Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abanyarwanda n’abarundi bagiye guhurira mugitaramo cyo gususurutsa abanya Kigali

Bamwe mu bahanzi b’abarundi bari mu Rwanda bafatanyije n’abahanzi b’abanyarwanda bari gutegura igitaramo kigamije kurema agatima impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda, aho abo bahanzi bifuza kwereka abarundi bari mu buhungiro ko badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo hari igihe kizagera ibibazo bafite bigakemuka.

Kugeza ubu umuhanzi Adjobalove nk’umwe mu bari gutegura iki gitaramo aratangaza ko yagejeje ubusabe ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali kugira ngo bemererwe kuba bakora iki gitaramo, ngo kuko ntibapfa gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali kandi ari abaturage bo mu gihugu cy’Uburundi.

JPEG - 44 kb
Iyi ni ibarwa yandikiwe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse na Polisi kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gukora icyo gitaramo ndetse ikaba yageze ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali

Gusa vuga ko bari gukora uko bashoboye ngo nibaramuka bemerewe gukora icyo gitaramo bazabe biteguye ndetse n’ibisabwa byose bazabe babifite.

JPEG - 135.3 kb
Adjobalove Band

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 3 Ukwakira 2016, abari kugitegura baratangaza ko nibaramuka bemerewe uruhushya rwo kugikora cyazitabirwa n’umuraperi w’umunyarwanda Riderman, 2 T Band, Strong Voice, Adjobalove Live Music Band, Lion Story, Mkombozi, na Club Umuco w’Abarundi.

JPEG - 119.4 kb
Riderman

Abari gutegura iki gitaramo bavuga ko bari kuganira kandi n’umuraperi Jay Polly ku buryo ngo bashaka ko kizaba ari imbaturamugabo.

JPEG - 40.2 kb
Mkombozi

Iki gitaramo kiri kutegurwa mu gihe n’ubundi hari abandi bahanzi bari kwitegura kuzajya gutaramira izo mpunzi barimo Riderman na Mukombozi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nshimirimana Elias - 13/08/2016 saa 20:43

Mukombozi p6 kwanza!
Kanda hano umusubize

UMUGWANEZA DELPHINE - 12/08/2016 saa 09:32

TWEMRA IGISUMIZI
Kanda hano umusubize

nana - 10/08/2016 saa 20:58

waouuu vyiza cane twari dukumbuye mu kombonzi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X