Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Usabiriza n’umuhaye bagiye kujya bahanwa kimwe "Ndayisaba EMMANUEL".

Hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, hakunze kugaragara bamwe mu bafite ubumuga basabiriza cyane cyane aho nabagenzi bakunze gutegera imodoka hazwi nko muri gare, ku mihanda ku nsengero aho baba bategereje umugiraneza wa mufasha.

Nubwo abakora iyo ngeso yo gusabiriza bakunze kumvikana bavugako basabiriza kubera ko bafite ubumuga badashobora kugira icyo bikorera, hari bamwe bavugako gusabairiza Atari ubumuga bafite ahubwo ari ingeso, kuko hari bamwe mu bafite ubumuga badasabiriza bafite ibyo bakora kandi bibabeshejeho mu buzima bwabo.

JPEG - 25.8 kb
Emmanuel Ndayisaba

Hari bamwe mubafite ubumuga bajya bahabwa inkunga n’imwe mu mishanga ifatanya n’inama nkuru y’abafite ubumuga NCPD. Ariko bikarangira inkunga bahawe bazikoreshsje nabi bugacya ukabasanga mu mihanda basabiriza.

Aha niho umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inama nkuru y’abafite ubumuga NCPD. NDAYISABA Emmanuel,avugana n’umunyamakuru w’imirasire yagize ati” mu rwego rwo guca burundu iyo ngeso mbi ku bafite ubumuga basabiriza hagiye kubaho ubukangura mbaga dufatanyije na Police y’igihugu ndetse n’izindi nzego zirimo abayobozi ba madini n’amatorero, doreko bari mubatungwa agatoki mu nyigisho batanga ku bayoboke bababwirako gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa.

Bityo bikaba bitiza umurindi abayoboke babo mu guha abasabiriza bitwaje ko bagomba kubona umugisha bityo ugasanga abasabiriza aho gucika kuri iyo ngeso ahubwo biyongera.

Nihamara kuba ubwo bukangura mbaga hirya no hino mu gihugu, umuntu uzafatwa asabiriza azajya ahanwa kimwe n’uwamuhaye murwego rwoguhashya burundu umuco wo gusabiriza by’umwihariko abafite ubumuga doreko aribo biganje mu basabiriza.

Aha umuntu yakwibaza niba koko bizashoboka ko abasabiriza bacika nk’uko bitangazwa na Ndayisaba Emmanuel, kuko hari ingero zihari zirimo abazunguzayi byavuzweko uzajya azunguza azajya ahanwa kimwe n’umuguriye.

Ariko kugeza nubu usanga abazunguzayi mu mujyi wa Kigali bagaragaramo aho usanga birirwa birukanka bahunga inzego zishinzwe kuba kumira zirimo urwego rushinzwe umutekano rwa Dasso.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/10/2016 saa 20:32

Nizereko bazabashyiriraho ikigo bazajya bajyamo gishinzwe kubafasha ariko!
Kanda hano umusubize

Emmanuel uwiringiyimana - 30/10/2016 saa 15:36

ibyo sibyo kbs. nimubareke bisabire. ubwose ari nkawe wacitse akaguru ntaho ufite ukura wabigenza ute? imana izabikubaza too. uzajye ubima kuko ntamutima ufite ariko ureke abandi bakorere imana.
Kanda hano umusubize

Natal - 29/10/2016 saa 20:29

Ni akumiro noneho!! Ubwanjye mfite ubumuga, sinsabiriza kuko nditunze ariko mfasha bariya bantu cyane. Niko Ndayisa, hari unkora mu mufuka ku ngufu? Hari uwo natakiye ko bankenesheje? Bwana muyobozi wirengwa nabi. Ubonye umugabo ukuze wacitse amaguru agendesha amaboko akambakamba wamubwira ngo va aha ku muhanda ugende utungwe n'iki? Ziriya mpumyi mbona zitanameserwa imyambaro ubwo bufasha mwazihaye butuzuye ijana ryo kugura isabune ni bufasha ki? Ukwiriye kweguzwa nta mugobozi ukurimo. Na leta zirafashwa bwana, reka kwigira umuntu ukaze.
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 21:00

Yewe birakaze pe
Kanda hano umusubize

Pastor Mutabazi - 29/10/2016 saa 10:10

ubutumwa bwogutukana ntimukanushire kurubuga ndabinginze u wanditse ubwakabiri nubwagatatu baranengwa cyane ntibakongere
Kanda hano umusubize

