Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Patrick Nyamitali arabogoza ko abafana be bacitse rucyendero

Patrick Nyamitari nyuma yo kuva mu ndirimbo zihimbaza Imana akerekeza mu zo bakunze kwita iz’isi, kugeza ubu ngo abafana be baragabanyutse ku buryo bugaragara.

Uyu musore aganira n’itangazamakuru, yiyemerera ubwe ko abafana be bagabanyutse ugereranyije n’ibihe yari arimo akiririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Ibi bitandukanye n’ibyo yigeze gutangaza ko kuva muri Gospel bitamugabanyirije abakunzi b’ibihangano bye, ahubwo byamwongereye gukanguka ndetse no gushaka gukoresha impano ye mu buryo bwo gukora umuziki nk’umunyamwuga aho kuririmba gusa ngo agire abafana benshi ntacyo yinjiza.

Gusa ku rundi ruhande n’ubwo abafana batakimwiyumvamo nka mbere, ngo guhindura umuziki we hari byinshi byamwigishije atari azi ku buhanzi bwe.

Bimwe muri ibyo n’uko ubutumwa butambuka mu ndirimbo zaba izitararirimbiwe Imana bugera kure kandi bukagira icyo buhinduraho ku myumvire ya benshi.

Nyamitali yemeza ko indirimbo ze zitaramenyekana,ariko akaba yifuza ko inzozi ze yazazigeraho kandi arabizi ko azazikabya uko byagenda kose.

Mu gihe uyu muhanzi yahinduraga ava mu ndirimbo zihimbaza Imana ngo byabanje kumugora, ariko bamwe mu bakozi b’Imana bakamusubizamo intege, bituma ashishikara.

Patrick Nyamitali yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye,ariko iyo yamamayeho binagoranye ko yava mu mitwe y’abantu ni “Ni we Mensiya”.

Akimara kwerekeza mu ndirimbo zisanzwe abantu benshi batangiye kwibaza niba koko ari byo, ariko bakimara kumva zimwe mu ndirimbo yahise asohora zirimo Nyirakidederi,Kalema,…bahise bareka gushidikanya.

Si ibyo gusa kuko nyuma yaje no kugaragara mu irushanwa TPF6 ritegurwa n’ikinyobwa gisembuye, gusa ntiyagira amahirwe yo kuryegukana, ibi byatumye abakunzi be bava murugabangabo noneho bemera ko uyu muhanzi yerekeje nyirizina mu ndirimbo zisanzwe.Bikaba bishobora kuba intandaro yo kugabanyuka kw’abafana be

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Natus - 2/12/2016 saa 19:20

Banza wifotozanye selfie nizo nkumi nziza,uzaba usubira muri Gospel mwana ! Gusa nakubwira ko kuri aya mafoto wamazeho umusatsi usa nabi rwose.Si ukuguca intege gsa hari igihe umuntu akora ibintu ugasanga ntibimubereye nagato.Nawe nuko,nta njyana rwose reka nawe ubyivugire ntamufana wakujya inyuma..
Kanda hano umusubize

- 2/12/2016 saa 19:18

Banza wifotozanye selfie nizo nkumi nziza,uzaba usubira muri Gospel mwana ! Gusa nakubwira ko kuri aya mafoto wamazeho umusatsi usa nabi rwose.Si ukuguca intege gsa hari igihe umuntu akora ibintu ugasanga ntibimubereye nagato.Nawe nuko,nta njyana rwose reka nawe ubyivugire ntamufana wakujya inyuma..
Kanda hano umusubize

bea - 2/12/2016 saa 14:40

twaraguhombye music gospo
Kanda hano umusubize

gilbert - 1/12/2016 saa 15:00

wowe warasebye byararangiye.
Kanda hano umusubize

jerome - 1/12/2016 saa 14:16

ndatangaye kuba ubwawe wiyumvamo intege nke cg kugira ibyo utakaza. burya uba wabuze icyerekezo nyamitari ndakumenyesha ko abafana bawe wahari umunsi kuwundi bakwiyongera igihe ugaragaeye nk'umunyembaraga arko nugaragara nk'umunyantege nke uzabatakaza kora kdi urashoboye wisubira inyuma erega kugira umufana umwe wumva ibyo ukora aruta 1000 batazi ibyo urimo arko sibyo nkwifurije kora ugire igihumbi 1000 bumva neza ibyo ukora umwe umwe utumva icyo ukora turahari.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X