Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abatunganya umuziki (Producer) bo mu Rwanda ngo bahorana inshurango(instrumental) imwe

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuhanzi Mike Kayihura, aho yavuze ko abatunganya umuziki bo mu Rwanda bataragera ku rwego rushimishije ndetse anavuga ko ngo ntabwo bicarana n’umuhanzi ngo bumvikane kandi umuziki ari uko umuhanzi yicarana n’utunganya umuziki (producer) bagahera kuri zeru bagahanga umuziki udahuye n’uw’abandi.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko iyo yitegereje asanga idirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda ziba zihuje inshurango (Instrumental) kandi bitari bikwiye.

Mike Kayihura kuri ubu uri gutunganyiriza Album y’indirimbo ze mu gihugu cy’Ubwongereza avuga ko we adashaka gukora indirimbo zirenze imwe go usange irimo instrumental imwe.

Yavuze ko mu Rwanda abatunganya umuziki (Producer) usanga bakoresha inshurango (Instrumental) zihoraho zidahinduka aho usanga nk’indirimbo zirenze 3 zihuje, ukibaza niba batajya bicarana n’abahanzi ngo batangire bushya bahimbe umuziki w’umwimerere.

Yagize ati: "Erega umuhanzi nawe agomba kujya muri Studio azi icyo ashaka, ntabwo ari ukujyayo ukavuga ngo ndashaka iki ndashaka iki. Kuri jyewe numva umuziki ari ukwicarana n’umu producer mugapanga ikintu uhereye kuri zero. Mu Rwanda ntabwo ndicara ngo mbone abantu twakumvikana ngo dukore Album, ariko ubungubu ndigukorera Album mu Bwongereza."

Mike Kayihura yakomeje avuga ko mu ba producer bo mu Rwanda harimo nibura nka 3 gusa bagerageza kuba bakora neza.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe hashize iminsi hari abavuga ko iyo witegereje indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda ndetse bitwa ko bakomeye, usanga inshurango zazo ndetse n’injyana ziba zifite aho zihuriye n’izindi zaba izo mu bihugu bindi cyangwa ugasanga zisa n’iz’abandi bakorera mu Rwanda, ibintu byakunze kwitwa gushishura.

Aha benshi bakaba bibaza niba byaba koko biterwa n’abatunganya umuziki (Producers) bo mu Rwanda nk’uko Mike Kayihura abivuga, cyangwa biterwa n’abahanzi ubwaba batajya bicara ngo basabe Producers gukora umuziki bashaka?

MIKE KAYIHURA FT BENNY BLACK LET UR WORRIES GO (BROTHER)

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kkk - 23/08/2016 saa 11:52

uragerageza ariko muzumve indi rinbo ya akon yitwa pot of african niyo neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X