Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abakunzi b’umuziki baza kugera muri H-Zone mu gitaramo cya Danny Vumbi barabona ibyiza byinshi

Kuri uyu mugoroba Umuhanzi w’icyamamare muri muzika Nyarwanda Danny Vumbi, ndetse kuri ubu uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, arataramira abakunzi ba muzika muri H-Zone kuri Don d’Anne zo kwa Mironko, aho uyu muhanzi yamaze gutangaza ko umuntu wese uri buze kuhagera ari bubone udushya twinshi yateguriye abafana be.

Iki gitaramo ni kimwe mu bihuza abafana n’abahanzi bakunda biba mu mpera za buri cyumweru mu kabyiniro gakunzwe i Gikondo kitwa H-Zone.

Uyu muhanzi kuri ubu aravuga ko yiteguye bihagije gushimisha abafana be dore ko ngo ntacyo atakora bakimusabye ngo abakorere, ngo kuko umuziki akora aba akorera abafana be ngo bishime.

Iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016, biteganyijwe ko gitangira I saa moya kugeza bukeye.

ubuyobozi bwa M I G Ltd bukaba butumiye buri wese kuza gutaramana n’uyu muhanzi dore ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota gusa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gaga - 24/07/2016 saa 20:04

Ikibazo H-ZONE bavuga ngo kwinjira ni free kandi iyo uhageze barishyuza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X