Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abanyarwanda basaga 7 bagaragaye ku rutonde rw’abahatanira East Africa Gospel Awards

Ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2016, hagiye gutangwa ibihembo East Africa Gospel Awards bitangwa ku bahanzi, abanyamakuru n’abandi bantu bo mu bijyanye n’iyobokamana, ku rwego rw’Afrika y’Iburasirazuba, abanyarwanda basaga 7 barimo Tonzi, Gaby, Mbonyi, Papa Emile, Ronnie & Juliet, Nicodem n’abandi bagaragaye ku rutonde rw’abazahatanira ibyo bihembo.

Irushanwa East Africa Gospel Awards ryatangijwe na Faith Emiloyo Daksha tariki 14 Mutarama 2014. Uyu mwaka wa 2016 ni bwo bwa mbere bagiye gutangira gutanga ibihembo biri mu byiciro 25. Gutora bimaze igihe bitangiye bikazarangira tariki 10 Ukuboza 2016 naho tariki 11 Ukuboza hakabaho umuhango wo gutanga ibihembo ku bazaba babitsindiye mu birori bizabera mu mujyi wa Nairobi.

Abahanzi n’abanyamakuru n’abandi bantu bari guhatanira ibi bihembo East Africa Gospel Awards, baturuka mu bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba birimo: u Rwanda, Kenya, Kenya, u Burundi na Tanzania. Amakuru Inyarwanda.com ikesha abateguye iri rushanwa ni uko abatoranijwe ari abagiye biyandikisha kuri Email yatanzwe ndetse hakaba harimo n’abagiye bandikishwa n’inshuti zabo. Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kuba gusa rikazajya riba buri mwaka.

Mu Rwanda abitabiriye iri rushanwa East Africa Gospel Awards 2016 harimo: Tonzi uri mu byiciro bibiri aho indirimbo ye Wastahili iri mu cyiciro cy’Indirimbo y’umwaka akongera akagaragara no mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka. Gaby Kamanzi ari mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka mu karere, Papa Emile nawe akaba ari mu cyiciro cya Producer mwiza w’amashusho, naho Israel Mbonyi akaba ari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba.

Harimo kandi abanyamakuru Ronnie Gwebawaya na Juliet Tumusiime bahagarariwe n’ikiganiro cyabo Power of Praise cya Royal Tv kiri mu cyiciro cy’ikiganiro cyiza cy’umwaka kuri Televiziyo. Dj Spin na we ari mu cyiciro cy’aba Dj beza mu karere.

Ikiganiro Magic Gospel Mix cya Magic Fm (RBA) kiyoborwa na Nzahoyankuye Nicodem (Peace) kiri mu cyiciro cy’ikiganiro cyiza cya Gospel kuri Radio. Muri iki cyiciro hakaba harimo na Himbaza show (City Radio).

Abandi bo mu Rwanda bagaragaye ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo harimo: KIM (East Africa Male Artist of the Year), Voice of Grace na Africa Gospel singer bari mu cyiciro cya East Africa Gospel Group/ Band of the Year, Happy Umurerwa na Moses Moshion bri mu cyiciro cy’umunyamideri mwiza, Robbin and Sheif na Haute Bosco bari mu cyiciro cya East Africa Fashion Brand of the Year.

Umwe mu bahagariye iri rushanwa The East Africa Gospel Awards 2016 ushinzwe itangazamakuru, yavuze ko ibirori byo gutanga ibihembo bizaba tariki 11 Ukuboza 2016 kuva saa Sita z’amanywa bikazabera muri Kenya. Intego nyamukuru y’ibi bihembo ngo ni ugufasha abahanzi kuvumbura impano zibarimo no kuziha ubushobozi. Gutora abanyarwanda bari mu iri rushanwa bikorerwa gusa ku rubuga rwa interineti arirwo www.eastafricaawards.com.

