Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubwongereza Bwahisemwo Kuva Mu Muryango W’u Bulayi

Ubwongereza bwatoye kuva mu muryango w’ibihugu by’u Bulayi, nkuko igice kinini cy’amajwi yabazwe hafi ya yose amaze kubarwa kibigaragaza.

Ibitangazamakuru nka BBC, ITV na Sky News byo mu Bwongereza byose byatangaje ko abaturage b’Ubwongereza bahisemo kuva mu muryango wa Bulayi kuko 52 ku ijana nibo babyemeje.

Komisiyo ishinzwe gutunganya ayo matora yatangaje ko abanyagihugu batoye bisunze ibibazo by’abimukira, ubwigenge bw’igihugu, umutekano, hamwe n’ahazaza h’icyo gihugu muby’ubukungu.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yari ari mu basaba ko Ubwongereza bwaguma mu muryango w’ u Bulayi.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Bwongereza bari bavuze ko mu gihe abaturage batora kwitandukanya n’uwo muryango, David Cameron, azaba atakaje icyizere abaturage bamufitiye.

Imwe mu ngaruka icyo cyemezo kimaze gutera, nuko ifaranga ry’Ubwongereza rya Pound rimaze gutakaraho ibice 5 ku ijana mu murwa mukuru Londres.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MANZI Heza - 27/06/2016 saa 09:23

Nubwo ngo amaboko adahuye ngo ataramukanya, hari igihe afurika izasanga ishyano ryarayigwiriye biturutse mu burayi. Wasanga iki aricy gihe, kwikura k'Ubwongereza=gucuka kw'ibihugu bimwe bya africa=kuzongwa!?
Kanda hano umusubize

ANTOINE GABLIER - 26/06/2016 saa 05:56

Aha! Ntimwamenya icyihishe inyumay'ibi reka dutegereze ikizavamo.
Kanda hano umusubize

amani - 25/06/2016 saa 23:53

Gukorera hamwe ko ari ibya mbere kuki abongereza bahisemo gukora bonyine?Ijambo ubumwe bw'ibihugu by' iBurayi ubwaryo riifite imbaraga. Kwitandukanya bibi.
Kanda hano umusubize

Desire NDUWI - 25/06/2016 saa 20:05

nibarindire bazobibona kuko ndaryimare niwe ndaryitere
Kanda hano umusubize

Desire NDUWI - 25/06/2016 saa 20:04

nibarindire bazobibona kuko ndaryimare niwe ndaryitere
Kanda hano umusubize

- 24/06/2016 saa 14:51

Akimuhana kaza imvura ihise!!ntakuguma uboshwe mumigambi yawe nabantu kandi nawe ushoboye kwibohora!!!
Kanda hano umusubize

sebikabu Osee - 24/06/2016 saa 11:23

Nta kindi twakongeraho Abongereza babikoze ku bushake bwabo kandi n' uburengazira bwabo. reka dutegereze ingaruka mbi cangwa nziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X