Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uwaje gushinja Mbarushimana Mbarushimana Emmanuel mu rukiko yahindutse ubushyinjacyaha

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Nzeri 2016, ubwo mu rukiko Rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda, hagaragaraga umutangabuhamya witwa Musabyimana Tharicisse w’imyaka 43 y’amavuko, wari uje gushinja Mbarushimana Emmanuel ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside birimo kuyobora ibitero no kwica impunzi z’Abatutsi ku gasozi ka Kabuye mu Karere ka Gisagara, uyu Musabyimana Tharicisse wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, yahindutse ubushinjacyaha avuga ko atari we wiyandikiye inyandiko mvugo ahubwo ko yayisomewe n’umushinjacyaha nawe agakora icyo gusinyaho gusa.

Umucamanza yabanje kumubaza umwirondoro we, anamubaza igihano yakatiwe n’inkiko, avuga ko yakatiwe igifungo cya burundu ahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Agendeye ku biteganywa n’amategeko, umucamanza yavuze ko ibyo iyi mfungwa ivugira mu rukiko bifatwa nk’amakuru, urukiko rukazayifashisha ku nyungu z’ubutabera kuko igihano yakatiwe kitamwemerera kuba yafatwa nk’umutangabuhamya mu rukiko.

Musabyimana Tharicisse mu mwambaro w’abafungwa imbere y’Urukiko, yaranzwe no guhindura amakuru yari yaravuze mu nyandiko mvugo, mbere yavugaga ko yabonye rimwe Mbarushimana ari kumwe n’undi mugabo ufite imbunda, bari kuri moto muri Kamena 2016. Icyo gihe akavuga ko ari bwo yari agarutse i Kabuye.

Ariko, nyuma yo guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha bwashingiraga ku nyandiko mvugo y’uyu mugororwa, yakozwe n’umushinjacyaha mu mwaka wa 2008 yaje kuvuga ko na Jenoside igitangira muri Mata 1994 yabonye Mbarushimana ayoboye inama ifite umugambi wo kugaba igitero i Kabuye.

Yvuze ko amakuru menshi y’abagiye bagaba ibitero yayumvise mu ikusanyamakuru kuko we yafunzwe 2006, ariko urukiko rugakomeza kumusaba kuvuga ibyo we yiboneye.

Ubushinjacyaha bukomeje kubaza byinshi Musabyimana, yahise asubiza ko nu bwo azi gusoma yasinye ku nyandiko mvugo asomewe ibyanditswe n’umushinjacyaha, ngo we ntiyigeze ayiyandikira ubwe.

Mbarushimana Emmanuel we mu rukiko akomeje kugaragaza ko akomerewe no kuba nta bwunganizi afite, kuko Abavoka, Me Jean Claude Bizimana na Me Twagirayezu Christophe, baba bamwicaye iruhande atabemera ko bamwunganira, kabone n’ubwo bafata ijambo mu rukiko, ngo kuko yabagenewe nk’utishoboye ariko akavuga ko yakagombye kuba yaremerewe kugira abavoka yihitiyemo, aho guhitirwamo abo adashaka.

JPEG - 42.7 kb
Mbarushimana Emmanuel

Urubanza ruzakomeza kuwa 29 Nzeri 2016, urukiko rukomeza kumvwa abatangabuhamya.

Mbarushimana Emamanuel woherejwe kuburanira mu Rwanda n’Ubutabera bwa Denmark muri 2014, yahoze ari umuyobozi ushinzwe amashuri abanza mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

haruna - 25/09/2016 saa 12:43

Niyipfire.ntakundi.kuko.ingoma.ari.iyabo
Kanda hano umusubize

M Elie - 24/09/2016 saa 21:05

Ntiyatsinda mbese azaburanishiki?
Kanda hano umusubize

M Elie - 24/09/2016 saa 21:00

Ntibishobokako yatsinda pe!! ikidashoboka nicyo
Kanda hano umusubize

dudu - 22/09/2016 saa 15:49

urukiko rusanze abikwiriye ntakibazo
Kanda hano umusubize

- 24/09/2016 saa 21:51

Uwomugabonakurikiranywe.nisaady.inyaza
Kanda hano umusubize

kamanzi erick - 21/09/2016 saa 20:02

uwose yarekurwa ate?
Kanda hano umusubize

- 25/09/2016 saa 12:39

Kuva.ari.murwanda.niyipfire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X