Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abahanzi nyarwanda ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma bamwe barahisemo gusezera muri Salax Awards

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bemeza ko abasezera mu marushanwa ya Salax Awards babitewe n’imikorere mibi y’abayategura no kuba nta nyungu bayabonamo, kuri ubu bagenzi babo ntibemeranywa nabo kuri iyo mpamvu kuko bavuga ko bamwe mu basezera ari uko baba batinya kuzaseba batashye amara masa kuko baba bazi ko hari ababarushije gukora neza.

Nubwo abahanzi bagiye bashyirwa ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards bagasezera ariko bakaniirinda kuvuga icyo banenga Ikigo Ikirezi Group itegura Salax Awards, iyo uvuganye n’abakurikiranira hafi muzika mu Rwanda bavuga ko abategura aya marushanwa badakorera mu mucyo, ndetse bikanavugwa na bamwe mu bahanzi bagiye banaterana amagambo na bamwe mu bagize iki kigo.

Aha twavuga nk’uwumvikanye cyane ashyira mu majwi Ikirtezi Group ko bafite imikorere itari myiza ari we Uncle Austin wavugaga ko Salax Awards yari nziza ariko iza kubamo imikorere idahwitse.

Gusa ku rundi ruhande hari bamwe mu bahanzi bagenzi be batabona impamvu zituma abahanzi basezera kimwe na Uncle Austin barimo Nahimana Ibrahim bakunze kwita Maguru. We nubwo muri iyi minsi atari mu Rwanda avuga ko abasezera usanga ari ugutinya ko batazabona ibyo bihembo bityo bigatuma amazina yabo yatakaza agaciro.

Uku kutavuga rumwe kw’abahanzi ku gituma bamwe bashyirwa ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards bagahitamo gusezera kuje mu gihe gutora abahanzi mu byiciro bitandukanye bikomeje ndetse n’abasezeye bararangije gusimbuzwa.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X