Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Umwe mu bagize Komite ishinzwe kugenzura isuku mu murenge wa Kimihurura, ho mu karere ka Gasabo witwa Ababa Gasana Daniel afungiwe gukekwaho icyaha cyo kurigisa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ayo mafaranga Ababa Gasana akekwaho kurigisa ari amwe mu bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda y’ihazabu iyo Komite yaciye Ibigo by’ubucuruzi bibiri kubera isuku nke.

Ubusanzwe, abayigize bandika ihazabu y’isuku nke ku rupapuro rwabugenewe ruriho nomero ya Konte y’Umurenge SACCO uwayiciwe agomba gushyiraho ayo mafaranga, hanyuma akazana gitansi ku murenge.

Asobanura uko ukekwaho ibi byaha yabigenje, SP Hitayezu yagize ati: "Muri Kanama na Nzeri, uyu mwaka, we na bagenzi be bari bafatanyije izo nshingano; baciye ihazabu Ibigo bibiri by’ubucuruzi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kubera isuku nke. Ababa Gasana yaciye ruhinga nyuma abisaba kuyamuha, abibwira ko azayabishyirira kuri Konte yabugenewe, ndetse abiha gitansi zitagikoreshwa ziteyeho Kashe y’Umurenge wa Kimihurura zigaragaza ko ayakiriye. Muri ibyo bihumbi 800, yashyize kuri Konte ibihumbi 300 gusa."

SP Hitayezu yakomeje agira ati: "Irigiswa ry’umutungo wa Leta rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere. Abayobozi bakwiriye kubahiriza amategeko, yaba ajyanye n’imirimo bashinzwe, ndetse n’andi muri rusange."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashimye abatanze amakuru yatumye uyu ukekwaho gukora ibi byaha afatwa, kandi asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera; atanga amakuru ku gihe y’ababikoze.

Yavuze ko Ababa Gasana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ntakiyimana Venuste - 7/10/2016 saa 17:15

Turabemera
Kanda hano umusubize

Gakwandi noel - 7/10/2016 saa 09:29

abayobozi nkabo nibobatuma umwanda ugenda wiyongera mu mujyi wakigali kuko ayo mafaranga yatwaye yari kongera ibikorwa byisuku mu murenge ahanwe rwose kuko twebwe abaturage ntago aribyo tuba twarabatoreye
Kanda hano umusubize

Gakuru simon - 7/10/2016 saa 09:21

uwo muyobozi ahanwe ,kuko ayo mafaranga yatwaye yari kujya mwisanduku yareta agateza abaturage imbere ndeste nigihugu muri rusange abayobozi nkabo nibo batuma igihugu kidatera imbere nkuko bikwiye cyangwa kigahera mubukene kandi gifite ubushobozi bwokwikura mubukene
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X