Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abanyamideli bagiye kwerekana ubwiza bw’ibihangano bya kinyarwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki tariki ya 14 Ukwakira 2016, muri Serena Hotel harabera imurika ry’ubwiza bw’ ibihangano bya kinyarwanda bikozwe n’abanyamideli b’abanyarwanda

Igikorwa cyo kumurika ibi bihangano aba banyamideli bibumbiye mu itsinda bise Collective Rwanda, bacyise Collective Rwanda fashion week.

Iki gikorwa bari bufatanyemo na bamwe muri bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu, kirabera muri Kigali Serena Hotel.

Matthew Rugamba umwe mu bakuriye iri tsinda ryateguye iri murika, avuga ko rigamije kwerekana ubuhanga n’impano iri mu Banywarwanda.

Yagize ati” Iri murika rigamije kugaragaza ubwiza ndetse n’ubuhanga ibihangano bya Kinyarwanda bikoranye, kugirango abanyarwanda bitabire kubibyaza umusaruro”.

Rugamba avuga ko iki gikorwa bateguye kizaba ngarukamwaka, kugirango barusheho guhesha agaciro imideli ikorwa n’abanyarwanda, bahereye ku banyarwanda n’inshuti zabo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X