Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ba Rwiyemezamirimo ntaho bataniye n’abazunguzayi kuko batagira aho babarizwa

Nyuma y’uko bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bagiye bakoresha abaturage bakabambura ndetse bakaburirwa n’irengero kuri ubu hari abari kubagereranya n’abazunguzayi, kuko batagira aho babarizwa ngo umuntu abe yamenya aho yazabasanga agiye kubishyuza ibyo yakoreye.

Bamwe mu baturage barashyira mu majwi bamwe muri ba rwiyemezamirimo kuba ntaho bataniye n’abazunguzayi kuko nta cyicaro bagira cy’aho gukorera ku buryo n’iyo habayeho kwamburwa k’abaturage baba bakoreye rwiyemezamirimo utamushaka ngo uzamubone kuko aba ahantu afite ibiraka gusa( Amasoko).

Bikunze kubaho ko Rwiyemeza mirimo atsindira isoko agatangira imirimo, ndetse agaha akazi abaturage benshi. Iyo hakoro ibikorwa atararangiza aba aboneka hafi aho, ndetse n’abakozi bose bahembwa. Gusa iyo habura amezi make ngo imirimo irangire ntiyongera kuboneka ndetse abwira abakozi ko azabishyurira rimwe amezi asigaye, nyuma ibikorwa byarangira na Telefone ngendanwa ye ikava ku murongo ntihazagire uwongera kumubona.

Bamwe mu bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo bakabambura ndetse bakabura aho bajya kwishyuza ibyo bakoreye, bavuga ko bibabaje kuba ibigo bikomeye birimo ibya Leta kuba biha ba rwiyemezamirimo akazi ariko ugasanga ntaho babarizwa hagaragara hazwi.

Abo baturage ni ho bahera basaba inzego zibishinzwe ko hajyaho amabwiriza cyangwa amategeko asaba ba rwiyemezamirimo kugira ikicaro kizwi.

Umwe mubaturage yagize ati: "Tuzi ko iyo ushaka umuyobozi mu nzego za Leta umusanga aho akorera,( urugero)iyo ushaka gitigu wa kagali umusanga kubiro by’akagari, waba ushaka umwunganizi mu mategeko (Avocat ) ukamusanga aho akorera hazwi ( inyubako) biba binanditseho, naho rwiyemezamirimo ntaho wa mubariza."

Ibi abaturage bavuga ko hari ba rwiyemezamirimo bagereranywa n’abazunguzayi batagira aho babarizwa hazwi, bishimangirwa n’umwe muri ba rwiyemezamirimo waganiriye n’ikinyamakuru imirasire.com ariko agasaba ko amazina ye atagaragara mu itangazamakuru, aho yavuze ko hari ba rwiyemezamirimo bamweze nk’abazunguzayi kuko bafite umuco wo kwambura abo bakoresheje bikanarangira baburiwe irengero.

Ubusanzwe ba rwiyemezamirimo babarizwa mu rugaga rw’abikorera ruzwi nka PSF. Nk’uko usanga n’abaganga cyangwa izindi nzego ziba zibarizwa mu ngaga zitandukanye ariko ugasanga hari bamwe muri bo baba bafite ikicaro cyaho babarizwa buri munsi ku buryo n’ubakeneye yagana aho akorera.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

LEAURENT - 26/11/2016 saa 20:31

NTABWO ARABAZUNGUZAYI, AHUBWO NIBA BUREAU MALETTE.KANDI IKIBAZO SIBO,NI CODE DU TRAVAIL ITEYE ITYO.YITA KUBA KORESHA, IKIRENGAGIZA ABAKOZI.
Kanda hano umusubize

isa - 28/11/2016 saa 08:21

none se ntiwumva ko iyo ugira urugaga ubarizwamo rwari kugufasha kwishyurwa.
Kanda hano umusubize

