Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urubyiruko ruvuka Nyamagabe rwatanze isomo ku batera umugongo aho bavuka

Mu gihe hari abava aho bavuka ku bw’impamvu zitandukanye zaba izo akazi cyangwa gushaka imibereye ntibazongere kuhibuka ukundi, urubyiruko ruvuka mu karere ka Nyamagabe rukorera mu mujyi wa Kigali bakoze igikorwa cyo gusura akarere ndetse banatera inkunga imwe mu miryango ihatuye, mu nkunga batanze zikaba zirimo ubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho by’ubuhinzi (Amasuka n’ibitiyo) mu rwego rwo kwifuriza iterambere iwabo.

Uru rubyiriko ruturutse i Kigali ,iki gikorwa rwafatanyije n’abayobozi, abaturage ndetse na bagenzi babo babarizwa mu karere ka Nyamagabe.

Uwizeyimana Clement wari uyuboye iryo tsinda yagize ati: "Utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya, ari nayompamvu tubifite mu nshingano zacu gusubiza amaso inyuma kuko guterimbere kw’akarere kacu biratureba aho twaba turi hose ninayo mpamvu buri wese yagiye atanga uko yifite nyamara bigera ku gikorwa kitari gito nk’iki."

JPEG - 24.2 kb
Uwizeyimana Clement wari uyuboye iryo tsinda ry’urubyiruko ruvuka mu karere ka Nyamagabe

Ku ruhande rw’ababyeyi basuwe n’uru rubyiruko bakanahabwa n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubwisungane mu kwivuza babifuriza imibereho mwiza n’iterambere,icyo bahurijeho bose ni ugushima uru rubyiruko banabifuriza gusubiza aho bakuye ndetse banabasaba ko uyu muco mwiza utahagararira aha ahubwo wagakwiye kuba umurage ku rubyiruko muri rusange.

Iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe n’abatari bake,umwe mu bayobozi bari aho yagize at: "Ibintu aba bana bacu bakoze ntimugire ngo n’uko bafite amafaranga menshi ahubwo ni umutimanama n’ugukunda igihugu n’uburere bwiza mwabahaye."

Yasoje avuga ko ibi bidahagije ahubwo akeneye kubona ibikorwa byinshi birambye bivuye mu gufatanya kwabo nk’urubyiruko n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe anabasaba ko cyaba igikorwa ngarukamwaka bakazana n’abandi bahakomoka ariko bikabera isomo n’abakomoka mu tundi duce twose tw’igihugu.

Ubundi ntibisanzwe ko bamwe mu rubyiruko basubiza amaso inyuma ngo bibuke ku ivuko dore ko abenshi usanga bihakana iyo bavuka bakwiyita abanyamujyi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 21/11/2016 saa 19:46

Nitwa Aline nvuka mucyanika icyo nigitekerezo cyiza tuzajye kwivuko mucyanika
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 19:02

ababantu nabagabo rwosepe
Kanda hano umusubize

Theoneste - 18/11/2016 saa 09:56

Ngirango si abanyagasarenda gusa na Gatare Ku munsi wa 26/11/2016 abahavuka bazifatanya n'abaturage baho mu gikorwa cy'umuganda hanatangirwe Mutuelle imiryango itishoboye. Ibi bintu Ni byiza
Kanda hano umusubize

bosco - 18/11/2016 saa 09:22

natwe abakomoka mumurenge Wa cyanika ahobari hose muze dufatanye mubikorwa nkibi byurukundo tunatekerereza ahodukomoka turushaho kuhateza imbere
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 19:43

Nanjye nvuka mucyanika ndabishyigikiye nigikorwa cyiza
Kanda hano umusubize

- 17/11/2016 saa 20:46

Muri abantu b'indashyikirwa!
Kanda hano umusubize

Zion - 17/11/2016 saa 20:06

Gasarenda oyeeee, we the best, keep it up!
Kanda hano umusubize

Mahoro - 17/11/2016 saa 20:06

Simbona se ari abanyaGasarenda! Ntabwo ari Nyamagabe yose! Clement ni muzima cyane! Mukomereze aho! Wa mugani bibere n'abandi isomo!
Kanda hano umusubize

bosco - 18/11/2016 saa 09:26

nyagabe oyeeeeee
Kanda hano umusubize

bosco - 18/11/2016 saa 09:26

nyamagabe oyeeeeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X