Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abanyabugeni bo mu Rwanda gukora ishusho ya Ruganzu Ndoli na Nyirarumaga Nyiraruganzu

Ubwo hasozwaga itorero rigenewe abahanzi n’abanyabugeni ryasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2016, abahanzi b’abanyabugeni batangaje ko biyemeje gukora ibishushanyo bikomeye bya Ruganzu Ndoli ndetse na Nyirarumaga Nyiraruganzu, ibi bakaba babihigiye imbere ya Minisitiri w’umuco na Siporo.

Mu mihigo yasomwe na Ismail ukuriye urugaga rw’abahanzi yatangaje ko abanyabugeni biyemeje gukorera hamwe mu matsinda ishusho ya Ruganzu Ndoli na Nyirarumaga Nyiraruganzu.

JPEG - 164.2 kb
Ismail ukuriye urugaga rw’abahanzi avuga ko bagiye gukora ishusho ya Ruganzu

Ati “Twebwe abanyabugeni, twiyemeje gukorera hamwe mu matsinda tugakora ishusho ya Ruganzu Ndoli na Nyirarumaga Nyiraruganzu.” Nyuma yo gusoma uyu muhigo abanyabugeni batandukanye bari mu itorero ko ari umuhigo baganiriye k’abanyabugeni kandi biteguye kwesa uyu muhigo.

Ngo impamvu bahisemo Ruganzu, Ismail yavuze ko bahisemo umwami Ruganzu Ndoli ndetse na Nyirarumaga Nyiraruganzu kuko aribamwe mu bagize amateka y’igihugu cy’u Rwanda ndetse bakaba ari abantu bakoze byinshi ku mateka y’igihugu bityo mu rwego rwo gusigasira amateka hagomba kubaho uburyo bwose bwo kubika ibirango by’aya mateka rero nk’abahanzi bakaba aribo bagomba kubigiramo uruhare.

JPEG - 177.2 kb
Nyuma y’ijambo yahawe uburenganzira bwo gusoma ku ntango y’abahizi

Mu kiganiro n’abanyamakuru uhagarariye intore z’abahanzi ku rwego rw’igihugu yahamije ko nk’abahanzi b’Indatabigwi icyiciro cya kabiri ko biteguye kwesa imihigo ndetse ngo biteguye kugaragaza impinduka hagati y’ibyabaye kun tore zagiye mu itorero ku nshuro ya mbere ndetse n’aba bavuye mu kiciro cya kabiri.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X