiriza amategeko y’umuhanda.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nizeyimana - 2/11/2016 saa 22:12

uwo ayimani ni uwo kukabaya ndamuzi Imana ibakire ntakundi gusa ni igihe ntarengwa Imana iba yateguye
Kanda hano umusubize

Ndagijimana Pierre - 4/11/2016 saa 07:47

TWIHANGANISHIJE ABABUZE ABABO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X