Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Yafatanywe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’amadorali ya Amerika asaga 435 y’amahimbano

Mu mprera z’icy’umweru gishjize uri gare ya Nyabugogo ho mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, umugabo uri mu kigero kimyaka 36 yafashwe ubwo yashakaga gutega imodoka, afite abafaranga asaga ibihumbi 400 y’amanyarwanda ndetse n’amadorari asaga 435, yose akaba yari amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu mugabo yateje akavuyo aho bategera imodoka i Nyabugogo ashwana n’abandi bagenzi ku buryo byatumye Polisi y’u Rwanda ihakorera iza kureba icyabaye no gukemura ikibazo.

Uyu mugabo ngo yabonye abapolisi bahageze atangira kwigira inyuma ashaka uko yahunga ariko abapolisi babonye imyitwarire ye ikemangwa ni bwo bamusatse maze bamusangana amafaranga y’amiganano y’inoti z’amafaranga ibihumbi 5 zose hamwe 80 n’amadorali 435 y’Amerika na yo y’amahimbano.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ndetse n’abayakwirakwizaga bose.kuko bishoboka ko hari n’abandi baba bafatanyije muri uwo mugambi wo gukwirakwiza ayo mafaranga y’amiganano.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko ko uko yaba angana kose agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.n’iterambere muri rusange.

Yasabye kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kujya bitondera amafaranga bahabwa mu gihe babonye hari ikibazo bakiyambaza sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa bagahamagara nimero y’112 kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bihanwa n’ingingo ya 601 na 604 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itanu y’igifungo

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

boniface - 18/10/2016 saa 08:34

Uyu mugabo ahanywe kuko abantu bigana amafaranga baba batuma ubukungu bw'igihugu cyacu busubira inyuma, natwe abacuruzi tujye dushishoza ku mafaranga duhabwa n'abakiriya batugana,kandi habeho no gukorana n'inzego z'umutekano dutangira amakuru ku igihe muguhashya aba bantu bigana ibyangombwa ndetse n'amafaranga kuko badindiza iterambere ry'igihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X