Pastor Mutabazi - 29/10/2016 saa 10:07

Ariko mukwandika muje mushiramo nokwiyubaha ntabwo aribyiza gutaka Umuyobozi kuri sms ngo wanditse banza wiyubahe hanyuma wubahe nabagukuriye.Nova wabaye icyo igitekerezo cyatanzwe rekagutukana.Kubwanjye ndumva umuntu utuksna gomba gukurikiranwa agahanwa,ntimugahishire ikindi.Ndababaye gushima iyimessage itimo ibitutsi .Nacho igitekerezo cyatanzwe sikibi baraho dufasha ugasanga yasinze ntacyo yamumariye rwose udafite amahoro nyiyakora nafashwe abafite ubundi bumuga bashirwe mumashyirahamwe.kugereranya abasabirizanabayobozi igihugu nugutandukira nokutamenya icyo wandika
Kanda hano umusubize

Xavy - 29/10/2016 saa 05:56

Ariko uyu mugabo watangaje ibi bintu agira esprit critique koko? Ntamuntu udasaba n'umwe. Akongeraho n'ubuswa ngo abanyamadini bakwirakwiza inyigisho zo gutanga. Hhhhh. Ahubwo icyo atazi nawe arabipromotinze
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 28/10/2016 saa 21:03

Uyu muyobozi yari akwiye gusaba imbabazi kuko aya si amagambo akwiriye kuva mu kanwa k'umuyobozi wo kuri uru rwego noneho anayabwira abantu bafite ubumuga kandi kandi yitwa ko anabereye umuyobozi! N'iyo ashaka gutanga igitekerezo kiganisha hariya yari kureba ubundi buryo buri ethically sound(buboneye cyangwa bubereye)
Kanda hano umusubize

Francois Ndayishimye - 28/10/2016 saa 15:14

Imana Iravuga Iti Mukunda , Udakunda Ntazi Imana Kuko Imana Ari Urukundo. Gusabiriza Bizahoraho Tukiri Kurisi Kuko Abantu Yewe N'ibihugu Ntibireshya Mumitungo .Namwe Murabizi Muge Mureba Inkunga Amahanga Agenera Urwanda , Nonese Tuzireke ? Nonese Ko Dusaba Tukaga Abasaba.
Kanda hano umusubize

Nigitangaza - 28/10/2016 saa 09:50

Niko wamunyamabangawe umaze kurengwa utaragira nicyo ushyira munda we....niba aruko bimeze noneho nimuhane Paul Kagame nigihugu ke cyose kubera isabiriza rye hirya nohino noneho muhane namahanga yose amuha ...mubanze muhere kumwaki V Mohamed wo muri Marco mumuhane...noneho ubone kuza kuruka kubanyarwanda bibabariye imbere ninyuma....ubwo iyo firiti waraje murayo majigo niyo ikuvugisha gutyo wagishwi we....Thanx lot my Rwandans pipo....
Kanda hano umusubize

ukwishatse - 10/11/2016 saa 15:25

people have lost respect please ugatinyuka ugatuka intumwa nkuru ya leta? soma uyu mugani"celui qui voit le plus loin c'est celui qui east Monte le plus haut".
Kanda hano umusubize

Nigitangaza - 28/10/2016 saa 09:48

Niko wamunyamabangawe umaze kurengwa utaragira nicyo ushyira munda we....niba aruko bimeze noneho nimuhane Paul Kagame nigihugu ke cyose kubera isabiriza rye hirya nohino noneho muhane namahanga yose amuha ...mubanze muhere kumwaki V Mohamed wo muri Marco mumuhane...noneho ubone kuza kuruka kubanyarwanda bibabariye imbere ninyuma....ubwo iyo firiti waraje murayo majigo niyo ikuvugisha gutyo wagishwi we....Thanx malot my Rwandans pipo....
Kanda hano umusubize

Nigitangaza - 28/10/2016 saa 09:46

Niko wamunyamabangawe umaze kurengwa utaragira nicyo ushyira munda we....niba aruko bimeze noneho nimuhane Paul Kagame nigihugu ke cyose kubera isabiriza rye hirya nohino noneho muhane namahanga yose amuha ...mubanze muhere kumwaki V Mohamed wo muri Marco mumuhane...noneho ubone kuza kuruka kubanyarwanda bibabariye imbere ninyuma....ubwo iyo firiti waraje murayo majigo niyo ikuvugisha gutyo wagishwi we....Thanx malot my Rwandans pipo....
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 07:28

jyendumva arukubahohotera mubareke ntawe biba mureke dukorere,umugisha.
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 07:25

JYDNDUMVA NTACYO BITWAYE,GUSABIRIZA BIRUTA KWIBA MUBAREKE.
Kanda hano umusubize

- 27/10/2016 saa 22:04

ariko mushobora kuba murwaye mumitwe nikihe gihugu kitagira umukene ntawusabiriza abishaka ahubwo Uwiteka aha uwoyishakiye ndetse nazaburayi babayo ntabareshya. muzumirwa
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/10/2016 saa 20:36

