Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubushobozi bwa PAC buragereranywa n’ubw’intare iziritse

Nyuma y’uko mu minsi ishize abadepite bagize Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu (PAC) bagiye banenga imikorere ya bamwe mu bayobozi ibigo bya Leta ku mikoreshereze idahwitse y’umutungo, ubwo babaga basobanurira abo badepite amakosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kuri ubu bamwe mu baturage baragereranya ubushobozi bwa PAC n’ubw’intare iziritse ngo kuko bigaragara ko burangirira mu kunenga gusa ntihagire umuyobozi uhanwa ngo abere intagarugero abandi.


Mu minsi ishize PAC yagiye inenga bimwe mu bigo bikomeye bya Leta aho byagendaga bigaragara ko hari imwe mu mitungo itarakoreshejwe neza, indi ugasanga abayobozi b’ibyo bigo baravuga ko bakoresheje amafaranga mu bikorwa runaka ariko ntibagaragaze impapuro zisobanura uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe, ahandi ugasanga bashoye akayabo k’amafaranga mu bikorwa ariko ntacyo bigeza ku baturage.

Aha bimwe mu bigo byagiye bishyirwa mu majwi ndetse bikanavugwa ko byagiye bihombya Leta harimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA), Ikigo cy’igihugu cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Kaminuza y’u Rwanda, REG, ONATRACOM, RAB, n’ibindi.

Nubwo ibi bigo byagiye binengwa na PAC nta muntu numwe mu bayobozi babyo wigeze uhanwa ngo ni uko yaba yarateje igihombo Leta cyangwa se yananiwe gusobanura uburyo yakoresheje umutungo wa Leta.

Aha hakaba ari naho abaturage bagiye batandukanye bahera bavuga ko ubushobozi bwa PAC burangirira mu kunenga gusa, nyamara umutungo wa Leta wakazamuye abaturage bagatera imbere ukomeza gukoreshwa mu bu buryo budasobanutse.

Abo baturage bavuga hagize umuyobozi w’ikigo runaka uhaniwe gukoresha umutungo wa Leta nabi akabihanirwa by’intagarugero byatuma n’abandi batinya bakamenya ko ari amakosa akomeye, ariko ngo PAC nta bushobozi na buke igaragaza bwo kuba abo bayobozi bakurikiranwa n’amategeko, ari naho bahera bavuga ko kuba iyo amakosa agaragaye mu bigo bikomeye PAC ikabanenga gusa bigereranywa no kubona intare iziritse itontoma ariko itabasha kuryana.

G-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joseph - 12/11/2016 saa 09:22

Aho kwica gitera wakwica iki bimutera PAC se....
Kanda hano umusubize

- 9/11/2016 saa 15:11

ESE nugupfakubareka harigihebamuhereza karuswa
Kanda hano umusubize

umunyarwanda - 8/11/2016 saa 19:48

ariko muratsetsa nonese bikore munda? nyine rubandarugufi mureke tuzirubusa.gusa nuko umusaza akangara naho nawe baturya.ariko uzumve umupolisi wagiye bitanu kubera inzara abyukira mubitangaza amakuru NGO yafatanwe ruswa kandi yabitewe ninzara
Kanda hano umusubize

DAMOUR - 8/11/2016 saa 19:39

PAC itangiye gucoka ubundi se imaze iki?Ko ari ugukangata gusa, ugirango hari icyo bitanga,cyakora yamenya gutera ubwoba gusa,ese yo igenzurwa nande ubundi?bayiduhaye natwe tukajya tuyihabura.Keretse HE nadushyiriraho urukiko rwihariye ruzakurikirana abo banyereza uretse ko batananyereza ahubwo biba,(abajura) comision bakaba abashinjacyaha,gusa HONORABLE OBADIE BIRARO akaba president w'iburanisha nkamubera umwanditsi kandi imari ya reta nihera kukagari naho bazahashyire PACkugezam kurwego rwigihugu.Gusa ntimuzaruhirize ubusa abajyanama bari mukwaha nkumushwi
Kanda hano umusubize

bwiza - 8/11/2016 saa 09:15

Abayobozi bose bo mu Rwanda ni nk'intare iziritse usibye umuntu umwe muzi.
Kanda hano umusubize

kankindi - 8/11/2016 saa 07:43

Njye nabugereranya nu bwa ya mbeba yatoraguye inka zitagira nyirazo. Ni uko ikigira inama yo kuziragiza icumu. Ikajya yirahira hari inyamaswa ije gukuramo imwe. ...ingo izo nka ni iza nde wa kagabo we. ...nayo igasubiza yerekeze iy'umuheno iti:izi nka ni iza bishinga icumu umugabo uzigezemo nkamutera icumu nkamurambika. ...mbese PAC ikangata mu magambo nk'iyo mbeba.uzi kumva ngo bafunze uwatanze ruswa ya 10000 atarimo ni icupa rya John Walker ...ariko uwanyereje uwahombeje umushinga cg ikigo cya Leta. . Ngo habaye kurangara ntibixongera. ...erega agahita agabirwa ikindi. ..hahhhh. Abbagabo bararya imbwa zikishyura....abakuru barabivuze
Kanda hano umusubize

