Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda n’U Burundi nyuma yo kwirukana abaturage ku mpande zombi

Kuva ku wa gatatu w’icyumweru gishize u Rwanda rwirukanye abarundi baba mu Rwanda bagera kuri 387, bivugwa ko babaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko. u Burundi nabwo mu gisa no gusubiza u Rwanda bwamaze kwirukana abanyarwanda batandatu u Burundi buvuga ko babaga yo mu buryo butemewe n’amategeko.

Abarundi bagera kuri 201 bamaze kugera mu Kirundo nkuko bitangazwa n’abategetsi b’intara ya Kirundo yo mu Burundi. Ngo ku wa gatanu abandi 175 bari bamaze kugera ku mupaka w’u Rwanda n’U Burundi. Aba birukanwe bavuga ko bashinjwa ko baje kuneka u Rwanda, nyamara u Rwanda rwo rusobanura ko babaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubutegetsi bw’uburundi bukomeje kuvuga ko u Rwanda rukomeje kubushotora. Umuyobozi w’intara ya Kirundo Melchior Nankwahomba avuga ko igikorwa u Rwanda rwakoze ari igikorwa kidakwiye.

Gusa nubwo uyu muyobozi w’intara avuga gutya mu munsi mikeya ishize u Burundi nabwo bwirukanye abanyarwanda batandatu abategetsi b’u Burundi buvuga ko bari bari mu Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa amakuru agera ku imirasire avuga ko abo banyarwanda bose uko ri batandatu bavukiye mu Burundi ndetse babiri muri bo bakaba bigishaka mu mashuri ya Leta yo mu ntara ya Cankuzo. Aka kazi kakaba gahabwa abarundi gusa cyangwa abandi bantu bemerewe kuba mu Burundi.

Abasesenguzi mu byerekeye unutekano bavuga ko batizera impamvu zitangwa n’impande zombi zo kwirukana abaturage. Ahubwo abo bavuga ko ibi bihugu byombi bifitanye urwikekwe ko bamwe mu baturage baba muri ibi bihugu baba baje kuneka cyangwa biganjemo abashobora guhungabanya umutekano w’abandi.

Mu kwezi gushize u Rwanda rwirukanye abarundi basaga 1400 byavugwaga ko baba mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko nta n’ibyangombwa bagiraga bibemerera kuba mu Rwanda.

Icyo gihe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’uburundi PASCAL Barandagiye wari watumwe na Leta y’Uburundi kwakira abirukanwe, yavuze ko u Rwanda ari umuturanyi mubi.

Ikibazo gitera gushotorana, ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko byaturutse kukuba u Burundi bwarashinje u Rwanda kuba rutoza impunzi zigamije guhungabanya umutekano no gukuraho Perezida Nkurunziza mu Burundi. Ibi birego u Rwanda rwakomeje kubihakana.

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 21/11/2016 saa 12:11

TOKA SHETANI KWA JINA LA YESU AMOKO YANYU!BARUNDI MUJUWE MUPUWA KUNATOKA MAKAMASI TU
Kanda hano umusubize

Methodi - 19/09/2016 saa 16:22

IBIKOTO MUGUHONA BIMERA AMOYA. BAREKE BAGIRE, ARIKO BIBUKE KO UMUBANYI ARIWE MUDYANGO,
Kanda hano umusubize

Ferdinand DUSABE - 4/08/2016 saa 20:13

ivyo nibabireke baronderere hamwe ubutunzi kuko ntahantu heza vyodushikana.
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 01:45

Aca waseme mwisho watachoka .
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 01:45

Aca waseme mwisho watachoka .
Kanda hano umusubize

Barihema Jean Bosco - 18/06/2016 saa 14:14

Abanyarwanda n'abarundi bari bakwiye kubana mu mahoro. Ingorane bose bagiye baragira nuko aba birigi batuzanyemwo ivy'amoko baraducanishamwo. Uwuzi kahise kivyo bihugu arazi ko ata bwoko bumwe bwigeze butwarira rimwe kuntwaro y'aba birigi. Akarorero mu rwanda hari ubwoko bwatotejwe muri 1959 mu burundi naho haca hatotezwa 1972 bimwe biboneka ubudasa nubwatotejwe mu rwanda. ivyo vyose vyavuye kuri politike y'aba biligi" diviser pour reigner". uwatotejwe wese ahari aguma yibaza ingene yokwikurako agacinyizo(révolution). Twirinde gufata nabi abandi kubera icari atari we yacigize kuko ingaruka yavyo nimbi cane.
Kanda hano umusubize