Ni uko burya uwarariye aseka uwaraye ubusa naho ubundi ku isi nzima ntaho utasanga abasaba! Ariko noneho ni akumiro guhana umuntu ngo yafashije umukene!
Kanda hano umusubize

Emmanuel Nzasabimana - 27/10/2016 saa 20:31

Yewe Ndabona Bikomeye Peee,nonese Bantu B'Imana Ko Yesu Ubwe Yivugiye Ati" Umuntu Nagusaba Ufite Muhe,akomeza Vuga Ngo Ntihakagire Ubakenana Muri Mwe "ndumva Ngewe Ahubwo Twareba Neza Koko Abasaba Bose Ko Babikorana Nkana Tukareba N'impamvu Ituma Asaba Twamara Kubibona Tukabashakira Icyo Twakorera Abo Bantu Mu Buryo Bwo Kuba Bakwibeshaho .Tukabarebera Aho Baba Bari Bizwi Kuburyo Badateza Akavuyo Koko ,urugero Nkange Ngera Hamwe Ngahura N'umuntu Akansaba Nkamuha Nagera Hirya Nkahura Nundi Nkamuha Nagera Ahandi Bikaba Uko Rero Hari Aho Ngera Nayamaze Nkumva Umutima Urankomanze Rimwe Narimwe Nkabicumuriramo Murakoze Rero Mureke Dukore Izo Ngamba.
Kanda hano umusubize

kwizera - 27/10/2016 saa 20:16

BAZABONISHYANO ABAFATIBYIZA BAKABYITA BIBI HANYUMA IBIBI BAKABYITA BYIZA. YESAYE 5:20
Kanda hano umusubize

ukwishatse - 10/11/2016 saa 15:28

ariko nkawe uzana ivangile muri politiki utekereza iki? ibyo byombi ntacyo bipfana niba uri pastor jya kubara amaturo
Kanda hano umusubize

byicaza J claude - 27/10/2016 saa 20:10

Ariko nyakubahwa mwigisha abantu Kaimana? Uzi inzara? Nigihe ca yesu barasaba njye mfite umuntu wese wansaba namuha ntategeko Rihanna uwagize neza. Naho ngo inkunga uremeza ko abamugaye bose ubaha inkunga? Ntabwo mubeshe? Muzibaha ryari mugihugu hose nje ntabwo mbyemera rwose bamwe ariko si bose
Kanda hano umusubize

- 27/10/2016 saa 18:34

Uyu arahaze niyo mpamvu atabonako hafi ababaye na new York barahari basaba
Kanda hano umusubize

Suzana - 27/10/2016 saa 18:26

Ejo hashize nari ngiye ku kazi mu mujyi wa Montreal-Canada, umuturage waho w'umuzungu akomanga ku modoka ansaba amafaranga, hanyuma ndayamuha mbona arishimye cyane. Ibi byanyeretse ko abakene bari hose kuri iy'Isi, kandi ntibiteze gushira vuba kubea injustice nyinshi ( za politiki n'iz'ubukungu). DUFASHE abantu bababaye, Imana izabidushimira iduhe imigisha.
Kanda hano umusubize

Narumiwe - 27/10/2016 saa 16:47

Power isn’t control at all — power is strength, and giving that strength to others. A leader isn’t someone who forces others to make him stronger; a leader is someone willing to give his strength to others that they may have the strength to stand on their own. As a leader, to handle yourself, use your head; to handle others, use your heart.
Kanda hano umusubize

Bugingo - 27/10/2016 saa 16:28

Niba ari ibyo u Rwanda narwo ruhagarike gusaba inkunga mu bihugu by,amahanga!
Kanda hano umusubize

SAKINDI Isaac - 27/10/2016 saa 16:09

Imana yacu nitabare.Ariko umenya u Rwanda rwarabaye PARADIZO kuli bamwe!!! Mu gihe ubukene bwamaze abantu,bigeze naho bene aba batesi bavuga ngo ntihakagire uwamugaye usabiriza??Mbege mbega.Jye nagenze mu bihugu byinshi,aho nageze hose no mu bihugu bikize cyane,nahasanze abantu basabiriza.Ibi ni umurengwe kabisa.YESU akiri ku isi,yafashaga cyane abakene.None uyu wiyita umukristu,ngo azajya abahana!!!Baca umugani ngo "umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa".Soma Matayo 7:12.Haravuga ngo icyo utifuza ko bagukorera,ntukagikorere mugenzi wawe.Twebwe dukunda abakene,tuzabafasha.Tuzabikora wowe n'abandi bameze nkawe batagira impuwe mureba,hanyuma muzaze muduhane nkuko wavuze.BIBLE idusaba gufasha abakene my friend.Impamvu iyi si igira ibibazo,nukubera abantu nkaba batagira impuhwe.Ni nayo mpamvu uzasanga abayobozi benshi bakubita abaturage babagana.We must be "EMPATHETIC".Nukuvuga kwishyira mu mwanya w'abantu bababaye.Niko kuba umukristu.
Kanda hano umusubize