ALIAS BIRATANGAJE - 7/11/2016 saa 20:18

NDIBUKA HARI IGIHE HAKOZWE UMUKWABU WABARI BARIYE AMAFRANGA YA MUTUELLE ,NUWAHOMBYE KUGERA KU 1000 FRW YARAKURIKIRANYWE ARAFUNGWA,KUVA ICYO GIHE ABANTU BARI BATINYE IBYA RUBANDA, NONE BAZIZE KO BARI BANYEREJE AMAFRANGA MAKE,BIRABABAJE ,KANDI BIRARAMBIRANYE CYANE IYO MIKINO ,BURI MWAKA NTAGIKOMBE GITANGWA CYUWANYEREJE BYINSHI BYA RUBANDA ,HAKWIYE IMPURUZA IDASANZWE.
Kanda hano umusubize

danny - 7/11/2016 saa 20:00

Bikomeje gutya sinzi aho twaba tugana. umuntu utahanwe ntiyakwisubiraho nagato. Ikindi kandi abasaba imbabazi burigihe bagakomeza ibyaha nkibyo, nakwibutsako Imana yonyine ariyo igira imbabazi zihoraho. plse leta nihane abo bantu nkuko ihana abandi banyabyaha. Thks
Kanda hano umusubize

danny - 7/11/2016 saa 19:55

Bikomeje gutya sinzi aho twaba tugana. umuntu utahanwe ntiyakwisubiraho nagato. Ikindi kandi abasaba imbabazi burigihe bagakomeza ibyaha nkibyo, nakwibutsako Imana yonyine ariyo igira imbabazi zihoraho. plse leta nihane abo bantu nkuko ihana abandi banyabyaha. Thks
Kanda hano umusubize

Salomon - 7/11/2016 saa 19:34

Ubuyobozi Bwa Pac Nibwumve Aho Bakosora Maze Buyakosore.
Kanda hano umusubize

Wiseman - 7/11/2016 saa 19:00

Yewe Gilbert ibyo uvuga ni ukuri. Ni akumiro kubona izi raporo za buri mwaka, zigaragaza za miliyari zitikira ntahgire ubibazwa. Ni akababaro ku gihugu cyacyu cyashyize imiyoberere myiza ku isonga muri EDPRS. Ugeraho ukibaza aho bipfira bikakuyobera! Nonese igihugu cyaba cyiha ingambe kitazashyira mubikorwa (Accountable Governance). Cyangwa harimo invisible hand/Main invisible tutatzi, kuko inzego zirahari, zirubatse, ituma zidakora? Nonese niba inteko nshinga mategeko yibaza ibibazo twakabaye tuyibaza yo ihagararirye abaturage, kandi ikaba ifite mu nshingano kugenzura ibikorwa byu rwego rwubahiriza itegeko, birapfira hehe? Abanyarwanda baricwa nizara, ibiciro kumasoko bimeze nabi, kurundi ruhande turasesagura, turasahura, ruswa iranuma. Ni akumiro. Naho PAC nimuyireke, mubaze inteko ndetse na Sena. Bigeraho ukibaza icyo bimaze gushyiraho inzego nka OAG, igenerwa ingengo y'Imari, ikora akazi keza, ariko ibikurikira raporo ntibigaragare. Nimwihangane
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 7/11/2016 saa 18:22

Gilbert-Imirasire.com,urakoze cyane.Unyibukije umuntu wise UN ngo ni "Intare itontoma gusa ariko ntiryane" (A roaring lion which can't bite!!!).Na PAC nuko.Keretse bayihaye ubushobozi bwo gufata abantu no kubishyuza.Bimeze na none nka babandi bavuga ngo barwanya RUSWA nyamara ugasanga bahana babandi bo hasi gusa.Nta gifi kinini kijya gihanwa.Nyamara aya mazu ya etaje mubona,amenshi yubakwa n'ibifi binini muli Ruswa.Ntabwo abategetsi bafite ubushobozi bwo gukuraho Ruswa,intambara,ubwicanyi,ubujura,etc...keretse UBWAMI BW'IMANA gusa.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze".Umunsi bwaje,buzabanza bukureho ubutegetsi bw'abantu nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Buzica kandi abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Imana ifata abantu bose bibera mu byisi gusa nk'abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Aho guheranwa n'ibyisi gusa,tugomba kwiga Bible neza,tugakora umurimo wo kujya kubwiriza nkuko YESU yabisabye uwitwa UMUKRISTU nyakuri wese muli Yohana 14:12.Mujye murebera kuli baliya bantu babwiriza mu mihanda buri munsi kandi ku buntu,badasaba icyacumi.Baba bakora ibyo YESU yasize adusabye kugirango azatuzure kandi aduhe ubuzima bw'iteka ku Munsi wa nyuma nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Ku bantu basesengura ibibera mu isi,barimo n'abahanga mu bya gisirikare (Generals),benshi bakeka ko president PUTIN wa Russia ashobora gutera intambara ya 3 y'isi.Iyo ntambara izarangizwa na ARMAGEDDON (umunsi imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa),igatwika n'intwaro zose zo ku isi nkuko Bible ibivuga muli Zaburi 46:9.Ibyananiye PAC bizakorwa n'ubwami bw'imana dutegerje.Buri hafi kuza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X