Heinz - 16/06/2016 saa 17:28

Drc, tanzania, burundi ko bose turebana ay'ingwe bizahererahe?
Kanda hano umusubize

NIYONKURU chadrac - 18/06/2016 saa 19:25

Ikigihugu gishak kutwiramw
Kanda hano umusubize

john - 15/06/2016 saa 09:23

Aba bayobozi b'u Burundi bameze nk'abana nako bameze nk'ibyo nazi kabisa.umva abafaransa barimo kubashuka cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.so sad.
Kanda hano umusubize

ary - 15/06/2016 saa 21:12

Abakuzenabahe umweyirukanye nundi arirukana ninde munyakuri? Ibazenez mbere yogutukan
Kanda hano umusubize

Pidi - 15/06/2016 saa 00:15

Urindawifuzabakobwa Murwanda Haribake?Ushoborakuba Utagira Amafaranga. Esubundi Warize?Uwakunyereka.Utazongera Gusebya Abasore.
Kanda hano umusubize

nizeyeyezu mwamidukunda - 15/06/2016 saa 00:05

Gusa kubawaragize ubuzimabubi, ukirimuto bigiringarukambi.nonese koko uretse Imana yonyine yahindurumuntu,mbwirukuntu wama Imyakanakaka urimpunzi,hanyuma ukazaba umuyobozi ugororotse.icyonabasaba nibaharanireko impunzi zitaha mumahoro,kandibemere gusangirubutegetsi,nokubuvaho mumahoro.abaperezida ba(3)wagirango baravukanakoko!!!!!ahaaa naha Nyagasani.
Kanda hano umusubize

js - 14/06/2016 saa 23:30

burikintu cyose munsi yizuba gifite itangiriro kigira niherezo. imana ntirenganya izarengera abatagira shinge narugero kandi ikoza isoni indyarya ikanaburizamo imigambi yincakura ntizatinda kwigaragaza. nkuko umwanditsi wabibiriya yabyanditse agira ati: izaza ntizaceceka
Kanda hano umusubize

uwimama - 14/06/2016 saa 18:03

ariko nibarwana uzungukicyi reka nibwirire uburundi kandi ndahamya ko atarige ubivuzegenyine nimwishakemo igisubizo mureke gupfana urwanda nimwe mufite umutiwicyibazo murecyeraho ndab ona musigaye muhanganye murakoze
Kanda hano umusubize

boss - 14/06/2016 saa 17:18

mukomeze mubashore mubisasu muzabibazwa mugirango mwe ntibazabibakora
Kanda hano umusubize

peter - 14/06/2016 saa 17:09

mureke kwirukana abo bantu b,imana.Kuko ntawumenya iyo bwira ageze.RWABARIYE NATWE RUTATWIBAGIWE.bible inasema,NTIMukiture inabi mwagiriwe.Yego batubeshyeye byinshi,ariko tureke kuba nkabo.mrkz.
Kanda hano umusubize

teyodomiri - 14/06/2016 saa 10:39

Titre yanyu ntihuye nukuri. Ubundi ibihugu birebana ayingwe iyo baretetse ibimodoka byintambara ku mipaka. Niba ntabyo urabona ntugakure abantu umutima
Kanda hano umusubize

KJ - 14/06/2016 saa 17:05

Nibyiko amakuru avugwa ukwari mukomeze mutubwire tumenye ahwigihugu kigeze murakoze.
Kanda hano umusubize

- 14/06/2016 saa 10:22

nibitaraza bizaza mwe mutegereze
Kanda hano umusubize

Intwari cyane - 13/06/2016 saa 23:01

uwo muntu bita rr ni injiji cyane kuko ntazi ibyo avuga ahubw mwe ni mumeny ibyany ahandi ubundi
Kanda hano umusubize

peter - 13/06/2016 saa 19:46

ndifuza umukunzi umukobwa ufite m1 cm60 23yes ufite akazi wimibiriyombi najye mfite 1m 60cm mfite akazi ubwu juje yamama gara ku nember 0727080404
Kanda hano umusubize