Selemani siradji - 27/10/2016 saa 15:03

Yego nimubaha ibyo babonaga Mumuhanda nta kabuza baraza Gutuza.
Kanda hano umusubize

Ntibazirikana - 27/10/2016 saa 14:28

Erega nta wigira kuri byose. None se umubyeyi wise umwana we Ndayisaba ntiyari azi icyo avuga? Ubukene si icyaha kandi gufasha ni umugenzo mwiza pe. Aho ubumuntu buri gushira ni ho buri wese aba Nyamwigendaho. Harya Leta yo sinjya numva yiyambaza abagiraneza da? Iyo bavuze ko inkunga zihagaze ko mbona imitima idiha? Ni ba wanze guha mugenzi wawe ugusabye, rorera rwose, ariko kubuza abandi kubikora....mbuze uko nabyita. Bucya bwitwa ejo, twitonde.
Kanda hano umusubize

bobo - 27/10/2016 saa 14:03

Ndagaswi ko nunva abayobozi badufatiyingamba mwa sindabona aho umunyarwanda yifatirumwanzuro byose biviyo ubundi ihene zigakurikira uwampayinka cyakora icyo nkundira kagame nkaba iyo bamaze kubitobanga ahita abirukana ntampuwe amazimyaka ashakishabayobozi bashoboye byaranze birirwa basimburwa nkikipe ya volleyball harahagazwe
Kanda hano umusubize

- - 27/10/2016 saa 13:41

Arikooooooo?????????? Ahaaaaaaaaaa!!!! Ntawe usaba yishimye. Wenda ubwo basaba bashonje bazahanga umurimo kuko ngo umurimo uhangwa n'abashonje!!!!!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 27/10/2016 saa 13:09

MUJYE MUVUGA MWABANJE GUTEKEREZA !!!! URWANDA RUBESHEJWEHO NIBIVA MURWANDA GUSA ????? KUKO ARIBYABATEGETSI BYITWA NGO BADUHAYE INKUNA CG IMFASHANYO ARIKO MUBA MWAYISABIRIJE ! HUJUJUBYE ABAKENE. ARIKO IMANA IKUNDA ABAKENE KURUSHA ABAKIRE IZABARINDA
Kanda hano umusubize

ndayisaba - 27/10/2016 saa 12:05

ariko ubanza u Rwanda rutagiye kuba paradizo gusa , rugiye kuba ijuru , hataba umukene , umuzunguzayi , usabiriza , ntampuhwe... nzabandora
Kanda hano umusubize

BUHARI - 27/10/2016 saa 13:54

NAGENIKOMBIBONA AHUBWORUGIYE GUHINDIKAIJURU!!!
Kanda hano umusubize

Komezuragirabawe Cyprien - 27/10/2016 saa 20:38

Banyarwanda Muze Twubake Dushigiye Kubacye Tubafashe Kujijuka Kubamwe Batinya Gukora?
Kanda hano umusubize

emmy - 27/10/2016 saa 11:14

mwijuru niho abantu batazongera gusabiriza naho kuriyisi ntabwo byacika burundu kuberako na YEZU yavuze ngo abakene muzabahorana
Kanda hano umusubize

Eddy - 30/10/2016 saa 03:37

NJYE MBONA IKIBAZO ATARI UGUSABIRIZA, IKIBAZO NI UKO BAMWE BABIGIZE UMWUGA NKA BARIYA BADAMU BAKODESHA.ABANA.BAKIRIRWA BABASABIRISHA, UGASANGA BAMWE BARABIGIZE UMWUGA, BAKABIGIRA "UBURENGANZIRA", BIKABA BYATERA UMUTEKANO MUKE. NAHO GUFASHA UBABAYE, NTABWO ARI ICYAHA RWOSE UMUGIRANEZA YAHANIRWA K'UKO BYAVUZW E KENSHI. DUSHAKE UMUTI...
Kanda hano umusubize

Five ChiLD - 30/10/2016 saa 18:57

Uwakugirangawe Nawe Wosaba Na Yesu Ubwe Yafashaga Abakene Nabamugaye Siwowe Wabihindura Wowe Ntuzobahe Twe Tuzobaha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X