Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abakunzi b’umuziki bamaze kugera muri H-Zone mu gitaramo Clever J agiye kuhakorera kuri uyu mugoroba

Kuri uyu mugoroba Umuhanzi w’icyamamare uturuka mu gihugu cya Uganda Clever J, arataramira abakunzi ba muzika muri H-Zone kuri Don d’Anne zo kwa Mironko. Aka kanya rero abakunzi ba muzika bamaze kugera kuri H-Zone nkuko ubuyobozi bwa MIG Ltd bwategeguye iki gitaramo bubitangaza.

Clever J yari amaze iminsi akorera mu Rwanda ibitaramo bitandukanye aho yagiye ataramira abakunzi b’umuziki muri iki cyumweru, uyu munsi rero aranezeza abari butaramire muri H-Zone.

JPEG - 29.4 kb
Umuhanzi Clever J arataramira H-Zone

Clever J yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze Fanya Kazi, Ensi Yaleeta, I Love You Mama n’izindi zitandukanye kandi zigikunzwe na n’ubu.

Iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko gitangira I saa moya kugeza bukeye. ubuyobozi bwa M I G Ltd bukaba butumiye buri wese kuza gutaramana n’uyu muhanzi dore ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota gusa.

Umuhanzi Clever J mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com yadutangarije ko yiteguye gukora ibitangaza. yasabye abanyarwanda kuza kuba hafi akabagezaho ibyiza bidasanzwe yabakuriye i Bugande.

Gusa birasaba buri wese kugenda hakiri kare kugira ngo ataza kubura aho yicara kuko haraba hakubise huzuye.

J.Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X