Gakiza Theo - 26/11/2016 saa 14:19

umuntu ututse ba rwiyemeza mirimo ntazi abo atutse ningorane bahura nazo, reka mubwire akabazo nahuye nako, nari mfite amafaranga yanjye make nsana ikigo cya amashuli gs tabagwe bandimo 11.000.000frw ya 2014 gusa nubwo ntadeni ndimo abakozi iyo mba amakiriro nyateze kuri iryo shuli simba narambuye nkuko banyambuye akazi nakoraga se sinagahawe nurwego rwa leta ruzwi? ubuse ko inzara inyiciye abana abanyambuye ntibaraye bahembwe imishahara yabo ikigo bayobora ntigisa neza ntibashimwa ngo bazi gukora kandi ari amafaranga yanjye nashyizemo none nkaba mburara. kuki ataribo muhimba amazi abadukoresha nabi mukirwa mudutuka uko mwiboneye mutazi ibibazo duhura nabyo?
Kanda hano umusubize

Yves - 27/11/2016 saa 07:45

Theo ibyo avuze ni ukuri. Ba rwiyemezamirimo bahura n'ibibazo byo kwishyurwa nabi cyane. Ibigo bitanga akazi. Bakaguha avance de demarrage. Ndetse wenda na Facture ya mbere bakayishyura. Rwiyemezamirimo akishima agashoka bank ati aha bazanyishyura pe. Bamara kwigerera ku mihigo, ugutegereza ko bazongera kukwishyura ugaheba. Bank ikakwandikira, abakozi bakaguhamagara bakagutera mu rugo. Ukicuza impamvu wasinye iyo contrat.kandi rwiyemezamirimo yirinda kujya mu nkiko mu rwego rwo kwanga gushora leta mu manza. Amahirwe ni yo wenda hari n'umuyobozi mukuru uzasura Akarere. Bazinduka baguhamagara ngo banguka tukwishyure ariko nawe wishyure abakozi!!!
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 14:06

mukuri uwagereranyije barwiyemezamirimo nabazunguzayi ntiyabeshye. nawese uramukorera muherukanubwo ntiwamwishyuza ngo umubone mukuri reta ikwiye kujya ifashumuturage kubonibyoyakoreye murakoze niragadi
Kanda hano umusubize

Papa Hote - 27/11/2016 saa 09:38

Ariko Ubanza Ugamije Kuvuga Nabi Gusa, Wasobanurriwe Ariko Reka Nkuhe Urugero Wenda Wakumva!! Dufate Wowe Ko Uri Umukozi Uhembwa Kukwezi Ariko Ubona Avance Taliki 15, Watse Akazi Ufite Amafaranga Azagutunga Kugera Taliki 15 Bigeze Ntiyaguhemba Arakubwira Ngo Ihangane Kuguhemba Ku Italiki 15 Ntibishotse Uzayabona Ukwezi Gushize. ,uzihangana Ntuzata Akazi Ariko Ntuzanakora Utarya Uzajya Kwikopesha Nibigera Kuri Mirongo Itatu Ntaguhembe Uzishyura Iki Aho Wikopesheje?!! Nakubwira Ngo Ihangane Nubundi Warihangannye Nzayaguha Ku Itariki 10 Uzata Akazi Cg Uzatangira Ukundi Kwezi? Nugutangira Se Uzaba Ukinyura Yanzira Wikopeshejemo Amezi Naba Abiri Se Ko Ntacyo Uzatwara Umukoresha Wawe? Wawundi Wikopeshejeho Se Ntazatangira Kuguhimba Nawe Amazina , Ikindi Ubu Ibigo By' Amashuri Biheruka Amafaranga Mukwezi Kwa Gatandatu . Ubuse Ba Rwiyemezamirimo Babakoreye Bameze Bate? Jya Uceceka Shahu Ntabyo Uzi
Kanda hano umusubize

Kagurube - 27/11/2016 saa 12:13

Uramubwiye Niba Yumva Yumve
Kanda hano umusubize

kamanyana divine - 26/11/2016 saa 13:11

yesuyavukiyehe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X