Urutonde rw’abahatanira east africa gospel awards bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere

1.EAST AFRICA ALBUM OF THE YEAR.
1. Angel Benard - New day (Tanzania)-U1
2. Agnetta Mushila – Sitaki kuskia mengi (Kenya)-U2
3. Pricillah Obiya- Shangwe (Kenya)-U3
4. Emmanueli – Mercy dlai. (Kenya)-U4.
5. Nisizame - Tumaini (kenya)-U5.
6. Bishop Bugembe. (Uganda)-U6

2.EAST AFRICA SONG OF THE YEAR.
1. Afadhali Yesu by Size 8. (Kenya)-U7
2. Salama by Angel Benard (Tanzania)-U8
3. Nena Nami by Elsie Abila (Kenya)-U9
4. Nikupendeze by Mercy Masika. (Kenya)-U10
5. Wastahili by Tonzi (Rwanda)-U11
6. Fanya by Willy Paul. (Kenya)-U12

3.EAST AFRICA GOSPEL VIDEO OF THE YEAR.
1. Injli by Papa Dennis (Kenya)-W1
2 . Vanity by Daddy Owen (Kenya)-W2
3. Pale Pale by Size 8.(Kenya)-W3
4. Silileka Kusinza –Jennifer Mary (Uganda)-W4
5. Mungu Umenihurumia Beatrice Mwaipaja (Tanzania)-W5
6. Mapenzi by Bahati (Kenya)-W6

4.EAST AFRICA VIDEO DIRECTOR OF THE YEAR.
1. X-antonio (Kenya)-W7
2. Gadgado (Kenya)-W8
3. Papa Emile (Rwanda)-W9
4. Tiger (Kenya)-W10
5. Mickey pro (Uganda)-W11
6. Mbagwa Hassan (Tanzania)-W12

5.EAST AFRICA AUDIO PRODUCER OF THE YEAR.
1. Teddy B (Kenya)-J1
2. Vicky Pondis. (Kenya)-J2
3. Produza Paulo (Kenya)-J3
4. Tim still alive (Kenya)-J4
5. Innocent Mujwahuki (Tanzania)-J5
6. Micky pro (Uganda)-J6

6.EAST AFRICA FEMALE ARTIST OF THE YEAR.
1.Christina Shusho (Tanzania)-J7
2.Mercy Masika (Kenya)-J8
3.Tonzi (Rwanda)-J9
4.Janet Otieno (Kenya)-J10
5.Judith Babirye (Uganda)-J11
6.Gaby Kamanzi (Rwanda )-J12

7.EAST AFRICA MALE ARTIST OF THE YEAR.
1.Kim (Rwanda) S1
2.Isreal Mbonyi (Rwanda)-S2
3.Pastor Bugembe (Uganda)-S3
4.Bonny Mwaitege (Tanzania)-S4
5.Bahati (Kenya)-S5
6. Pitson (Kenya)-S6

8.EAST AFRICA MOST PROMISING ARTIST .
1. Blessed Diffoh (Kenya)-S7
2. Shii Mbugua (Kenya)-S8
3. Ann Katz (Kenya)-S9
4. Laura Karwirwa (Kenya)-S10
5. Weezdom (Kenya)-S11
6. Mash Mwana (Kenya)-S12

9. EAST AFRICA GOSPEL DEEJAY OF THE YEAR.
1. Dj Ruff(Kenya)-D1
2. Dj Mzito (Kenya)-D2
3. Dj Crim (Uganda)-D3
4. Dj Nicks (Kenya)-D4
5. Dj Spin (Rwanda)-D5
6. Dj Euphoric Kenya)-D6

10.EAST AFRICA GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR.
1. Magic Gospel (Rwanda)-Z1
2. Himbaza Show City radio (Rwanda)-Z2
3. Gospel Sunday Milele fm (Kenya)-Z3
4. Truth Express (Kenya)-Z4
5. Shangilia Kenya)-Z5
6. Sunday Breakfast (Uganda)-Z6

11.EAST AFRICA GOSPEL T.V SHOW OF THE YEAR.
1.Cross over 101 (Kenya)-Z7
2. The Swtich (Kenya)-Z8
3.Power of Praise (Rwanda)-Z9
4.Kubamba Tv show (Kenya)-Z10
5. Password Plus (Kenya)-Z11
6.Tukuza (Kenya)-Z12

12.EAST AFRICA GOSPEL COLLABO OF THE YEAR.
1.Tenda Wema by Ringtone ft Shusho-O1
2. Story Yangu by Bahati ft Denno –O2
3.Olalo by Papa Dennis ft Rigan sarkozy-O3.
4.Thitima by Kaymoh & Stiggah-O4
5.Okokroko by 24 Elders ft Daddy Owen-O5.
6. Katonda by Bims Susario & Ruffton-O6

13.EAST AFRICA GOSPEL WORSHIP SONG OF THE YEAR
1. Boss m.o.g nainua Macho (Kenya)-N1
2. Wewe ni zaidi by Eric Smith (Kenya)-N2
3.Flozie Nakupa utukufu. (Kenya)-N3
4.Mungu Umenihurumia by Beatrice Mwaipaja. (Tanzania)-N4
5. Salama by Angel Benard (Tanzania)-N5
6. Kimbilio by Abed Ngoso (Kenya)-N6