Pidi - 15/06/2016 saa 00:03

Urindawifuza Abakobwa Murwanda Haribake? Ushobora Kuba Utagira Amafaranga.Ubundi Warize? Ndagusetse . Uwakunyereka.
Kanda hano umusubize

shtiyi kani - 13/06/2016 saa 16:51

David, Ibyo wanditse ntibisobanutse! Wibuke ko mu rwanda hari impunzi nyinshi zidafite ibyo byangombwa uvuga. Kdi bashoboraga kuzisubiza mu kambi aho kujyanwa iburundi. Turi abaturanyi tugomba kubana mu mahoro!
Kanda hano umusubize

rr - 13/06/2016 saa 16:43

arikose hagize usekura udi aho gukomeza kuvugira mu matamatama!?
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 15:27

Urakoze muvandimwe David, ikindi se ko bashinja uRWANDA gutoza izo mpunzi zabo kujya gutera igihugu cyabo( aho u RWANDA rwo rukomeje kubacumbikira nti rwaba rubaye nka wawundi urusha nyina w'umwana imbabazi).kurya bakorana na FDRL strategies ni zimwe kabisa. ubushize Minister wabo ntiyaje kwinginga abaturage babo ngo nibasubireyo iwabo n'amahoro? pastor nabo arangaje imbere bazi icyo bashaka ra?
Kanda hano umusubize

- 14/06/2016 saa 05:42

uranutse wigumuye kubutegetsi runaka mumwanya muto ukumva wamuntu avugiye kuri radio runaka abobantu ntiwabakeka
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 15:26

Urakoze muvandimwe David, ikindi se ko bashinja uRWANDA gutoza izo mpunzi zabo kujya gutera igihugu cyabo( aho u RWANDA rwo rukomeje kubacumbikira nti rwaba rubaye nka wawundi urusha nyina w'umwana imbabazi).kurya bakorana na FDRL strategies ni zimwe kabisa. ubushize Minister wabo ntiyaje kwinginga abaturage babo ngo nibasubireyo iwabo n'amahoro? pastor nabo arangaje imbere bazi icyo bashaka ra?
Kanda hano umusubize

david - 13/06/2016 saa 13:57

kugenzura ukuri kwabyo biroroshye. abo barundi birukanwa hari uwirukanywe afite ibyangombwa bimwemerera kuba mu Rwanda? byaba byiza abanyamakuru badufotoreye ibyo byangombwa bakabitwereka , nibwo twavuga ko uRwanda rwabarenganyije koko. ariko niba ntabyangombwa bafite bakwiye kwirukanwa bakajya kubishaka bakagaruka. niba uRwanda ruvuga ngo ntabyangombwa bafite kandi koko ntabyo bafite ikindi niki? kuki se twakeka ko harizindi mpamvu kandi ababishinzwe batubwiye impamvu kandi yumvikana?/
Kanda hano umusubize

bigabo - 13/06/2016 saa 15:03

Nibe nabo tubohereza ari bazima abacu babaduka ababise ari imirambo eg: Jacques BIHOZAGARA
Kanda hano umusubize

Kengo - 13/06/2016 saa 23:48

Ko Bihozagara yari yararutshye avuye mu Burundi yaje gusubirayo abuze amata n'ubuki mu rwanda?
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 16:25

SHA URUMUTUTSI MUBI,ABIRUKANA ABITA NGO NIBIKUKWE,"KUBERA ARI ABAHUTU NONE NGO NIVYANGOMBWA HARI AHO BAGURIRA AMAZURU
Kanda hano umusubize

francis - 13/06/2016 saa 18:13

umva sha utazana itiku ryibyo utekereza uzahambanywe nabyo.ibya amoko ubikuye he? kuki mugira ibitwe bifunze.toka ayo ni amatiku we.
Kanda hano umusubize

francis - 13/06/2016 saa 18:13

umva sha utazana itiku ryibyo utekereza uzahambanywe nabyo.ibya amoko ubikuye he? kuki mugira ibitwe bifunze.toka ayo ni amatiku we.
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 23:16

GENDA ABARUNDI MUVUGANABIGUSA
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 14/06/2016 saa 07:43

Agatsinda mwasabitswe n'Amoko!, kandi nta ntambwe nimwe muzatera mu mibanire hagati y'abene Gihugu mu kibatswe nayo.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 14/06/2016 saa 07:43

Agatsinda mwasabitswe n'Amoko!, kandi nta ntambwe nimwe muzatera mu mibanire hagati y'abene Gihugu mu kibatswe nayo.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 14/06/2016 saa 07:44

Agatsinda mwasabitswe n'Amoko!, kandi nta ntambwe nimwe muzatera mu mibanire hagati y'abene Gihugu mu kibatswe nayo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X