Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umubare w’abarwaye Malariya wiyongeye bikabije

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko abanyarwanda barwaye indwara ya malariya biyongereye ku kigero kidasanzwe mu gihe cy’imyaka 4 ishize. Imibare igaragaza ko bavuye ku bihumbi 800 bakagera hafi kuri miriyoni 4 bitewe ahanini n’ihindagurika ry’ibihe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu , minisiteri y’ubuzima yavuze ko indwara ya malariya yiyongereye ku buryo bukabije ugereranyije no mu myaka yashize.

Ibi ngo bikaba byaratewe ahanini n’ihindagurika ry’ibihea ,aho ubushyuhe bwagiye bwiyongera mu bice bitandukanye,kandi bukaba bufasha imibu kororoka.

Kubera izo mpamvu inama y’abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko abanyarwanda bo mu cyiciro 1 n’icya 2 bagomba kuvurwa indwara ya malariya ku buntu mu rwego rwo kuyirwanya.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iki cyemezo kuba kije hagati mu mwaka w’ingengo y’imari nta cyuho bizatera ngo kuko cyatekerejweho kigategurwa n’impande kireba zose.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo minisitiri w’ubuzima avuga ko kizajyana no kurushaho gushyira ingamba mu kurwanya malariya hatangwa inzitiramibu ku bazigenewe bose bitarenze uyu mwaka.

Akomeza avuga ko hazaho no gutera imiti yica imibu ikwirakwiza malariya mu ngo cyane cyane hitawe ku turere twagaragayemo iyi ndwara kurusha utundi.

yanagarutse kandi k’uruhare rw’abaturage rwo kwirinda Malariya bakoresha neza inzitiramibu bagakora isuku aho batuye ndetse bakitabira kwivuza hakiri kare.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ngaramba - 20/11/2016 saa 00:15

MURASHAKIRA UMUTI WA MARALIYA AHO UTARI! BURYA UMUNTU USHONJE INDWARA YOSE IMUFATA VUBA KUKO IBIRWANYA INDWARA MUMUBIRI BIBA BYACITSE INTEGE ,MURWANYE INZARA, MUZAREBE KO MARALIYA IDACIKA BURUNDU!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X