Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Umutingito wasenye inyubako ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi

Mu ijoro ryaceye ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe, habaye umutingito ukaba ntawe wahitanyi ariko ukaba wasenye inyubako imwe y’ubucuruzi.

Umuyobozi w akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yabwiye ikinyamakuru imirasire.com ko umutingito waraye ubaye mu ijoro ryacyeye ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, ariko ukaba nta muntu wahitanye cyangwa ngo akomereke.

Mayor yagize ati: "Mu by’ukuri ayo makuru ni ay’impamo, umutingito waraye ubaye, ariko ntabwo warukanganye kuko ntabuzima bw’umuntu wahitanye cyangwa ngo ugire ibyo wangiza."

Abajijwe niba nta nyubako zaba zasenyutse kubera uwo mutingito, Mayor yavuzeko hari inyubako imwe yigeze kugirwaho ingaruka n’undi mutingito waruherutse kuba, biba ngombwa ko iyonyubako ifungwa n’ubuyobozi kugira ngo itazagira uwo igwaho.

Iyo nyubako ni yo yasenyutse ariko nta wayikomerekeyemo kuko n’ubusanzwe yari ifunze ntabucuruzi bwari bugikorerwa muri yo.

Ikindi ni uko umuyobozi wa karere yavuze ko usibye mu murenge wa Kamembe ari naho umujyi wa Rusizi uherereye ntahandi uwo mutingito waba wageze ngo ugire ibyo uhitana cyangwa ngo byangirike.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Akim - 27/10/2016 saa 22:42

Nyakubahwa Mayor,bimaze kugaragara ko akarete ka Rusizi kari ku isonga mu hakunzwe kwibasirwa n'ibiza by'imitingito,birakwiye ko hatangazwa ingamba zihamye mu bijyanye n'imyubakire cyane ko aka karere ari kamwe mu gihugu mu dutunze inyubako zishaje cyane,nizigezweho zubatswe huti huti hadashingiwe ku bipimo ngenderwaho mu myubakire cyane cyane muturere twibasiwe n'ibiza.hakwiye nanone gukorwa gahunda ngenga myitwarire mugihe cy'ibiza(Contingency plan) nk'imitingito kuko usanga igihe bibaye bitoroha guha abibasiwe ubutabazi bwihuse ndetse no kuba menyesha mbere( Early warning) ko ibyo biza bishobota kubaho kugirango bamenye uko bakwitwara. Turashima imana ko ibimaze iminsi biba ntabuzima bw'abantu bihitana ariko mwitegure ko byashyika. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Akim - 27/10/2016 saa 22:41

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X