Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Babiri bafungiwe kugerageza guha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi ifunze abagabo babiri kubera kugerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku wa 10 Ugushyingo kugira ngo babashyire ku rutonde rw’ababitsinze kandi babitsinzwe.

Ababikoze ni Nirere Pantaleon wagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda na Hategekimana Matthieu wagerageje gutanga ingana n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bombi bakoraga ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara moto; kikaba cyaraberaga mu kagari ka Cyangugu, ho mu murenge wa Kamembe.

Asobanura uko babigenje, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari yagize ati:"Bamaze kubona ko batsinzwe ikizamini cyo guhaguruka (Demarage), buri umwe yegereye umwe mu bapolisi bagikoreshaga agerageza kumuha ruswa kugira ngo amwongere ku bagitsinze; ariko ntibyabahiriye kuko bafashwe bajyanwa gufungwa."

Mu butumwa bwe, SSP Safari yagize ati:"Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa kabiri mu kwezi. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha no kunoza iyi serivisi. Uwo ikizamini cyatsinze akwiriye kwihugura kugira ngo ubutaha azagitsinde aho kugerageza gutanga ruswa kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abagitsinze kandi yagitsinzwe."

Yakomeje agira ati:"Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye."

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga; ikaba mu byo ikora harimo gukangurira abaturarwanda kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’aho bayikeka.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muRwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/11/2016 saa 06:58

numva niba baratanze ruswa kdi ibujijwe uwayakiriye nawe yakurikiranwa abapolisi babishinzwe nibabyiteho kuko ntago waha umuntu ikintu atagusabye
Kanda hano umusubize

- 12/11/2016 saa 21:58

Mwihangane Mwazize Ubwenge Buke Bwanyu Mwarofa Mwe??
Kanda hano umusubize

kz - 12/11/2016 saa 09:46

nibyiza pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X