Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

3Hills biteguye gutaramira abafana babo muri Vimba Concert

Mu gihe habura amasaha make ngo abagana muri H-Zone gikondo bataramirwe n’abasore bagize itsinda 3Hills, imyiteguro irarimbanyije ndetse n’amatsiko ni yose ku bakunzi ba muzika, dore ko icyo gitaramo kiri bube ari agahebuzo.

Aba basore batangiye iri tsinda 3Hills ari 3, ariko ku bw’impamvu z’akazi k’umwe muri bo ari we Jacksom Kalimba, bakaba bakomeje gukora ari babiri barataramira abafana babo ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016, aho baza kuba babacurangira ku buryo bwa Live, dore ko ari abahanga mu gucuranga ndetse no kuririmba.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki baba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

Naho ku isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine z’ijoro ni isaha yiswe Happy Hour, aho umukobwa wese ndetse n’uba yamusohokanye baza gufata icyo kunywa cy’ubuntu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gutegura iki gitaramo, ngo kiraba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo ababa bacyitabiriye barabona imiririmbire idasanzwe b’abahanzi baza kuba baje kubataramira.

Dore ko iki gitaramo kiza kuba cyiganjemo udushya twinshi no gutungurana kwa bamwe mu byamamare biri bube byitabiriye iki gitaramo.

Biteganyijwe ko umuntu witabira iki gitaramo yinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Tubibutse ko iki gitaramo kiba kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kugeza bukeye.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

J.Baptiste - 25/09/2016 saa 19:52

Turabishimiye Nikaribu .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X