Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

2Baba (2Face) yumva abayobozi b’ibihugu bya Afrika bakwiye kugira intumbero z’ejo hazaza heza

Umuhanzi 2Baba (2Face) ngo aramutse agize amahirwe yo kwicarana n’abakuru b’ibihugu byo muri Afrika bigaragaramo ibibazo birimo n’ubukene yabagira inama yo kwita ku kugira intumbero y’ejo hazaza heza aho kwita ku bintu bya vuba bitaramba.

Uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nzeri 2016, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru baganira ku bijyanye nuko igitaramo afite kuri uyu mugoroba mu mujyi wa Kigali giteye.

2Baba yavuze ko nubwo ajya agira amahirwe yo kubonana n’abakuru b’ibihugu bya Afrika, atajya abona umwanya wo kuba yaganira nabo ariko ngo aramutse abonye umwanya yabagira inama yo kwita ku bikorwa biramba byatuma abaturage bayobora bava mu bukene ngo kuko akenshi usanga abayobozi b’ibihugu bamwe bita ku nyungu za vuba.

Yagize ati: "Mpura n’abaperezida ngiye kubaririmbira gusa, sinjya ngira amahirwe yo kuganira nabo. Ariko inama nabagira turamutse tubonye umwanya wo kuganira, nabasaba kwita ku bikorwa by’iterambere biramba birimo kwigisha urubyiruko, kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri n’ibindi bikorwa by’iterambere, bituma ejo hazaza haba heza. Naho abaperezida benshi birebera ku nyungu za vuba."

Uuyu muhanzi uheruka mu gihugu cy’u Rwanda mu myaka icumi ishize yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza ndetse kiri gutera imbere bishimishije, aho yanavuze ko ubuyobozi by’iki gihugu bufite intumbero y’iterambere rirambe, ngo ni igihugu gishimishije bitandukanye n’amateka yo hambere mabi kivugwaho.

Uyu muhanzi ufite igitaramo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu muri Kigali Selena Hotel, yavuze ko ataje mu Rwanda gukora ibitaramo gusa ahubwo ko aje mu bikorwa byo guteza imbere muzika nyafrika, aho yanavuze ko azava mu Rwanda akoranye n’abahanzi nyarwanda indirimbo.

Gusa yavuze ko nta muhanzi nyarwanda n’umwe azi.

Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi azataramira abanyarwanda ari kumwe n’abahanzi nyarwanda barimo Tom Close na Urban Boys gusa aba batangaje ko batazigera bitabira iki gitaramo kuko abagiteguye hari ibyo batujuje.

Naho ku ruhande rw’abateguye iki gitaramo Umuyobozi wa Entertainment Promoters, Murerwa Belinda, yavuze ko aba bahanzi ari bo bari bamusabye kuba babonana na 2Baba nawe kuko akunda muzika nyarwanda akabemerera ndetse akabashyira ku rutonde rw’abahanzi bazataramana na we, ariko ngo baje kubihindura ndetse ngo n’iyo biza kuba ikibazo cy’amafaranga ngo ntibyari kugorana kuko ngo ntibaje ngo baririmbe nyuma ngo ayabime.

JPEG - 208.4 kb
Murerwa Belinda, Umuyobozi wa Entertainment Promoters

Gusa yavuze ko nubwo aba banze hari abandi bahanzi bari buze kuba bagaragara ku rubyiniro basimbuye Urban Boys na Tom Close, gusa yabagize ibanga ngo kuko yizeye neza ko abaza kwitabira iki gitaramo bari buze gutungurwa cyane.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X