14.EAST AFRICA GOSPEL GROUP/BAND OF THE YEAR.
1. Voice of Grace (Rwanda)-N7
2. Africa Gospel singer (Rwanda)-N8
3. Awdanage band (Kenya)-N9
4. Kelele Takatifu(Kenya)-N10
5. Afrizzo (Kenya)-N11
6. Calvary G Band (Tanzania)-N12

15.EAST AFRICA GOSPEL PRESENTER OF THE YEAR.
1. King Weasley (Uganda) Q1
2. James Mahmi (Kenya)-Q2
3. Eva Mwalili (Kenya)-Q3
4. Mwanambai Mbai (Kenya)-Q4
5. Lady Bizzo (Uganda)-Q5
6. Amani Aila (Kenya)-Q6

16.EAST AFRICA REGGAE/RAGGA/DANCEHALL GOSPEL SONG OF THE YEAR.
1. Kingdom choir by Jfam & friends-Q7
2. General by Hope Kid-Q8.
3. Crossing by Blaxta ft Redemption-Q9
4. Wash me by Blaxta Gmax-Q10.
5. Need you to reign by Angel Benard-Q11.
6. Hold on tight by Samukat-Q12

17.EAST AFRICA BEST MANAGEMENT/LABEL OF THE YEAR.
1. Nairobi records-M1.
2. Maliza umaskini-M2
3. Simba sounds.-M3
4. Tms music-M4.
5. Beats and Blessings university-M5.
6. Maxton Media-M6 .
7.Bitz house music-M7

18.EAST AFRICA DANCER GROUP OF THE YEAR
1. Altermin dancers-X1.
2. Dream dancers-X2.
3. Flamers-X3
4. Young angels-X4.
5. Exodus dancers-X5
6. Flammers-X6

19.EAST AFRICA HIP HOP GOSPEL SONG OF THE YEAR
1.Giving up by Krisaki-X7
2.Niaje Mzito Kenon-X8
3.God is alive by Kulamu-X9
4.Haina Budi by Ecko dyda-X10
5.Upendo by Cuban-X11
6. Its time by P31-X12

20. AFRICAN FOLK GOSPEL SONG OF THE YEAR
1.Khuvira vyosi by Timothy Kitui and Ole willy. (Kenya)-H1
2.Nyasachwa by joel asaka. (Kenya)-H2
3.Halleluya Haman choir (Burundi)-H3
4.Presstone Nouwe Ngwenda. (Kenya)-H4
5. Welle by Lillyanne Kawa (Kenya)-H5
6. Olugendo by Judith Babirye (Uganda)-H6
FASHION.

21.FEMALE MODELS EAST AFRICA.
Tess (Kenya)-V1
Mai Muna (South Sudan)-V2
Sophy Melody (Kenya)-V3
Kelly Kinuthia (Kenya)-V4
Happy Amurerwa (Rwanda)-V5
Victoria Martin (Tanzania)-V6

22.MALE MODELS
Protas (Kenya)-K1
Sam Mutua (Kenya)-K2
Angel Tonic (Uganda)-K3
Moses Moshion (Rwanda)-K4
Gabu Forbes (Kenya)-K5
Nelvin Chuma (Kenya)-K6

23.BEST MODEL MANAGEMENT
Agence Amuringa (Burundi)-E1
Black fox model (Kenya)-E2
Morchez Models (Kenya)-E3
Africa Hut (Kenya)-E4
Mel Afrent Fashion (Kenya)-E5
Azzuri Arts (Kenya)-E6

24.BEST MAKE UP ARTIST
Octave omolla (Kenya)-P1
Jacky Kanana (Kenya)-P2
Louise Kamima(Kenya)-P3
Ida The Make up Artist(Kenya)-P4
Njoki The make up artist(Kenya)-P5
Make up by Ruth (Kenya)-P6

25.BEST FASHION BRAND.
Bobbin and Seif (Kenya)-P7
Makeke (Tanzania)-P8
Haute Basso (Rwanda)-P9
Davy K (Burundi)-P10
Jam Down Empire (Kenya)-P11
Rembo International (Kenya)-P12

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shakira - 24/11/2016 saa 13:19

ni byiza pe! gospel yo mu rwanda iri gutera imbere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X